Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Inkuru zamamaza >> 

“Ni iki cyabateye kubuza Padiri Nahimana kuza mu Rwanda” – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aribaza impamvu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu gihugu ubwo yari atashye. Ibi akaba yabitangarije mu nama ya biro politiki y’umuryango wa FPR Inkotanyi yateranye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016.

Perezida yabwiye abitabiriye inama ya biro politiki y’ishyaka rye FPR-Inkotanyi ko atiyiyumvisha impamvu Padiri Nahimana yangiwe kwinjira mu Rwanda.

Ati “ Niba hari ibyaha Nahimana akekwaho mwakabaye mwaramutse akaza mu gihugu akabibazwa”

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru muri Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi yari yakoranyirije hamwe abanyamuryango bagera ku bihumbi bibiri.

Perezida Kagame yibajije impamvu umuntu wahunze igihugu nka Padiri Thomas Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda, avuga ko niba hari ibyaha ashinjwa yari akwiye kurekwa akinjira mu gihugu hanyuma akabibazwa.

Padiri Nahimana wari watangaje ko azagera i Kigali ariko itangazamakuru n’abandi baribamutegereje bakamenya ko yahagarikiwe I Nairobi muri Kenya.

Hari amakuru atandukanye avuga ko yangiwe kwinjira mu Rwanda kubera ibibazo by’ibyangombwa ariko we akavuga ko ataribyo.

Ikinyamakuru KT Press kivuga ko Perezida Kagame yavuze ko adasobanukiwe ko impamvu Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muhire - 22/03/2017 saa 18:13

ngo paoa yasabyimbabazi gusa da yabajijije nimomva babujije padiri gutaha abura ayo acira nayo amira none amereye nabi abambari be mwarangiza ngo imbabazo byose ibuo yamubwiye mubivuge se
Kanda hano umusubize

nkotanyi - 23/03/2017 saa 16:35

uyu ntanikinyarwanda azi peee nifashe kumunwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X