Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ni iki cyihishe inyuma y’ipfobya rya Jenoside bikorwa n’uwahoze ari umufasha wa Perezida Habyarimana?


Umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Yuvenali, Agathe Kanziga ari kumwe n’umuhungu Jean Luc Habyarimana baratangaza ko nta gitekerezo na kimwe Agatha Kanziga yari azi ku bijyanye n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kuri Politike y’u Rwanda

Mu kiganiro uwahoze ari umufasha wa Nyakwigendera Habyarimana (Agathe Kanziga) yagiranye n’umunyamakuru Peter Verlinden ukora kuri Televiziyo mu gihugu cy’u Bubiligi yabajijwe kubijyanye nibyo Radio RTLM yatangazaga maze nawe asubiza ko we na Habyarimana batigeze bumva iyo Radio n’umunsi numwe.

JPEG - 57.5 kb
Uhereye ibumoso ni Jean Luc Habyarimana na nyina Agathe Kanziga

Abajijwe ku bijyanye na Jenoside maze avuga ko atigeze amenya ko mu Rwanda Abatutsi bari kwicwa ahubwo ngo yabimenye taliki 10/04/1994 ubwo yarageze mu gihugu cy’ubufaransa we n’umuryango we.

Ibi byatunguye abantu bamwe batangaza ko nta kindi agamije uretse kubeshya abantu. Bakibaza bati Ese ni gute atabizi kandi we n’umuhungu bari bakuru babonaga ibibera mu gihugu hose ati gute?

Radio RTLM yashinzwe n’ishyaka rya MRND kugira ngo ibe inzira yo kunyuzamo ibitekerezo ndetse no gukwirakwiza amacakubiri agamije kurimbura Abatutsi, uwari umuyobozi wa MRND yari Habyarimana umugabo wa Kanziga, umunsi iyo Radio itangizwa ku mugaragaro habanje kubaho fundraising (gukusanya amafaranga hagamijwe kuyitera inkunga) Habyarimana ubwe yatanze miliyoni 1,000,000 we na Kabuga Felecien ndetse ni nabo bayoboraga umurongo wibigomba kuvugirwaho biciye kwa Ngirumpatse Matayo.

Abantu benshi baganiriye na Imirasire.com bibajije impamvu Agatha Kanziga atangaje ko atazi ibya Radio RTLM.

Bamwe bagize bati” biratangaje kubona Kanziga yihandagaza akavuga ngo n’umugabo we Ntibigeze bumva Radio RTLM

Usibye na RTLM Umuryango wa Habyarimana Juvenal wateye inkunga ikinyamakuru cyamamaye mugukwirakwiza urwango rw’Abatutsi cya Kangura, Kanziga ubwe niwe wakishingiye maze akoresha Hassan Ngeze nkagakingirizo kazajya kandika ibyo ubwe yamwibwiriye.

Ikindi cyatangaje abamwumvise ni aho yavuze ko amenya ko Abatutsi bari kwicwa mu Rwanda ngo yabyumvishe bwa mbere amaze guhungira mu Bufaransa.

Abayobozi bakuru bigihugu batari bashyigikiye ko habaho jenoside bahise batangira kwicwa harimo uwari minisitiri wintebe Agathe Uwiringiyimana, harimo ba Landouard (Lando) ndetse nabandi benshi cyane bishatse kuvuga ko Kanziga atigeze amenya ko bishwe.

Ubwo mu Rwanda hibukwaga abanyapolitike bazize jenoside yakorewe Abatutsi hari umurinzi w’igihango wari ushinzwe gushyingura abasirikare ubwe yitangiye ubuhamya avuga ko mu rugo kwa Kanziga haje Abasirikare bakomeye maze abihera amategeko yo gutangira kurimbura Abatutsi ndetse ayo mategeko yayatanze ari kumwe na mushiki wa Habyarimana wari umubikira.

Nyuma y’ayo mabwiriza nibwo ingabo zishinzwe kurinda umutekano wa President zahise zijya kwica abihaye Imana babaga muri Centre Christus ntagushidikanye ko amabwiriza bayahawe na Kanziga hamwe na Muramukazi we w’umubikira.

