Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngo Papa Francis niwe wateye intambwe ya mbere asaba imbabazi kubera Jenoside


Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo aratangaza ko Papa Francis ariwe wafashe iya mbere mu kwishakira Perezida Kagame ngo bagirane ibiganiro kuko yari azi uburemere bwa Jenoside.

Ibi yabivuze mu kiganiro ari kugirana n’abanyamakuru muri aya masaha yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mata 2017.

JPEG - 35.2 kb
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru

Muri iki kiganiro Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “ Ntibyashoboka bitashoboka ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi agenda asaba imbabazi buri munyarwanda mu rugo rwe. Umuntu asaba imbabazi mu buryo butandukanye. Papa yagize ubushake bwo kwishakira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ngo bagirane ibiganiro kuko yari azi uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Abavuga ko atasabye imbabazi, ntabwo Papa yajya gusaba imbabazi buri Munyarwanda mu rugo rwe, kandi ibiganiro bagiranye byagize akamaro, ni ibiganiro tubona bigiye gutuma umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatorika urushaho ku mwiza”.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yakomeje avuga ko intambwe Kiliziya Gatolika yateye zashimishije Leta y’ u Rwanda kandi ko ari bwo bwa mbere kuva Jenoside yaba Kiliziya yemeye amakosa muri Jenoside.

JPEG - 24.8 kb
Papa Francis agirana ibiganiro na Perezida Kagame

Kuwa mbere taliki ya 20 Werurwe 2017, mu masaha ya mbere ya saa sita, nibwo Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na Papa François i Vatican.

Uwo mubonano wa Kagame na Papa François ukaba uzandikwa mu mateka y’imibanire ya Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibyo biganiro abo banyacyubahiro bombi bagiranye byamaze iminota igera kuri 25. Nyuma y’uwo mu bonano, ibiro bikuru bya Papa i Vatikani byasohoye itangazo risobanura muncamake ubutumwa Papa yagejeje kuri Paul Kagame.

Muri ibi biganiro nibwo Papa Francis yatangaje ku mugaragaro ko asabye imbabazi mu izina rya Kiliziya Gaturika ku ruhare abihaye Imana bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ikibasumba - 5/04/2017 saa 14:24

Niki Pope Francis yavuze ubwo yabonanaga na Kagame Pope Jean paul II atari yaravuze? Ubundi se mwumva ko Kagame na Mushikiwe bari kuva i Roma baza bavuga ko Pope ntambazi yabasabye!!! Kuvuga ko Pope yabasabye imbabazi nibyo byari byoroshye gusobanura kuruta kuvuga ko ntazo yabasabye, ariko iyo urebye urwandiko ruvuga kurugendo rwabo i Vatican usanga ko imbabazi bavuga ari icyuka, gusaba imbabazi kumana biri munshingano za Pope njye simbona aho bihuriye n' imbabazi batubwira kandi aho Pope yagiye asaba imbabazi nyazo yagiye abaha n'impoza marira.
Kanda hano umusubize

popo - 5/04/2017 saa 07:22

Ahubwo tukiri abana baratubwiraga ngo ahantu Papa ageze haba intambara. Muri 1990 aje koko iraba. Murebe neza bitaba ari ukuri.
Kanda hano umusubize

mugigi - 4/04/2017 saa 23:41

ese umuntu agushska yibeteye iwe ngo yagushatse kuki atamusanze hano aho bakoreye amahano ngo azisabe, yewe nubu turacyayoborwa nabo nukwihangana
Kanda hano umusubize

Kanzayire - 4/04/2017 saa 23:28

Umuntu usaba imbabazi niwe ushaka ko uwo azisaba ntabwo usabwa imbabazi ariwe umushaka.Papa yagombaga kuza gusabira imbabazi mu Rwanda niba harizo yasabye koko.
Kanda hano umusubize

harerimana - 5/04/2017 saa 20:01

njyewe ndemezako papa ibyo yakoze karibyo, kuko icyambere nugusaba imbabazi kandi nabouzisabye bakakumva
Kanda hano umusubize

- 4/04/2017 saa 18:22

Harya abishe abihayimana nyuma ya jenocide bo ntawuzabakurikirana?
Kanda hano umusubize

aime - 4/04/2017 saa 13:51

kwirarira .com papa c yaba adushakaho iki tuvigishije ukuri
Kanda hano umusubize

bitwenge - 4/04/2017 saa 13:50

MUJYE MUDUSOBANURIRA NEZA IBINYAMAKURU MURATUJIJISHA BIMWE NGO PAPA YASABYE IMANA IMBABAZI IBINDI BITI PAPA YISHAKIYE PEREZIDA NGO AMUSABE IMBABAZI. TWEMERE IBIHE ??
Kanda hano umusubize

Muntu - 4/04/2017 saa 16:32

Ariko ndabona iki kinyamakuru cyagaragaje uwatangaje ibikubiye muri iyi nkuru. Kandi bidashidikanywaho yari yaherekeje HE Paul Kagame muri uru ruzinduko yagiriye i Vatican. Nta mpamvu rero yo gushidikanya ku bikubiye mu butumwa Minaffet yahaye abanyarwanda binyujijjwe mu itangazamakuru. Naho wowe Aime, wibwira ko ntacyo Papa adushakaho, ahari waba wiyibagije ko nta mugabo wigira; aradukeneye twe nk'abanyarwanda nk'uko natwe twamukenera kandi ko gusaba imbabazi ni ubutwari akwiye gushimirwa kuko bigaragara ko ibyaha byakozwe n'abihayimana Gatorika bimubabaje kandi yifuza ko abanyarwanda bakoreweho ibyaha bya Jenoside basubizwa agaciro bambuwe binyuze mu mbabazi asabye nibura. Ni abandi banyarwanda dusigaye tworoherwe n'uwo mutwaro wo kuba tubana n'igikomere ko Kiliziya Gatorika nta kintu nakimwe biyibwiye. Murakoze
Kanda hano umusubize

rwasubutare - 4/04/2017 saa 17:47

muli twese ntawukeneye undi. nta munyarwanda wigeze ajya i buraya gusaba abazungu kuza hano
Kanda hano umusubize

- 4/04/2017 saa 18:17

Ese abishe abihayimana bo nyuma yintambara harya bo ngo byararangiye ntawuzagira icyo ababaza?
Kanda hano umusubize

Misago - 4/04/2017 saa 18:56

Ntabwaribwo bwambere abeshya kanduziko politiki akenshi igizwe nokubeshya.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X