Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ngolo Kante ashobora guhigika ibihangage nka Sanchez na Ibrahimovic nk’umukinnyi mwiza wa Premier League

Ku nrutonde rw’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’ubwongereza uyu mwaka haragaragaraho N’Golo Kante, Eden Hazard, Romelu Lukaku, Alexis Sanchez, Zlatan Ibrahimovic na Harry Kane.

Aba batandatu ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga mu Bwongereza PFA ,ryashyize ahagaragara bagomba kuzavanwamo umwe uzatwara igihembo cy’umukinnyi witwaye neza uyu mwaka muri shampiyona y’Abongereza.

JPEG - 36.5 kb
Kante uhabwa amahirwe yo kwegukana iki gihembo

Ngolo Kante wari kuri uru rutonde umwaka ushize ubwo iki gihembo cyegukanwaga na Riyad Mahrez bakinanaga muri Leicester, ni we uhabwa amahirwe yo kuzegukana icy’uyu mwaka gusa akaba agomba nanone kuzagihanganira na Eden Hazard bakinana muri Chelsea.

JPEG - 19.5 kb
Alexis Sanches wa Arsenal

Alexis Sanchez w’ikipe ya Arsenal nawe yabonetse muri batandatu bazavanwamo umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y’abongereza hakiyongeraho Romelu Lukaku w’imyaka 23, na we kuba yarazamuye urwego rwe rw’imikinire kandi akaba ariwe uyoboye ba rutahizamu mu bwongereza n’ibitego 23 bishobora kumuha amahirwe yo kuzagaruka mu ikipe ya Chelsea yahozemo cyane ko na Manchester United nayo imushaka.

Umwe mu bakinnyi bataje muri aba bazakurwamo uwahize abandi, ni Dele Alli w’imyaka 21 ngo wababajwe no kuba atisanze ku rutonde rwashyizwe hanze na PFA, cyane ko amakuru akomeza kugenda avuga ko uyu Dele Alli aza kw’isonga ry’abakinnyi ikipe ya Real Madrid yifuza kugura ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye muri Kamena.

Amahirwe kuri Bamidele Alli nuko yaje kuza ku rutonde rw’abakinnyi bakiri batoya bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino aho azaba ahatanye na Hary Kane, Lukaku, Michael Keane, Leroy Sane na Jordan Pickford.

Gordon Taylor OBE ushinzwe itangwa ry’ibihembo muri PFA avuga ko ibihembo bigomba guhoramo udushya uko umwaka urangiye “Igihembo cy’umukinnyi w’umwaka kigomba guhorana udushya kandi muziko riba ari ijoro ridasanzwe muri ruhago y’abongereza”- Gordon Taylor OBE ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X