Bashingiye kuri ubu buhamya bamwe mu bavuganye n’Imirasire.com batangaje ko iyi mvugo ya Agatha Kanziga irimo gushinyagura no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Bakaba bashingira ku interuro yateruye avuga ko yamenye ko abantu bari kwicwa amaze guhungira mu bufaransa we n’umuryango we!

Bati “None ko wumva nubundi atari azi ko hari abari kwicwa kubera iki yahunze igihugu atanabanje kunamira umugabo we wari umaze kugwa mu ndege?

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 7/05/2017 saa 09:44

Kanziga uyu ageze mu bufaransa imiryango itegamiye kuri Leta yamusabye gusaba interahamwe na leta yari yariyise abatabaikureka kwica abatutsi(appel au calme) arabyanga ahubwo abahamagarira guhora(vengence)
Kanda hano umusubize

Kanyarwanda - 4/05/2017 saa 21:19

Kanziga azibyise byaberaga nurwanda 1994,naho namubwirag ko abo yahingiyemo bamubeshye yumvako yihishe,gusa ntazihisha n'imana amaraso ya menywe azayabazwa.
Kanda hano umusubize

umucyo - 4/05/2017 saa 04:41

Jye icyari kuntangaza nuko yari kuvuga ukuri kwibyo azi naho kubeshya no gupfobya genocide byo biri mumaraso yuriya mugore. numugome kuruta basaza be na Habyara yashatse.
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana Isaac - 12/05/2017 saa 21:45

Iyaba yabivugaga ari mu Rwanda akwiye gufatwa rwose
Kanda hano umusubize

bond - 3/05/2017 saa 18:20

Hahahahhaaa,ark ntimukansetse,kuko murumva inkora maraso kanziga har'ikiza cyamuva mukanwa.gusa Jean luc wowe na barumuna bawe,mwiheranwa n'amateka mabi y'umuryango yanyu(amahanga arahanda).twe"ikirahure"ntago giteze kuzura kumunyarwanda.ni kalibu murwababyaye.so hamwe na bene wanyu nibo bizize,ngo "nyir'ururimi rubi yatanze umurozi gupfa".
Kanda hano umusubize

alias - 3/05/2017 saa 02:52

uriya coporo yavuze ibintu yumvishe kuko mukubeshyakwe avugango isandugu yaririmo agata minister ngoyayivanze nandimasandugu ahita ayandikaho izina nonese niwe wabikoraga wenyine kiriyanikinyoma hariya ibyinshi yarabeshye kwarugushaka amaramuko coporo yaratwemeje niminwa ye yavugaga nkibeshya
Kanda hano umusubize

- 2/05/2017 saa 05:49

ariko murasetsa tu ubundi mutegereje iki cyiza cyavugwa koko ko ikimwaro cyiri kumaso yabo
Kanda hano umusubize

Mimi - 2/05/2017 saa 04:26

Ubwose wowe kuki wirengajije ibindi bimenyetso byose byatanzwe ugafata icya caporal uretse ko nacyo kitakwirengagizwa si umuntu se ? ariko mwaretse kwirengagiza ukuri ko kuzababatura?
Kanda hano umusubize

john - 1/05/2017 saa 20:52

Niba ntacyo yarazi. Ubwo nta nicyo azapfa amenye. Hahaaà !!!!. Akabi gasekwa nkakeza.
Kanda hano umusubize

joma - 1/05/2017 saa 16:33

Iki kiganiro kiri kuri YouTube , umuntu uzi francais acyiyumvire! Mbega mbega!
Kanda hano umusubize

jea nkubito - 1/05/2017 saa 16:19

Nonese simperuka umugore wahabyarimana yarapfuye siko bavuze
Kanda hano umusubize

steve - 1/05/2017 saa 15:58

@ikimansura nonese abo ba musonera na kayumba ntibari muri mukotanyi kuki atari bo bahita bafatwa
Kanda hano umusubize

