Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngoma:Mu musarane w’umurenge SACCO hatoraguwemo ibendera na banderole yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Vuba aha nibwo hari hagaragaye amakuru y’iyibwa ry’ibendera na banderole yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Ngoma gusa kuri ubu hari andi makuru avuga ko iri bendera na banderole yatoraguwe mu musarane w’umurenge SACCO.

Iri Bendera na Banderole byari ku Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma bikaza kubura mu ntangiro z’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatatu byombi byatoraguwe mu bwiherero bwa Koperative Umurenge SACCO ya Rukumberi.

Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru ko hari abantu bitwikiriye ijoro bamanura Ibendera ry’igihugu na Banderole yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano n’abaturage batangiye kubishakisha, ndetse abari baraye irondo batabwa muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza.

Kubw’amahirwe kuri uyu wa Gatatu nibwo byatoraguwe bwiherero bwa Koperative Umurenge SACCO y’Umurenge wa Rukumberi.

Gusa hari amakuru avuga ko hari umuturage wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda watawe muri yombi ukekwaho kuba ariwe wari watwaye ririya Bendera ry’igihugu na Banderole iriho insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside.

Bivugwa ko amakuru yo guta muri yombi uriya ukekwaho kumanura ririya Bendera na Banderole yatanzwe na Nyina umubyara, gusa nawe ngo amaze gutabwa muri yombi yarabyiyemereye.

Mu gihe cyo Kwibuka umwaka ushize, muri aka Kagari ka Rubona, mu Murenge wa Rukumberi nabwo bibye ‘Bandelore’ yo ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma bayisanga mu rugo rw’uwari umuyobozi w’Akagari.

Hamwe n’ibyo byose bikaba bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara muri bamwe mu baturage.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kato - 23/04/2017 saa 05:21

Buriya bafite abo bashaka kwubikaho urusyo.
Kanda hano umusubize

Uwihanganye claude - 20/04/2017 saa 03:08

Uko nugutesha agaciro ibyagezweho bamukatire urumukwiriye
Kanda hano umusubize

nsengumukiza gerard - 19/04/2017 saa 12:53

uwo muntu mumuhanishe byabihano byavuzwe kuko iyo ningenga bitekerezo ya genocide itey'ubwoba
Kanda hano umusubize

alias - 19/04/2017 saa 12:41

ibyaha byinshi bikorerwa muriki gihugu cyu Rwanda 80% bikora nabavuye mugisirikare muzashishoze murebe
Kanda hano umusubize

man power - 19/04/2017 saa 12:02

Ibendera ryi gihugu ugomba kuriha icyubahiro uwo mugizi wanabi afungwe nabandi barebereho kandi uvuge nagatsiko akorana nabo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X