Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Niba neguye nibazane urupapuro rubigaragaza maze urwerekane -Bishop Sibomana

Mu gihe hari amakuru akomeje gusakara hose ko umuvugizi w’itorero rya ADEPR Bishop Jean Sibomana yeguye kuri uyu mwanya nyuma y’uko bagenzi be barimo uwari umwungirije Bishop Tom Rwagasana batawe muri yombi,uyu muvugizi arahakana ayo makuru y’iyegura rye avuga ko ari ibihuha.

Nyuma y’uko ibi bikomeje guteza urujijo Imirasire.com yavuganye na Bishop Sibomana avuga ko ari ibihuha bituruka mu bakomeje kurwanya itorero kuko ngo iyo aza kuba yeguye hari ibaruwa yo gusezera yakagombye kuba igaragara none nta numwe urayigaragaza.

JPEG - 34.1 kb
Bishop Jean Sibomana

Yagize ati”Ayo makuru ni ibihuha ntabwo ariyo rwose,ntabwo nigeze nandika negura,nibagushakire impapuro zigaragaza ko nasezeye uzerekane,ibyo ni ukuri nkubwira niba ntawe nabibwiye se babikuyehe?Abaturwanya se bari hanze aha ntubazi.”

Ibi abitangaje nyuma yo kuvugwaho ko hashyizweho indi komite nshya y’agateganyo imusimbura iyobowe na Rev Nsengiyumva Lorien wari umushumba w’itorero rya Musanze mu minsi ishize akaba yarayoboraga itorero rya Nyamasheke.

Umuvugizi wungirije wasimbuye Bishop Tom ni Rev.Kalisa Jean Marie Vianney wari umuyobozi wa ADEPR Ururembo rw’Amajyepfo.

Amakuru akomeza avuga ko uwashyizwe mu mwanya wo gucunga umutungo w’itorero ari Pastor Kamugisha Nassene wari usanzwe ari umucungamutungo w’ikigo cya ADEPR kiri i Rubavu.

Ku mwanya w’ubunyamabanga haravugwa Rev.Viateur Mutaganzwa, uyu akaba yari amaze iminsi nta murimo akora kuko ngo ubuyobozi bwa Sibomana bwari bwaramuhambirije.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 05 Gicurasi nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Umuvugizi wa ADEPR wungirije ariwe Bishop Tom Rwagasana yatawe muri yombi akurikiranyweho kuba umwe mu banyereje umutungo w’iri torero,gusa kugeza ubu ntiharatangazwa umutungo ashinjwa kunyereza uko ungana cyokora urwego rwa Polisi y’u Rwanda rwemeza ko hagikorwa iperereza.

Itabwa muri yombi rya Tom ryaje rikurikira abandi bayobozi ba ADEPR batawe muri yombi, barimo Mutuyemariya Christine usanzwe ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR aho ashinzwe ubukungu n’imari, hakabamo kandi Pasiteri Eng.
Theophile Sindayigaya ushinzwe inyubako muri ADEPR ndetse na Gasana Valens ushinzwe icungamutungo.

JPEG - 131.7 kb
Bishop Tom Rwagasana

ADEPR ni rimwe mu matorero akunze kugaruka mu bitangazamakuru avugwamo umwuka utari mwiza hagati y’abayobozi n’abakiristu bayo,gusa ahani iri ryo ryatangiye kugaragaramo amakimbirane kuva uwari umuyobozi waryo Usabwimana Samweli yakwirukanwa, gusa nyuma byaje gusemburwa n’inyubako y’iri torero (Dove) itaravuzweho rumwe kuko byavuzwe ko yabaye iturufu yo kunyunyuza imitsi abayoboke ba ADEPR binyuze mu gusabwa imisanzu ya hato na hato .

