Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ni ukuvuguruzanya cyangwa ni ukutamenya gusobanura kimwe ibintu ?


Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege aratangaza ko mu mjyi umutekano ari wose kandi ko nta kibazo cy’iterabwoba kiwurimo. Ibi abitangaje nyuma y’aho ACP Denis Basabose atangaje ko hari imitwe y’iterabwoba yitegura kugaba ibitero by’iterabwoba mu Rwanda.

Mu nama yabaye ku itariki ya 23 Werurwe 2017 mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Kigali, ACP Denis Basabose yavuze ko mu mujyi wa Kigali hari gutegurwa ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira inyubako ndende muri uyu mujyi.Akaba yari ari guhugura ba nyiri aya mazu n’abashinzwe umutekano muri yo.

JPEG - 174.6 kb
Theos Badege umuvugizi wa polisi y’u Rwanda

Nyamara ariko Mu gihe iterambere ry’Umujyi wa Kigali rikataje, Polisi y’u Rwanda ishimangira ko umutekano w’inyubako zihurirwamo n’abantu benshi ugomba gukazwa. Ibyo ntibyagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ba nyir’amazu n’ibigo byigenga bishinzwe umutekano ari nabyo bihabwa akazi ko kuzirinda.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, ubwo yari abajijwe kubyavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa Kane taliki 23 Werurwe 2017 mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali, ikaba yari yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda , abahagarariye ibigo byigenga bishinzwe umutekano ndetse naba nyir’inyubako nini zihuriramo abantu benshi.

Yanavuze kandi ko iyi nama yari mu rwego rw’inama zisanzwe zihuza ubuyobozi n’abikorera muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha.

ACP Badege yagize “ Ubutumwa bwatangiwe muri iriya nama byumvikane neza ko bwakanguriraga abayitabiriye gukaza ingamba z’umutekano zunganira inzego z’umutekano za Leta, zirimo kugenzura neza abinjira n’abasohoka hakoreshejwe ibyuma byabugenewe, gukoresha abakozi bashinzwe umutekano bafite ubunyamwuga, gushyira mu nyubako camera zunganira abashinzwe umutekano no guhanahana amakuru na Polisi mu gihe cyose bikenewe.”

Yagize kandi “Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu gihugu hose, inama nk’izi zihoraho kandi ingamba zifatirwamo n’imwe mu nkingi y’umutekano ari na wo nkingi y’iterambere ryihuse ry’Umujyi wa Kigali.”

Yatangaje kandi ko n’ubwo umutekano ari wose n’ibyaha bikaba bigabanuka, hakiri ibyaha nk’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane yo mu ngo, bigisaba ingamba zihuriweho n’abaturage, inzego z’ubuyobozi, iz’ubutabera n’izishinzwe umutekano.

JPEG - 20.9 kb
Uwo uhagaze ni ACP Denis Basabose asobanura ibijyanye n’iterabwoba

Yasoje yibutsa ko usibye ibyo byaha, hari ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’iby’iterabwoba abaturage bagomba gusobanukirwa uburyo bikorwa n’ingaruka zabyo, bagatanga amakuru ku kintu cyose baketse kiganisha kuri byo; ibi nabyo biri mu byaganiriweho muri iyo nama.

Agaruka kuri ibi bibazo by’iterabwoba benshi bibajije niba ACP Basabose yarabisobanuye nabi noneho ACP Theos Badege agashaka kubigarura ku murongo neza kugira ngo abaturage badakuka umutima.

Ukuri kuriho n’uko polisi yamaze gutahura ibyo bikorwa by’iterabwoba kandi ko yiteguye guhangana nabyo.

Kanda munsi kuri iyi link usome inkuru yabanjirije iyi

http://imirasire.com/U-Rwanda-ngo-rwaba-rugiye-kwibasirwa-n-ibitero-by-iterabwoba.html
Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Pacifique - 28/03/2017 saa 22:01

Nta kuvuguruzanya kuri hagati y'abayobozi bacu ahubwo baruzuzanya kuko umwe niba yarabanje kuduha amakuru ku bijyanjye n'imigambi mibisha y'umwanzi nyamaze yanagaragaje ko Police y'u Rwanda iba yiteguye kurinda ubusugire bw'igihugu kandi ko uwagerageje kwinjira wese yafashwe bityo amakuru akaboneka ndetse hagafatwa n'ingamba zikomeye, nkaba mbona uriya wa kabili yaraje nawe ashimangira ko Police y'igihugu yarangije kwitegura mbese ko umunyarwanda adakwiriye gucibwa intege cyangwa ngo aterwe ubwoba n'ayo makuru y'abagome n'ubwo bitavuze ko umunyarwanda yajya hariya akigaramira.Tugomba gukomeza kuba hafi n'inzego z'umutekano kandi tugakomeza gutangira amakuru ku gihe.
Kanda hano umusubize

kanyange - 28/03/2017 saa 15:34

Mu izina rya Yezu , Uhoraho Imana yatuwe u Rwanda iturinde bariya bagome batagira umutima bo kanyagwa.
Kanda hano umusubize

kora - 28/03/2017 saa 08:20

nukuvugako bananiwe barashaje bajye muzabukuru
Kanda hano umusubize

Azarias - 26/03/2017 saa 12:56

gutinda Ku magambo si ngombwa cyane ahubwo duhe agaciro inama tugirwa n'ubuyobozi
Kanda hano umusubize

