Monaco cosmetics

Ni iki cyatumye umunyarwanda Henry Gaperi yirukanwa mu kazi muri Togo? Dore impamvu nyakuri

Henry Gaperi wigeze kuba komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority yasezerewe mu kigo cy’imisoro n’amahoro cya Togo OTR. Ibinyamakuru byinshi byandikirwa muri Togo byemeje ko yaba yarazize kunyereza amafaranga. Ibi bikaba bitandukanye n’ibyo ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje kuri uyu Umunyarwanda wayoboye ikigo gishinzwe imisoro muri Togo kuva mu 2014 akaza kwirukanwa muri Gashyantare uyu mwaka, aho bivugwa ko imiyoborere ye yaba itarishimiwe na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé.

Ku itariki 25 Gashyantare, nibwo inama y’abaminisitiri yateraniye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iyobowe na Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, yemeza iyirukanwa rya Henri Gaperi.

JPEG - 47.3 kb
Henry Gaperi ntakibarizwa muri Togo

Bamwe bagiye bagerageza koroshya impamvu yo kwirukanwa kwe bavuga ko byatewe n’uko amasezerano ye y’akazi yari arangiye ntihabaho kuyavugurura.
Ahandi ibinyamakuru byo muri Togo byo byamushinje ruswa no kunyereza amafaranga yinjije n’iki kigo akayashyira ku mufuka we.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyo kigaragaza ko Gaperi yirukanywe amasezerano y’akazi atarangiye, kandi ko yabanje kubimenyeshwa iminsi mike mbere y’uko inama y’abaminisitiri iterana ikamufatira icyemezo.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko hari hashize igihe Perezida Faure Gnassingbé, yinubira ibikorerwa mu kigo gishinzwe imisoro, OTR ndetse n’imiyoborere ya Gaperi Henri.

Hagati aho hari gukorwa igenzura ku masezerano y’amafaranga asaga miliyari imwe F CFA yabayeho hagati y’abantu ubwabo, bitanyuze mu nzira zemewe bishatse kuvuga ko haba harabayeho ruswa.

Gaperi wari ufite amasezerano y’akazi yagombaga kugera muri Mutarama 2018, yavuye mu murwa mukuru wa Togo, Lomé ahawe imperekeza z’agera kuri miliyoni 150 F CFA, akoreshwa muri iki gihugu.

Uyu munyarwanda yahawe kuyobora urwego rw’imisoro mu gihe rutari ruhagaze neza, rukaba rwari rutangiye kubakwa hagendewe ku mikorere y’urwego rw’imisoro mu Rwanda, gusa hagenda hagaragara ingorane ko ho nta koranabuhanga ryari rihari ngo rihuze imikorere.

Mu 2016 icyo kigo cyabashije gukusanya imisoro ingana na miliyari 568,5 F CFA mu gihe mu igenamigambi hateganywaga miliyari 575, bivuze ko intego yagezweho ku kigero cya 99%.

Biteganyijwe ko kizinjiza miliyari 625 F CFA mu 2017.

Gaperi mbere yo kuba umuyobozi muri OTR (Office Togolais des Recettes) yahoze ari umujyanama mu kigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, ushinzwe ubujyanama mu bya Politike no gucunga neza imisoro n’amahoro ku bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Yigeze kuba Komiseri mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro, aba Perezida wa Banki ya Kigali ndetse anayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize cyitwaga Caisse Sociale du Rwanda, ubu cyahindutse RSSB.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ntibacy - 28/03/2017 saa 17:56

uyo mugabo n' umuhanga kandi yateje imbere OTR, seulement biragoye gukorana n'abantu barangwa na ruswa GAPERI yatanguye muri OTR, Direction za Douannes ZTWAGWA na Mme le Président n'akagwi kiwe rero bivuze ko ruswa yabaranga ntibashobora kw 'ihanganira "good proctices za GAPERA, c'est pour cela que OTR atakoranabuhanga gouvernement yayiha, car très corrompu Jewe ndamuzi, Gapera est un grand home, le Togo a voulu basculé vers la corruption c'est pourquoi on l'a indemnisé au lieu d'attendre la fin de son mandat question; GAPERA CORROMPU! GAPERA indemnisé pour 150 millions?
Kanda hano umusubize

esther - 28/03/2017 saa 11:46

ubwo se sibasshaka kumusebya koko mukomeze mukurikirane amakuru nyakuri
Kanda hano umusubize

Gasongo - 27/03/2017 saa 14:47

NONE SE UBWO IMPAMVU MWACUKUMBUYE NI IYIHE? NDABONA NTAYO MWEREKANA KEREKA NIBA NASOMYE NABI INYANDIKO YANYU..............MUSOBANURE NEZA PLZ!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X