Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

"Ndasaba abarokotse Jenoside gukomeza kurangwa n’ubutwari"Guv.Munyantwari Alphonse

Ku nshuro ya 23 Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,benshi bakomeje kwihuriza hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside hanareberarwa hamwe uko ibyagezweho bikomeza gusigasirwa ndetse no kurangwa n’ubutwari nk’uko Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yabigarutseho ubwo hatangizwaga umuhango wo kwibuka wabereye mu karere ka Rubavu.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, yasabye abarokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagaharanira kwiteza imbere bagamije kwigira no kwihesha agaciro.

Ubu butumwa uyu muyobozi yabutangaje ubwo hatangizwaga gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, mu muhango wabereye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Mudende mu kagari ka Ndoranyi ahazwi nka Bweramana.

JPEG - 28.7 kb
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse

Guverineri Munyantwari yibukije ko kwibuka ari uguhamya agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bafite, ariko asaba abarokotse Jenoside kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagaharanira kwiteza imbere.

Yagize ati “Ndasaba abarokotse Jenoside gukomeza kurangwa n’ubutwari, baharanira kwigira. Twaje kugira ngo duhamye ko abo twibuka bafite agaciro. Ibyo ababishe bashakaga ntabyo bagezeho, abataye agaciro ni abashyize mu bikorwa Jenoside kuko umugambi wabo utagezweho nk’uko babishakaga.Turahamya ko abo twibuka bafite agaciro, nk’Abanyarwanda kongera guhura ni uguhamya ko abo twibuka bafite agaciro gakomeye.”

Yakomeje agira ati “Abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside turababwira ko ntacyo bashobora kugeraho, icyo twiyemeza ni ugutekereza gukora ibikwiye wowe, n’ibikwiye abanyarwanda bose kandi bituma dukomeza kugera ku iterambere twifuza.Turasabwa gukomeza kwibuka twiyubaka nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka uyu mwaka ibivuga, icyizere kiracyahari.”

Kabanda Innoncent, Perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu yagize ati “Abashakaga ko tuzima ntitwazimye turahari kandi dufite Leta idushyigikiye, twariyubatse, twabonye ababyeyi n’ubuyobozi bwacu budufasha gutera imbere, ari nabwo bwahagaritse Jenoside.

Turifuza ko tutakomeza guheranwa n’ibyatubayeho, turi mu gihugu kidushyigikiye, kituri hafi, kituzirikana mu bihe bibi twahuye nabyo, duharanire kurenga amateka twiteze imbere.”

Muri uyu muhango wabereye mu karere ka Rubavu kandi hacanwe urumuri rw’icyizere, hakurikiraho umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa Kanzenze, ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi igera ku bihumbi 8, nyuma bakora urugendo rw’ibilometero hafi 2 bagana ku rusengero rwa Bweramana rwaguyemo abatutsi basaga 300 bari baje kuhashakira ubuhungiro.

Ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba bwasabye abaturage gukomeza kwitabira ibiganiro byo kwibuka, ndetse no kuba hafi abarokotse Jenoside babafasha gukomeza kwiyubaka.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HABANINEZA - 10/04/2017 saa 10:04

Rwose Mwabonye GUVERINERI w'indashyikirwa: Alphonse Yadufashije Kwiyubaka Imitima Mu Ntara Y'Amajyepfo kuko imvugo ye ni ibikorwa kandi ni umunyakuri amahirwe yo guhanurwa nawe muyabyaze umusaruro mu gukorera hamwe nta mwanzi watumeneramo !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X