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ntamukunzi - 10/05/2017 saa 14:13

Itorero rifite uwaryitangiye Kandi yaribiriye ibyuya bigwa bisa namaraso ibyo murivugaho byose arabizi icyacumi kitariwe nabantu hari Konte mwabonye Imana ibitsaho harya ibitambo byaribwaga nande
Kanda hano umusubize

Peter - 8/05/2017 saa 06:11

Uyu mugabo yashinje Usabwimana kuzana Amacakubiri muri ADEPR kandi yarayiyoboye mbereye mu manyanga ,none agiye no kwigarika abo bakoranaga nawe rwose nashyikirizwe ubutabera,turibika uburyo nabwo yabigenje agahirika MUNONOKA,Gusa abakecuru,abasaza,abakene ,bagurishije utwabo ngo bari gutanga amafranga ya Dove Hotel,yewe abayobozi bamwe bafata amadene ngo bukunde bucye .Rwose nibagarure ibyanyerejwe,ayo mafranga bavuga atarishyuwe kandi yaratanzwe bite rwose Batubabarire ntihagire ayo bazongera kwaka Abakristo ,ibyabo nibifatirwe,nibyo biri guhwihwiswa ngo baguze amazu iBurayi ngo bafite inganda n,ibindi bikjorwa muri Ug nibikurikiranwe
Kanda hano umusubize

rutanga theos - 8/05/2017 saa 03:22

Kalisa Jean Marie Vianney ntago ayobora ururembo rw'Amajyepfo ahubwo bamukubise hasi ubu ayoboraumudugudu wa Ruyenzi ADEPR, muri Paroisse ya Runda akarere ka Kamonyi. Ariko ni umugabo mwiza w'inyangamugayo ba Tom bagenzeho kuko imikorere ye yari itandukanye n'iyabo. Yabanje kwirukanwa na Usabwimana Samweli agaruka avuyeho, bene Data b'ibinyoma basimbuye Samuel na we bamwongerera igikomere mu kindi. Azi ibibazo bya ADEPR aje koko yagira umumaro
Kanda hano umusubize

josee - 6/05/2017 saa 19:08

Ariko rero ni ba ibyo turi kumva no kubona aribyo ,byaba bibabaje.Amafranga ya GISOZI,????nkurikije ubukene abakristo batanganye ariya mafranga yo kubaka DOVE HOTEL,Mana ubirebe uri mu ijuru njye ntacyo mvuze?????
Kanda hano umusubize

chadrack - 6/05/2017 saa 17:09

imana irahirengeye ni umucamanza utabera.sibomana niba umutima we utamwemeza KO ari umunyabyaha wenda bitewe nuko imana yaba yaramunangiye'umutima nkuko yabigenje kuri farawo birashoboka.ariko bibiriya yo iti murabikora nkabihorera mukibwirako mpwanye namwe ariko nzabishyira imbere yamaso yanyu uko bingana.kandi ngo havumwe uvana bebshi mubyizerwa.ubwo rero niyo ubutabera bwisi bwabagira abere umuvumo w'imana uzabagumaho.ingaruka zokubeshyera imana KO uyikorera nizo ngizo gufungwa gutarangwa'guseba utabishaka kubura ubuturo kubura uwo wizera nikwizera.ikiruta ukabura amahoro yo mumutima.imana nibatabare.
Kanda hano umusubize

jado - 6/05/2017 saa 16:08

ariko aba bayobozi ko Imana yabwmereye kurya icyacumi namaturo batubabariye bakanyurwa nabyo
Kanda hano umusubize

ishimwe claude - 6/05/2017 saa 15:04

nabe aretse gato ubutabera bukore akazi kabwo"harya ngo umushumba akama izo aragiye "
Kanda hano umusubize

Hadassa - 6/05/2017 saa 14:37

Ashyuhuuu, ahubwo se aracyakora iki koko? Aracyavuga se? Ye? Nademisiyone agize vuba . Navaneho na LETA Ye. Bahemukiye Imana n abantu! Ni birebire ibya ADEPR...KANDI BYOSE BIGOMBA KUJYA AHAGARAGARA!
Kanda hano umusubize

davif - 6/05/2017 saa 12:26

imana ibakize ako Navigo
Kanda hano umusubize

Job - 6/05/2017 saa 12:16

Iri dini ryabaye icumbi ry'amadayimoni.Bishyiriye imbere ibyo gukunda ubutunzi kandi ibyo bituruka kuri Satani. Ni izihe mbuto bera?
Kanda hano umusubize

Job - 6/05/2017 saa 12:16

Iri dini ryabaye icumbi ry'amadayimoni.Bishyiriye imbere ibyo gukunda ubutunzi kandi ibyo bituruka kuri Satani. Ni izihe mbuto beta?
Kanda hano umusubize

