Monaco cosmetics

Ni iki cyihishe inyuma yo gupfa kwa Watsapp ?

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu hirya no hino ku isi abantu batangiye kubura WhatsApp kuri telephone zabo, ntibakire ubutumwa ntibanabwohereze. Bibaye nyuma y’uko kuwa kabiri hari hatangiye gutanga amatangazo avuga ko watsapp igiye kujya irihisha abayikoresha.

Bamwe bagizengo ni telephone zabo zapfuye. Gusa ni ikibazo cya WhatsApp yavuye ku murongo. Abasanzwe bayikoresha ubu bari kubaho ubuzima ntayo.

JPEG - 28.8 kb
Mark Zuckerberg umuyobozi mukuru wa Watsapp na Facebook

Ku munsi wo ku wa kabiri w’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga za watsapp hagiye hakwirakwizwa amakuru avuga ko uru rubuga rukunzwe cyane rurahagarika imirimo yarwo rugahindura isura yarwo.

Ubusanzwe uru rubuga rugaragara mu ishusho y’icyatsi kibisi. Msg zaje kuwa kabiri zavugaga ko iragaragara mu ishusho y’ubururu.

Ubwo butumwa bwasabaga umuntu ubusomye kubwohereza abandi bantu 18 noneho we ntazarihishwe. Ubwo butumwa bukavuga ko utazabwohereza kuri abo bantu uko ari 18 azajya arihishwa kandi bigatangira kubahirizwa kuri uyu wa kane mu masaha ya mugitondo.

Gusa ibyabereye benshi urujijo ni uburyo bazajya bariha, uwo bazariha n’igiciro bagomba kuriha.

Facebook- nyiri uru rubuga rwa WhatsApp yatangarije The Independent ko “Mu masaha ya kare kuri uyu wa gatatu, abakoresha WhatsApp mu bice byose by’isi batabashije kuyijyaho mu gihe runaka. Ubu twakemuye ikibazo kandi turasaba imbabazi ku ngaruka cyateje.”

Kugeza ubu ariko abayikoresha ahanyuranye ku isi baravuga ko itarasubiraho.
Uyu muyobozi yirinze kugira icyo avuga ku itangazo ryasohotse ku mbuga za watsapp zivuga ko igiye kujya yishyuza kandi igahindura isura yayo.

Uru rubuga nkoranyambaga rurifashishwa cyane mu guhanahana ubutumwa, amakuru, amatangazo, ibiganiro ndetse ngo hari n’abarukoreraho inama.

Si mu Rwanda gusa barubuze ni hafi kw’isi hose. Abakoresha uru rubuga bagera kuri miliyari imwe abenshi ngo barubuze.

Mu byumweru bibiri bishize nabwo yari yavuyeho mu gihe cy’amasaha macye.
Abantu kuva muri Malaysia, Australia, India, Misiri, Rwanda, Spain, UK, US, Argentine na Brazil hose hariyo umubare w’abavuga ko babuze uru rubuga bakoresha cyane.

Abagaragaje ikibazo bamwe bavugaga ko bacyeka ko ari Internet yanze, abandi bakavuga ko byabananiye neza neza kwinjira (log in) muri WhatsApp, urubuga ubu rwaguzwe na Facebook.

WhatsApp niyo App yo guhanahana ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga kurusha izindi ku isi, ikoreshwa n’abagera kuri miliyari 1,2 ku isi.
Mu Rwanda hose ho abenshi bakaba bayibuze kugeza muri iki gitondo

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tabaro - 24/05/2017 saa 12:36

Uganda kampala rwose ,ibyo ntabyatugezeho pe
Kanda hano umusubize

beni - 19/05/2017 saa 03:40

nanjye narinziko arikibazo cyatelephone nirube ruhagaze rwogahera rwatugomeshaga
Kanda hano umusubize

- 20/05/2017 saa 17:07

uyu mugabo arongoy whats up ni satani ntabwo ari umuntu mera nkuwuhindukiza kuruhande ujana ibubamfu phon yawe uca umubona neza
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 23/05/2017 saa 11:58

Itonde Urebe Neza Urasanga Ari Vampire!!!! Murebe Neza Gusa Avuka Mubavumwe(abayahudi) Si Mukunda Peee!!!
Kanda hano umusubize

- 20/05/2017 saa 17:08

uyu mugabo arongoy whats up ni satani ntabwo ari umuntu mera nkuwuhindukiza kuruhande ujana ibubamfu phon yawe uca umubona neza
Kanda hano umusubize

- 18/05/2017 saa 15:47

ryatenicyi.ruzongerarukore.cyankwa.ruravahoburuntu?
Kanda hano umusubize

Kab. - 18/05/2017 saa 09:07

Nibihagaze gato ubu abakobwa hagati y'imyaka 15 na 25 nibo bayikoresha cyane mu mujyi wa Kigali ubu barahangayitse kubona idakora aho ubona umukobwa achatinga ari kuri Moto?!!! cg akarangara yambuka umuhanda imodoka zikamufungiraho feri.
Kanda hano umusubize

NIYONKURU Divin - 19/05/2017 saa 02:02

Icyo novuga kur uru rubuga ngurukana banga nuko abantu beshyi gwamaze kutugeraho abakobwa baba jeune barukunda kumpamvu yuguteretana numusore kanaka bigatuma mumuhana ahakwa kugira isanganya kugiti cyanje njyewe ndumva mumuhanda twozogabanya
Kanda hano umusubize

sema - 19/05/2017 saa 12:33

kuyikoresha nuburenganzira bwajye cyangwa bwawe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X