Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Nkore iki? >> 

"Nonese ko nkiri isugi ..?"Humura sinkubabaza .."ubuhamya bw’umukobwa wahemukiwe n’umusore yari yarimariyemo

Nakundaga umusore ariko we yifuza kunsambanya gusa. Nagerageje kumwangira ariko nzakunanirwa antera inda tuyikuramo none ndi kwicuza kuba naratakaje ubusugi

Mu mwaka wa 2011 nahuriye numuhungu mu birori by’umuni mukuru( birthday party) turamenyana ansaba numero ya telefoni(contacts) zanjye ndazimuha. Tukajya tuvugana kenshi turamenyana .

Njye nari nkijijwe nyuma nzakumenya ko adakijijwe anywa n’inzoga nyinshi .Narimaze kumukunda cyane. Ngerageza kumwikuramo birananira ariko mu mutima ngahora numva ijwi rimbwira ngo mureke bikananira.

Byarakomeje hashize umwaka umwe atangira kumbwira ngo yifuza ko turyamana . Naramwangiye ngerageza kuganira nawe ,mubwira ko nia yarankunze koko yategereza igihe tuzabanira,ko ntakikwihutisha .

Hashize nk’ Amezi abiri arongera antesha umuntwe ngo ntitwakomeza kubana nka mushiki na musaza(sister and brother ).

Umunsi umwe nza kumusura iwe murugo turaganira aranyinginga ngo turyamane ndanga ndataha nkahorana imitima ibiri. Undi munsi nongeye kumusura arongera ambwira ko kwihangana bimunaniye.

ndamubwira "None se ko nkiri isugi(Vierge)?" yahise ansubiza byihuse agira ati:" Humura ntugirikibazo sinkubabaza kandi ndagukunda"

Mubyukuri naramwemereye ariko kubera nakuriye mu muryango wa gikristo batubwirako gusambana ari icyaha Imana yanga urunuka.

Ndababwiza ukuri nabikoze nko kumushimisha ariko ntamunezero nakuyemo .

Kuriwe nabonye yishimye ariko ntaha mbabaye nicuza bikomeye kubera ukuntu nemeye ngatakaza ubusugi bwanjye kandi narinarihaye intego yo kuzaryamana numugabo wanjye kumunsi w’ubukwe gusa.

Ntibyatinze ntangira kubura imihango ngira ubwoba . Mbimubwiye arampumuriza ngo humura izaza .

Hashize amezi abiri ntangira kumva munda habyimbye, mbimbwiye maman arambwira ngo ni impatwe(constipation) ampa utunini ngo birashira.
Ariko byarakomeje nongera kubibwira umuhungu arambwira ngo ninjye kwa muganga bampime .

Naragiye mbwira muganga uko meze barampima nsanga ntwite( positive). Muganga atangira kungira inama ,ariko muri uwo mwanya sinarimpari mubitekerezo nari ndi kure cyane .

Navuye kwa muganga mpita njya kureba uwo umuhungu . Ngezeyo kubera ukuntu nari meze yahise abyibwira. Uwo munsi narize amarira atagira uko angana,yarampumurije ngo ihangane ntakundi .

Mubajije icyo abitekerezaho arambwira ngo ntiyiteguye gukora ubukwe. Yambwiye ko hari umuganga baziranye yabwira byose uko bimeze akadufasha.

.Naratashye umunezero nahoranaga urashira,ntangira kwigunga. Yaje kumpamagara ambwira ko uwo muganga yamwemereye kudufasha kuyikuramo.

Natangiye kwibaza ukuntu nakoze icyaha cya mbere nkaba ngiye no gukora icya kabiri,ntekereza ndamutse mpfuye ukuntu najya mu muriro ,ukuntu umuryango wanjye nabanyisigiye isura mbi .

Umunsi wo kujya kwa muganga warageze ndabyuka ndasenga mbwira Imana ngo nimvayo amahoro sinzongera kuyicumuraho . Doreko Imana tuyibwira amakosa yacu yose.
Naragiye ngerayo umuhungu ampa amafaranga ibihumbi mirongo inani(80.000Frw).Aricara arandindira. Narinjiye muganga aransuhuza atangira gukora akazi kiwe .
Narababaye nicuza ibyo nakoze byose ariko mfunga umwuka . Hashize iminota 30 birarangira. Muganga yampaye imiti igabanya ububabare ndasohoka.