DJANGO Selengo - 6/05/2017 saa 11:24

Icyo njyewe mvuga nuko umuntu wese,urya imitsi ya rubanda,Imana ntizatuma yidegembya pe!
Kanda hano umusubize

Mutabazi - 6/05/2017 saa 10:19

Baribaratuzonzepe.
Kanda hano umusubize

Martha - 6/05/2017 saa 10:12

hhhhhh!nonese ayo makuru ya Laurien nabagenzi be yavuyehe?ubwo sibo bayahaye abanyamakuru kugirango biyamamaze?hhhhh ADEPR we warakubititse!!!!!icyo si cyo Itorero ryari ribabaye muriyi minsi,Imana Irabaha Ubuyobozi bwiza.dukomeze dusenge
Kanda hano umusubize

Iradukunda - 6/05/2017 saa 09:56

Harya ubundi abo bayobozi ni nde ubashyiraho. Ni Abakristu?
Kanda hano umusubize

Agaca - 6/05/2017 saa 09:35

Abanyamakuru muvuye mu itorero mwitondere gutangaza ibyo mudahagazeho n,amaguru yombi. Umunyamakuru ntavuze izina yigeze atangaza ko ndi muri police ko nadosiye barangije kuyikora bakaba bayishikirije urukiko, kandi nicHaye iwanjye mu rugo ndetse abicisha no kuri radio rwanda n,imwe y,abaturage nayo bitari ngombwa ko mvuga hano.Nyuma haje undi ngo nimuhe ruswa y,amafaranga 300000frw ansanga iwanjye ndamubwira nti nta n,urutoboye naguha nushake ugende utangaze ko napfuye kugira ngo abagukoresha bishime,aramwara aragenda,ubu turahura yambona akabura iyo arigitira.Mwitondere rero kuko amafranga yose yibwa mu gihugu Obadian Biraro yirirwa avuga ntibigire icyo bimara ntabwo ari ayo muri ADEPR kandi nta nubwo mubyandikaho cyangwa se ngo nawe avuge abo bireba bose.Ubwo se umushinga wa Kalisimbi ko utavugwaho wibwemo makeya,uzagane mu majyaruguru urebe amatiyo ku muhanda wa Nyabihu Rubavu ko mutabivugaho ntabyo mubona.!
Kanda hano umusubize

DIEUDONNE’ S4 PCM - 22/05/2017 saa 09:30

IBYO NIBYO GUTANGAZA AYO MAKURU NDI UMUNYESHURI MURI SAINT ANDRE INAMIRAMBO NDI UMWA ADEPER KANDI NANONE BIRABABAJE``````
Kanda hano umusubize

Agaca - 6/05/2017 saa 09:33

Abanyamakuru muvuye mu itorero mwitondere gutangaza ibyo mudahagazeho n,amaguru yombi. Umunyamakuru ntavuze izina yigeze atangaza ko ndi muri police ko nadosiye barangije kuyikora bakaba bayishikirije urukiko, kandi nicaye iwanjye mu rugo ndetse abicisha no kuri radio rwanda n,imwe y,abaturage nayo bitari ngombwa ko mvuga hano.Nyuma haje undi ngo nimuhe ruswa y,amafaranga 300000frw ansanga iwanjye ndamubwira nti nta n,urutoboye naguha nushake ugende utangaze ko napfuye kugira ngo abagukoresha bishime,aramwara aragenda,ubu turahura yambona akabura iyo arigitira.Mwitondere rero kuko amafranga yose yibwa mu gihugu Obadian Biraro yirirwa avuga ntibigire icyo bimara ntabwo ari ayo muri ADEPR kandi nta nubwo mubyandikaho cyangwa se ngo nawe avuge abo bireba bose.Ubwo se umushinga wa Kalisimbi ko utavugwaho wibwemo makeya,uzagane mu majyaruguru urebe amatiyo ku muhanda wa Nyabihu Rubavu ko mutabivugaho ntabyo mubona.!
Kanda hano umusubize

- 6/05/2017 saa 08:55

ariko birakwiye ko aya makuru anyuranye agararagara ku mbuga nkoranya mbaga agira umuyobozi wo muri ADEPR Utanga ayukuri kugirango natwe abakiristo tuve murungabangabo!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X