Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Abaturage barashimira Croix Rouge nyarwanda kuba yarabakuye ahakomeye

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Mukomo mu Kagali ka Kibimba mu murenge Jarama mu Karere Ngoma barashima umuryango wita ku mbabare Croix Rouge ku iterambre umaze kubageza ririmo kubabonera aho kuba ndetse no kuboroza amatungo magufi.

Ibi babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/05/2017 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma.

Abakorerabushake b’uyu muryango bamurikiye abitabiriye ibi birori ubufasha bw’ibanze bahaye bamwe mubaturage bari babayeho mu buzima mubi harimo nk’abataragiraga aho baba ndetse n’impfumbyi zibanaga kubaho bitazoroheye.

Mukandorimana Déborah n’umwe mu bubakiwe inzu kuko iyo yabagamo yari igiye kumugwaho ndetse banamworoza ingurube, ariko kugeza ubu arahamya ko atangiye ku iteza imbere abikesha Croix Rouge nyarwanda.

JPEG - 40.7 kb
Mukandorimana Déborah

Yagize ati: “ Ndashimira Croix Rouge nyarwanda yankuye ahakomeye pe nari ndi mu buzima bubi inzu yenda kungwaho ntabyo kurya ngira none ubu banyubakiye inzu bampa n’itungo rigufi ubu n’agafumbire katangiye kuboneka rwose harakabaho Croix Rouge.”

JPEG - 26.7 kb
Inzu yubakiwe Deborah

Uyu muryango kandi wasaniye inzu undi mupfakazi witwa Oliva Uwamariya ndetse n’abana b’imfumbyi zibana zari zibayeho nabi kubera ko ababyeyi babo bitabye Imana bakiri bato imiryango yabo ikabihorera ntigire icyo yabafasha.

Aba bana bimpfubyi babana ari batatu umwe babiri bakuru baretse ishuri bajya gukora mu birombe umuto akaba ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

JPEG - 31.4 kb
Abana b’impfubyi bibana basaniwe inzu na Croix Rouge

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma kakaba kahise gatangaza ko bagiye gufasha bariya bana bataye ishuri bakajya ku iga imyuga nabo bakazabasha ku iteza imbere aho gukomeza gukora mu birombe kandi bakiri bato.

Perezida wa Croix Rouge mu Rwanda Bwana Bwito Paul yashimiye abakorerabushake ba Croix Rouge bakomeje gukora ibikorwa by’urukundo ndetse abizeza ko nabo batazabatenguha, anasaba aba bagenerwabikorwa babo gufata neza ibyo bahawe bakabibyaza n’umusaruro dore ko bo intego yabo ari ugufasha umuntu kwikura ahabi.

JPEG - 34.7 kb
Perezida wa Croix Rouge mu Rwanda Bwana Bwito Paul

Yagize ati: “ Ndashimira abakorerabushake ba Croix Rouge ibikorwa byiza bakomeje kugaragaza harimo no kwitanga, natwe tuzakomeza ku baba hafi kandi ndasaba aba bakorewe ubufasha bwibanze nabo bazagerageze kubifata neza kandi banabibyaze umusaruro.

Mu Rwanda Umuryango wa Croix Rouge uri gutanga ubufasha mu midugudu igera kuri 540 mu Rwanda hose.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X