Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Nkore iki ?Nagiye kuryamana n’umukobwa nsanga ni umuhungu none nazinutswe abakobwa bose nkore iki ngo nongere nkunde abakobwa

Ndabinginze mungire inama. Ndi umusore w’imyaka 35 ndi mu kigero cyo gushaka ariko ubu narabizinutswe numva umuntu wese w’igitsina gore mutinye kuva nshatse kuryamana n’umukobwa ngasanga ni umugabo.

Uyu utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara avuga ko ibyamubayeho kuri we abona ari nk’imperuka kuko ngo yarasanzwe aryamana n’abakobwa benshi ariko yarumiwe ageze mu rugo bagiye gukora imibonano atangazwa no gusanga uwo bagiye kubikorana bahuje ibitsina.

Ati nari mu kabyiniro kamwe kabarizwa muri uyu mujyi wa Kigali. Nabyinanye igihe kitari gito n’uyu nitaga umukobwa tugeza murukerera. Ariko nkurikije imiterere ye n’ukuntu yavugaga byarankururaga nkumva ari umukobwa turikumwe’’.

Yongera ati’’Ntibyatinze twaje kujya aho ncumbitse Kimisagara hari mu gitondo nka saa cyenda kuko buri wese yateze moto kandi twari twanasinze sinigeze nita kukureba icyaricyo neza’’.

Twagezeyo tujya mu cyumba nawe urabyumva impahamyi umuntu abafite dukuramo imyenda abariwe utangira kunkorakora, mukozeho nsanga duhuje igitsina’’.

Naramubajije nti:”ibi n’ibiki unkoreye? jye bakubwiyeko ndyamana n’abo duhuje igitsina”?nabaye nkibimubwira ahita asohoka yirakaje sinamenye aho yarengeye’’.

None rero bavandimwe ndashaka ko mungira inama kuva ubwo nazinutswe umukobwa wese niyo mubona neza ko ariwe mba nziko yiyoberanyije, nimungire inama kandi ndacyari umusore nkeneye kurushinga ariko narahahamutse kubera uwo mutinganyi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X