Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Nta mpamvu yo guha icyubahiro kirenze umuyobozi mu rusengero kuko twese imbere y’imana abantu barareshya “Antoine Rutayisire”

Rev. Pastor Antoine Rutayisire wo mu itorero Anglicane aratangaza ko bidakwiye guha umuyobozi icyubahiro kirenze mu rusengero kuko bose imbere y’imana bareshya

Hirya no hino mu madini ndetse n’insengero zitandukanye, iyo ugiye mu materaniro aribyo bamwe bita gusenga, usanga hari bamwe mu bakiristo bakunze kwinubira uburyo iyo hari umuyobozi runaka usengera muri iryo torero batungurwa no kubona buri cy’umweru bakira uwo muyobozi mu rwego runaka by’umwihariko abo mu nzego nkuru za leta, bakaba icyubahiro kirenze kandi nabo baba ari abayoboke nk’abandi bose.

JPEG - 84.3 kb
Rev Past Rutayisire Antoine ngo abantu imbere y’Imana barareshya

Bamwe mu bakirisito baganiriye ni imirasire.com bavuzeko uburyo abo bayobozi ba kirwa habamo no guhakwa.

Umwe mu bakirisito yagize ati” ujya kumva Pasiteri aravuze ngo” muri aya materaniro twagize umugisha wo gusurwa n’umuyobozi wacu w’akarere cyangwase ngo twasuwe na Guverineri, nimumwakire mu mukomere amashyi menshi abagore m vuze impundu, muhe Imana icyubahiro, kandi ntiwakumva bavuga ngo hano hari n’umukuru w’umudugudu nawe ni mumwakire, nkatwe abakirisito tubifata nko kurobanura ku butoni cyangwa guhakwa, kuko yaba Meya cyangwa Guverineri bose baba ari abayoboke b’itorero, iyo Meya ari mu rusengero aba yaje nk’umukirisito ntabwo aba yaje nk’umuyobozi w’Akarere.”

Ikinyamakuru imirasire.com cyashatse kumenya uburyo Umuyobozi runaka by’umwihariko muri Leta afatwa iyo ageze mu rusengero n’uburyo yakirwa, nuko ikinyamakuru imirasire.com kivugana Rev. Pasteur Antoinne Rutayisire wo mu itorero rya Anglicane mu Rwanda maze nawe yemerako bidakwiye ko umuyobozi agomba gufatwa nk’igitangaza mu rusengero mu gihe nawe ari umukirisito muri iryo torero.

Yagize ati” Mu byukuri ibyo birahari cyane cyane mu matorero akivuka akiri mashya, aho usanga buri cyumweru bahagurutsa umuyobozi bashaka kwerekana ko i torero ryabo rikomeye kuba ririmo n’umuyobozi ariko sibyo, kuko nk’iyo ugiye muri St Michel aho usanga abayobozi benshi m ri Gouverinoma basengera, ntiwabihasanga ariko ahandi birahari, ariko ntibyakabaye igitangaza kuko kuba Meya ari mu rusengero nta gitangaza kirimo “

JPEG - 51.6 kb
Abantu bose ku Mana barareshya

Aha Rutayisire yanavuze ko kwakira umuyobozi mukuru mu rusengero nta mumaro bifite, usibye ko nta nicyo bitwaye iyo ubikoze wakira umuyobozi waje nk’umushyitsi adasanzwe ateranira ahongaho.

Ubusanzwe mu nsengero usanga harimo inzego zose z’aba iza Leta cyangwa iz’abikorera, ariko bose iyo bari murusengero bose baba bangana, kuko niyo uri Minisitiri ukagera mu rusengero ntuba wemerewe kugira icyo uvuga kuko umuntu uba ufite ijambo aba ari uwabyerejwe, n’ukuvuga Umushumba w’itorero,


John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BYIMANA Cosma - 22/12/2016 saa 12:41

Antoine Rutayisire azi kuvuga neza (eloquent),kimwe n'abandi banyamadini,nka Gitwaza na Masasu.Ariko ntabwo nemera ibyo Rutayisire avuga.Mumbabarire nisobanure. Ngirango mwese muzi ko Rutayisire atumira abayobozi buri mwaka ngo abasengere.Noneho nawe akabaha ijambo.Ndibuka muli January 2014,bari muli Serena Hotel,umwe muli abo bayobozi yishimiye ukuntu bishe colonel Karegeya.Abanyamadini bali bahari bose,na Rutayisire arimo,bakoma amashyi bose,bishimira ko Karegeya yishwe.Byerekana ko ibyali amasengesho ahubwo byari politike.Twese twarabirebaga kuli TVR.N'ubu ubishatse wabireba kuli Youtube.Nyamara YESU yasabye abakristu nyakuri ko batagomba kwivanga mu byisi,politics (Yohana 17:16).Usanga abanyamadini bivanga muli politike kugirango bibonere umugati n'ibyubahiro.Ntabwo imana ibemera.Mulibuka ejobundi,Bishop Sibomana Jean,chef wa ADEPR avugira kuli Stade Amahoro,ko abayoboke be bose bamutumye ko bazatora mandate ya 3 muli 2017.Birababaje.Nta gushaka ibyubahiro birenze ibyo. Na Rutayisire nawe ashaka ibyubahiro,nubwo avuga ko ari bibi.Kuba umukristu nyawe biraruhije nkuko Bible ivuga.Bisaba kwitanga ukitandukanya n'abisi,ukareka kurya icyacumi kuko YESU yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Ba YESU,PAWULO,PETERO,etc...babwirizaga ku buntu.Soma Ibyakozwe 20:33 wumve inama PAWULO agira abakristo nyakuri.Bitandukanye n'ibyo ba Rutayisire bigisha.Kuko bagusha ku ifaranga na politics.Tugomba gushishoza mu gihe duhitamo aho dusengera.
Kanda hano umusubize

