Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ntamukunzi Theogene wamenyekanye mu gukangurira abacengezi gutaha yakomoje ku matora ateganyijwe

Ntamukunzi Theogene wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zibanda ku gukangurira Abanyarwanda baba mu mashyamba gutahuka, yavuze ko ubu ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo zizifashishwa mu matora, ariko kandi asaba abaturage kuzatora umuyobozi babonamo ubushobozi.

Mu kiganiro na Imirasire.com, Ntamukunzi Theogene yavuze ko nubwo asa n’utacyumvikana nk’uko mbere ibihangano bye byari bimaze gusakara hose, ariko kandi ngo ntiyicaye ubusa kuko ngo ari muri Studio akora indirimbo zitandukanye harimo n’izizifashishwa mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko arimo gushaka gusubiramo zimwe mu ndirimbo yamenyekaniyeho zagiye zifasha abanyarwanda benshi babaga mu mushyamba bagatahuka, ariko ngo kubera amikoro ntiyashoboye kuzisubiramo bijyanye n’iki gihe yewe kimwe no kuzikorera amashusho byabaye ingume, ariko ngo mu minsi iri imbere arizera ko bishoboka.

Mu ntangiro z’icyumweru gishize ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’ibindi bihugu ku Isi, mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, uyu muhanzi nnnnavuga ko kuba yaragaragaye mu bahanzi baririmbiye imbaga y’abari bitabiriye ibyo birori byamushimishije, kuko ngo byatumye abasha no gusabana n’abahanzi baririmba mu njyana z’ubu(Moderne).

Naho ku bikunze kuvugwa ku bahanzi biki gihe bakunze kuvugwaho kuvanga indimi cyangwa bakigana ibihangano by’abanyamahanga bityo ugasanga bigira uruhare mu kwica umuco nyarwanda binyuze mu bihangano,uyu muhanzi yavuze ko bitewe n’amateka yaranze u Rwanda hambere, abenshi mu bahanzi ngo nta Kinyarwanda bari bazi ariko ubu ngo biragenda bikosoka.

Yagize ati”Uko mbibona nkurikije amateka yabaye muri iki gihugu abenshi usanga ari uko nta Kinyarwanda bari bazi neza, ugasanga bavuye hirya no hino ikinyarwanda batakizi neza noneho mu buhanzi bwabo ugasanga bari kuvangamo izo ndimi ariko muri muri iki gihe birimo kugenda bikosoka.”

Ku bijyanye n’umuhanzi yumva gukorana nawe indirimbo byaba ntako bisa ,yashimangiye ko umuhanzi Intore Tuyisenge ari umwe mu bahanga u Rwanda rufite kugeza ubu.

Ntamukunzi Theogene w’imyaka 48 y’amavuko ,ni umuhanzi wahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR), yashinze imizi mu muziki ahagana mu 1997 nyuma yo guhunguka ava muri Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoze ndirimbo zikangurira abo asize inyuma gutaha mu mahoro.

Muri izo ndirimbo harimo izakunzwe cyane nka “Garuka Turwubake ,Abanyarwanda twariyunze n’izindi,kuri ubu akaba afite umushinga wo gukora izindi ndirimbo zigezweho.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GATALI ENOS - 30/03/2017 saa 17:00

Ni byiza ko Ntamukunzi Theogene akangulira ABACENGEZI gutaha mu Rwanda.Kuba impunzi birasharira,cyane cyane iyo wibera mu mashyamba,aho udashobora kwiga no kwivuza.Any time n'inzoka yakurya ugapfa.Ariko Theogene,nk'umuntu w'umukristu,mu ndirimbo ze ajye yigisha ko imana itubuza KURWANA (not to fight) nkuko Bible ivuga muli 2 Timothy 2:24.YESU akiri ku isi yavuze ko ikizaranga Abakristu b'ukuri,ari Urukundo (Yohana 13:34) no kutivanga mu byisi (Yohana 17:16),adusaba gukunda abanzi bacu (Matayo 5:44).Ndetse yavuze ko abantu bakoresha intwaro mu kurwana,bazicishwa intwaro ku munsi w'imperuka (Matayo 26:52).Mu magambo make,nta mukristu wivanga mu ntambara na politics z'isi.Benshi bavuga ko bidashoboka.Nyamara hali abantu bagize idini iba mu Rwanda,batajya mu ntambara na politics kandi baba ku isi yose.UMUKRISTU bivuga umuntu wigana KRISTU n'abigishwa be.Ntabwo YESU n'Abigishwa be bali gufata imbunda ngo bajye kurwana n'abandi bantu,cyangwa ngo bashinge amashyaka ya politics yo guhangana.UMUKRISTU bivuga umuntu urangwa no kuba atagirira nabi abandi bantu,ahubwo akarangwa no kujya mu mihanda akabwiriza abantu kandi ku buntu,nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga. YESU yasize asabye abakristu nyakuri "kumwigana" bagasigara bakora umurimo yakoraga wo kubwiriza,aho kwiga kurwana (Yohana 14:12).Niyo mpamvu mutubona mu nzira buri gihe tubwiriza,kuko yadusabye kubwiriza ubwami bw'imana kugeza igihe azagarukira ku munsi w'imperuka (Matayo 24:14).Kuba UMUKRISTU si biliya umuntu ajya mu nsengero bakamucurangira,agatanga icyacumi akitahira,cyangwa kujya kurya ukarisitiya.Siko Abigishwa ba YESU babigenzaga,ahubwo bajyaga mu nzira bakabwiriza. Ni nayo mpamvu Bible ivuga ko Abakristu nyakuri ari bake cyane,kuko kuba UMUKRISTU NYAWE biruhije (Matayo 7:13,14).Iri somo ryigisha ko abiyita abakristu ari benshi cyane.Ngo banyura mu nzira ibajyana kurimbuka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X