queen - 26/03/2017 saa 08:16

imana iturinde nigihugu cyacu
Kanda hano umusubize

Nginya Mabunza - 26/03/2017 saa 06:26

Ntabwo twabitindaho kuzuzanya bibaho ntabwo byakwitwa kuvuguruzanya bariya bose nabayobozi bakuru muri polisi y'igihugu Ahubwo tube maso hamwe nubufatanye dutanga amakuru murwego rwo guhashya iterabwoba nabo biyahuzi bakajya ikuzimu.
Kanda hano umusubize

maniraguha - 25/03/2017 saa 23:04

Sha imana niyo nkuru ubuyobizi bwacu ndabwizeye ntacyo bazakora kurwanda
Kanda hano umusubize

Rugangu - 25/03/2017 saa 14:37

Ibi nubutegetsi buba bunaniwe.
Kanda hano umusubize

manitiste - 25/03/2017 saa 14:14

ntibyoroshye,tuwubungabunge
Kanda hano umusubize

Festus - 25/03/2017 saa 12:26

Police yacu tubari inyuma aho tugeze ubu mu mutekano uzogerageza kuwuhungabanya wese ntituzamwihanganira Imana irinde u Rwanda Nabanyarwanda
Kanda hano umusubize

Festus - 25/03/2017 saa 12:19

Kuzuzanya Ntibivuga kuvuguruzanya ese koko wabuze indi nkuru utara ko zihari ninci jya muri ADEPR mu rurembo rw'iburengerazuba umenye ibyo abayobozi barikwanga kungufu abayoboke b,iri torero amafaranga bise ayo kubaka Karongi Nyuma Y'aho bishyuye aya Gisozi Bayafashe Munguzanyo Kuri Ubu Bamwe Bakaba barajyanywe mu manza reka Afandi Badege Na Basabose Ibyo Bavuga Birasobanutse Kandi Twese Biratureba !
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA Ezra - 25/03/2017 saa 13:56

Wowe witwa FESTUS,wikwibasira umunyamakuru.Ibyo avuga nibyo.Sinzi niba uri umupolisi nawe.Menya ko Afandi Badege na Basabose bavuguruzanyije.Umwe yavuze ko bafashe ibyihebe.Nukuvuga ko hari ikibazo.Naho Afandi BADEGE aratubeshya ko nta kibazo gihari.Ubu se waba urarana n'inzoka mu nzu,ukavuga ngo ntakibazo ufite?Niba mu Rwanda hageze IBYIHEBE,turahangayitse.Isaha n'isaha AL SHABAB yakora akantu.Reba ibibera muli UK,France,Ubudage,USA,etc...Ukeka ko Police y'U RWANDA ibarusha ubuhanga?NEVER.Ntitukiyemere. Niba ibyihebe by'Abaslamu bitera White House,Kremlin,ukeka ko no kwa Kagame bitahagera???Byahagera.Baliya ni IBYIHEBE my friend.They are determined to kill and to die.Nobody can stop them.Be it Rwanda National Police or RDF.Ntabwo zikomeye kurusha GI's,CIA or IDF (Israel Defense Forces).Waba uzi ijambo KAMIKAZE icyo bivuga?Baliya ni KAMIKAZE (Divine Wind in Japanese).Niba utazi icyo bivuga,uzabaze Japanese KAMIKAZE icyo bakoreye Abanyamerika i Pearl Harbor muli HAWII.Bishe ibihumbi byinshi cyane by'Abasirikare ba USA,bituma Amerika ijya mu ntambara ya 2 y'isi.Ibi byihebe by'Abaslamu nta muntu numwe ujya abitsinda.Turahangayitse.
Kanda hano umusubize

mbegeti butegwa - 26/03/2017 saa 11:38

Uratera ubwoba bande? Ibyihebe wabitatse ngo ntawe ujya ubitsinda! Igihe byahereye se byageze kuki?
Kanda hano umusubize

uwayo - 25/03/2017 saa 15:17

adepr uyizanye ute Koko ubuse utanze nkuru ki ko kuba mu idini ari ubushake bakaba batanagukora mu mufuka urumva Koko iyo ariinkuru utanze wumva ifitiye akamaro abantu kuruta kumenya ko ibyihebe bishaka gutera igihugu cyacu dukunda NJYE SINUMVA UMUNTU UHURUZA NGO BARI KUMUSABA AMAFRW YO KUBAKA ICYICARO CY'ITORERO AKUMVA HARI UWAMUGIRIRA IMPUHWE HARYA KUBA KU GASOZI NIBYO KWIYUBAHA HARI ABANTU BATAZI KO IGIHUGU GITERA IMBERE PE MAZE N'IMIDUGUDU YA LETA IRIMO GUSHAKA AHO IKORERA NONE NGO URWEGO RW'INTARA RUZABE KU GASOZI ESE AYO KUBAKA AKAGARI KANYU NTABWO WAYATANZE RA
Kanda hano umusubize

queen - 26/03/2017 saa 08:15

urakoze cyane
Kanda hano umusubize

nitunga severin - 25/03/2017 saa 11:12

intambara nimbi nimuz dufatan munda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X