Umukristo - 4/01/2017 saa 15:08

Mu by' ukuri, ntabwo umurongo umwe ushobora gusobanura ibyo ushaka kuvuga. Urugero: Yohana 17:16 haravuga ngo: si ab' isi nk' uko nanjye ntari uw' isi. Urumva ko ibyo uvuga ntaho bihuriye! Ubwo Yesu yasabiraga abazamwizera bose. KWIVANGA MU BY ISI UVUGA NI UKUHE? Matayo 10:8 haravuga ngo Mukize abarwayi, muzure bapfuye,.... mwaherewe ubusa namwe mujye mutangira ubundi. Ibyakozwe 20:33 hakavuga ngoPawulom avuga ko atifuje ikintu icyo aricyo cyose cy umuntu kuko amaboko ye ariyo yakoreshaga kugira ngo abone ibimutunga. Matayo 10:10 havuga ko umukozi akwirye ibihembo kdi wibuke ko kudatwara inkweto cg imvumba ni uko aho waba ugiye gukorera bagombaga kugutunga none uzi ko byagenda gute iryo jambo kurishyira mu bikorwa? Niba usoma ijambo ry Imana ujye usoma ryose, ntugasome igice nibyo byiza, niyi nama nakugira. Icya cumi ni icy abatambyi kugira ngo babeho kuko bahora ku rusengero. Wenda wavuga ko hari bagikorehsa nabi ariko ntabwo wavuga ngo aba Pasteri ntibakarye icya cumi. uko ubona bakira bantu mu rusengero ni kimwe mu mu muryango, erega burya ntabwo twakira abntu kimwe mu miryango yacu ariko si uko abantu bose tutabaha uburenganzira bumwe. mugire ubwenge: Niba nzi ko ukunda icyubahiro nzakubaha nk uko ubishaka mfa kuba ntawe nzabangamira. ariko abantu bose barareshya imbere y Imana mu buryo bw Umwuka ntabwo ari mu buryo bw umubiri kuko haba abatunze n abakene, abagufi n abarebare... Imana ibona umuntu nk urugingo rwa mugenze we kuruta ibyo gusumbana. Niba mfite ubutunzi nkwiriye kugufasha wowe utabufite kuko ibyo umutunzi atakora abikorerwa n uworoheje bose bakabaho! Pasiteri Antoine kuba yaravuze kuriya rero nibyo kdi birakwiye. Mu rusengero bashobora kwacira abashyitsi haba n ubwo haba harimo umuyobozi mukuru! arkoiyo ariho asanzwe ateranira nta mpamvu byose boterwa na Protocole y urusengero kuko nko muri kgl bashobora kwacira abaturutse mu duce dutandukanye mu rweg orwo kumenya wenda abataje kubera impamvu zitandukanye. Nta dini cg itorero ridafite intenge cg ibibabazo nk uko twese turi abantu. rero tujye dufashanya kuruta gusenyana kuko twese turi aban b Imana ku bayemera. Erega iyo umuntu amze kumenyekana icyo akoze cg avuze cyose abantu bagifata uko bashaka! Ubu iyo ynga kuvugana n itangazamakuru byari kuba ikibazo, kuko atafshe umwanya wo kubisobanura nabyo ni ikibazo! Buriya nta muntu uba ku isis atari muri politiki! ahubwo tuyibamo ku rwego rutandukanye haba ku kazi mu mu mudugudu ndetse n umuryango wawe haba harimo politiki y uko uyobowe! ..... Imana ibafashe mwese
Kanda hano umusubize

Maz - 21/12/2016 saa 17:56

Uvuze Ukuri Katorika Ntabwo Arinkomamashyi Ndayemera
Kanda hano umusubize

Niyibizi - 21/12/2016 saa 17:37

Ibyo nanjye byambayeho bampagurutsa ku ntebe nari nicayeho nyuma y iminota 10 ngo hagiye kuza ministre w intebe .icyambabaje n uko uwo minister ataje nyuma hakicara abandi bakanshira inyuma Kandi nizindukiye nkahagera kare. Ubu navuze ko ntazongera kuzinduka na rimwe batazongera ku mpagurutsa. Hari kuri paul 6 .
Kanda hano umusubize

kalisa - 23/12/2016 saa 16:01

Ntabwo abantu bareshya please Antoine,ntukabeshye abantu.Haba imbere y'Imana haba imbere y'abantu ubwabo ntibareshya rwose iyo ni politique uba uzanye mwivugabutumwa na bible iravuga ngo abo kubaha mububahe abayobozi bose bakwiye kubahwa kuko nta buyobozi butava ku Mana!Ibyo ni bible ibivuga.
Kanda hano umusubize

kalisa - 23/12/2016 saa 16:07

Ntabwo abantu bareshya please Antoine,ntukabeshye abantu.Haba imbere y'Imana haba imbere y'abantu ubwabo ntibareshya rwose iyo ni politique uba uzanye mwivugabutumwa na bible iravuga ngo abo kubaha mububahe abayobozi bose bakwiye kubahwa kuko nta buyobozi butava ku Mana!Ibyo ni bible ibivuga.
Kanda hano umusubize

kalisa - 23/12/2016 saa 16:08

Ntabwo abantu bareshya please Antoine,ntukabeshye abantu.Haba imbere y'Imana haba imbere y'abantu ubwabo ntibareshya rwose iyo ni politique uba uzanye mwivugabutumwa na bible iravuga ngo abo kubaha mububahe abayobozi bose bakwiye kubahwa kuko nta buyobozi butava ku Mana!Ibyo ni bible ibivuga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X