Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Neymar ntazakina El Clasico kuri iki cyumweru

Ikipe ya FC Barcelone yo mu gihugu cya Espagne ubujurire bwayo bwo kuba Neymar yakurirwaho ibihano by’imikino ibiri muri shampiyona ya Espagne, bwaraye butewe utwatsi na komite itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu, bituma Neymar atazakina umukino uzabahuza na Real Madrid ku Cyumweru.


Akanama k’iri shyirahamwe rya ruhago kakiriye ubujurire bwa FC Barcelone kavuga ko kadashobora kugabanya ibihano by’imikino ibiri yahawe Neymar ubwo yabwiraga nabi umusifuzi ku mukino batsinzwemo na Malaga 2-0 mu byumweru bibiri bishize, tariki ya 8 Mata uyu mwaka.

Ibihano by’imikino ibiri, bikaba byari inyongera ku mukino umwe uyu mukinnyi yagombaga gusiba nyuma yo guhabwa ikarita itukura bakina na Malaga mu gihe yasibye umukino batsinzemo Real Sociedad kuwa Gatandatu ushize, ibitego 3-2.

Amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu mukino ubanza
Uretse El Clasico izabahuza na Real Madrid ku Cyumweru, uyu musore w’umunya-Brazil azasiba n’umukino wa shampiyona uzabahuza na Osasuna tariki ya 26 Mata 2017.

Byitezwe ko FC Barcelone ishobora gukomereza ubujurire bwayo mu rukiko rwa siporo muri Espagne, mu gihe iyi kipe ikomeje kurushwa amanota atatu na Real Madrid ya mbere, habura imikino itandatu ngo shampiyona igere ku musozo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gervais Niyokwizera - 23/04/2017 saa 16:35

Jewe Nabaye Neymar Atariko Akina
Kanda hano umusubize

rukundo - 21/04/2017 saa 07:38

kubeajye iyo bahura nareyari arimo tukabatsinda ntacyo bitwaje.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X