Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

Nkore iki ko nararukiye Animateur

Mwaramutse bakunzi ba Imirasire.com. Mbandikiye ngira ngo mungire inama

Ndi umunyeshuri niga mumwaka wa gatanu secondaire ariko niga mbayo nahuye nikibazo kinkomereye nifuzako mwangira inama .

Mu rugo duturanye n’umusore twarabyirukanye nyuma tuza gukundana we ni mukuru kuri njye ,yarangije kwiga abona akazi ko kuba animateri ku kigo cy’amashuri .

Natsinze ikizamini cya tronc commun ngeze aho banyohereje nsanga ni animateri kuri icyo kigo umubano wacu warushijeho kwaguka tugera naho turyamana hashize umwaka urenga.

Weekend zose mba ndiyo ansohokana kenshi gashoboka twabaye nk’umugore n’umugabo none byarandaruye siniga ngo mfate mbese nabaye imbata y’ubusambanyi.

ikinteye ubwoba kurushaho nuko nasabye ababyeyi banjye kumpindurira ikigo barabyanga bambwirako ubwo arinjye witsindiye ikizamini cya leta batahindura ikigo none bavandimwe nkore iki?

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X