Wa muhungu twakundanaga aramperekeza ndataha. Icyantangaje ni uko atitayeho no kumenya uko nabaga meze muriyo minsi. Imana yaramfashije ndakira neza.

Hashize amezi ane nahamagaye uwo muhungu ndamubwirango duhagarike ubucuti bwacu kuko narinabonyeko atankundaga nkuko yabimbwiraga m umyaka itatu twamaranye ,ahubwo hari icyo yanshakagaho .

Yagerageje kunsaba imbabazi ariko naramwangiye ubutwaratandukanye burundu.

Nkba ashakaga kubasaba inama zanyu,ariko mbinginga ngo ntihagire untuka kuko umuntu agishinama ababaye aho kuyimugira mugatangira kumutuka no kumucira imanza ndabinginze ngo ntimubikore.

Nabasabaga inama zanyu cane cyane abaganga n’abantu bakuru.
Ibyo bintu byambayeho byose kugeza ubu byanteye ubwoba mpora nibaza nimba ninubaka urugo rwanjye uku gukuramo inda. bitazamviramo ubugumba .

Mfite ubukwe umwaka umuri uyu mwaka wa 2016 . Mfite imyaka 23. Ese nzongera ntwite neza bitagoranye mbyare?mumfashe ndabinginze .Murakoze cyane.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 17/04/2017 saa 22:07

Imana irababarira ariko ingaruka zozigumaho
Kanda hano umusubize

- 17/04/2017 saa 22:05

Imana irababarira ingaruka zozigumaho
Kanda hano umusubize

Faustin Den Ally Tayibu - 4/04/2017 saa 14:12

Ebana naw rekaguca umubwiruko wemuhegusa inama yagusavye
Kanda hano umusubize

deco - 31/03/2017 saa 04:43

izo mvugo zaw naw sizo kuvuga umuntu asabye inama nawe banze wigiremo discipline kko Imana ntiyanga umunyabyaha yanga icyaha sinzi icyatuma umutuka aho kumuhumuriza before to say think twice
Kanda hano umusubize

Faustin Den Ally Tayibu - 4/04/2017 saa 14:09

Ebana naw rekaguca umubwiruko ahubwo muhe inama yagusavye
Kanda hano umusubize

innocent - 26/03/2017 saa 21:38

Eh mbega wowe ngo ntibakubwire nabi warababaje Imana ukajya kwica ngo Mana umbabarire koko Ibi wakoze sibyo gusa uzongere wigorore n'Imana uyisabe imbabazi zibyaha wakoze irihangana izakubabarira Kandi kubyara uzabyara kuko Imana ntihaniraho cyereka ari ingaruka zindi zamakosa yawe zikugarutse gusa uzasenge uyisabe ntacyo itazaguha iyakwihanganiye se ugiye kwica yakwima ibyiza uyisabanye kwemera nokuyigarukira? Gusa Wihangane uri igicucu ntuzongere kuraya no kwica.
Kanda hano umusubize

innocent - 26/03/2017 saa 21:36

Eh mbega wowe ngo ntibakubwire nabi warababaje Imana ukajya kwica ngo Mana umbabarire koko Ibi wakoze sibyo gusa uzongere wigorore n'Imana uyisabe imbabazi zibyaha wakoze irihangana izakubabarira Kandi kubyara uzabyara kuko Imana ntihaniraho cyereka ari ingaruka zindi zamakosa yawe zikugarutse gusa uzasenge uyisabe ntacyo itazaguha iyakwihanganiye se ugiye kwica yakwima ibyiza uyisabanye kwemera nokuyigarukira? Gusa Wihangane uri igicucu ntuzongere kuraya no kwica.
Kanda hano umusubize

deco - 31/03/2017 saa 04:41

izo mvugo zaw naw sizo kuvuga umuntu asabye inama nawe banze wigiremo discipline kko Imana ntiyanga umunyabyaha yanga icyaha sinzi icyatuma umutuka aho kumuhumuriza before to say think twice
Kanda hano umusubize

deco - 31/03/2017 saa 04:42

izo mvugo zaw naw sizo kuvuga umuntu asabye inama nawe banze wigiremo discipline kko Imana ntiyanga umunyabyaha yanga icyaha sinzi icyatuma umutuka aho kumuhumuriza before to say think twice
Kanda hano umusubize

Emmy - 7/04/2017 saa 20:02

Kuba Wemera Amakosa Imana Izakubabarira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X