Ir. Kamanzi Dylan - 1/05/2017 saa 15:44

Ese ninde uzabaza inkotanyi abahutu zishe ?Kuki inkotanyi zigira intungane bene karakageni zigatoteza abahutu?
Kanda hano umusubize

ntahondi - 2/05/2017 saa 05:58

rero mukina nibyomutazi haribyo baje bakiza birashobokako harinibya,kwangirikirMo sitwabyita ubwicanyi musenge agacu kokuza kwayesu karaboneka politike ikorwe babyiyemeje twetubobe bitugwaho abapfa dupfe ntakuri isi ikeneye nubona bukeye shima nicyogihe ubonye
Kanda hano umusubize

Aaron kayiranga rutimirwa - 2/05/2017 saa 11:49

Sha uzabanze wige kuvuga ikinyarwanda neza ubone kugorwa uzana ibyamacakubiri mubantu.
Kanda hano umusubize

emmy - 2/05/2017 saa 19:58

umbaye kure pee,kuki andika batareba impande zombi?barinda bmubaza sumupfakazi bababamukora mu nkovu!ko umugabowe gusa ariwe wari umunya politic!
Kanda hano umusubize

emmy - 2/05/2017 saa 19:58

umbaye kure pee,kuki andika batareba impande zombi?barinda bmubaza sumupfakazi bababamukora mu nkovu!ko umugabowe gusa ariwe wari umunya politic!
Kanda hano umusubize

Maso - 1/05/2017 saa 14:46

Ingoma iyo zijya guhirima byose bicamarenga.Polisi iti tugomba kureba niba batararwaniye muri ruhurura bakitwika.
Kanda hano umusubize

nasi - 1/05/2017 saa 12:37

Nimuharirane,abatutsi mwirinde kwihora abahutu ikibi bakoze vyazoba bibi.
Kanda hano umusubize

akabazo - 1/05/2017 saa 12:08

Namwe muransetsa pe. Umubaji wamasanduku yamenya gute ibyo mu rugwiro koko? Cyakora byamugize umu star Afande da.
Kanda hano umusubize

emmy - 2/05/2017 saa 20:04

hahaha!!!!urarivuze sha....!.
Kanda hano umusubize

akabazo - 1/05/2017 saa 12:06

Namwe murasetsa rwose. umuntu wabazaga amasanduku
Kanda hano umusubize

Kanda - 1/05/2017 saa 11:55

Uko mbizi, abo kwa Perezida Habyalimana nta vangura ry'amoko bagiraga. Gusa kuba ari abo kwa perezida wariho icyo gihe ntibyabura kubagiraho ingaruka iyo zihinduye imirishyo, ibyaha byose bakabibagerekaho. Kuba uyu mudamu atarumvaga rtlm ntawe byatangaza kuko ntiyanagaragaraga mu bijyanye na politiki y'igihugu Icyo gihe nta gaciro kanini first lady yari afite si nk'ubu usanga afite office cg avuga ijambo mu ruhame rw'abayobozi ..., . Naho Habyalimana ndahamya ko rtlm yari ayizi, naho kuyumva birashoboka ko atari kubibonera umwanya kubera ibihe bidasanzwe igihugu cyarimo.
Kanda hano umusubize

Ikimansura - 1/05/2017 saa 10:21

Caporal kabisa ushinzwe guhamba abantu niwe mwifashisha kugirango mutubwire ibyo Agatha yaganiraga nabayobozi b'ingabo!!!!! ubu se tuvuge ko ibyo sergeant Musonera avuga kuri mukotanyi aribyo kuruta ibyo general Kayumba avuga??
Kanda hano umusubize

john - 1/05/2017 saa 21:09

Washobora kubeshya abantu ariko hari ibintu bibiri bitabeshwa. Icyambere : Imana. icyakabiri: Umutima nama wawe.
Kanda hano umusubize

Hero - 2/05/2017 saa 02:58

Umvugiye ibintu kabisa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X