Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ntarama : Bibutse abatutsi bishwe bakajugunywa mu Akagera

Mu murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera bibutse Abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi bakajugunywa mu Akagera.


Nkuko byatanzwemo ubuhamya na bamwe mu mubaharokokeye bavuze ko abatutsi b’I Ntarama bishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu mugezi w’Akagera ,kuko hari bamwe bavuye aho bari bihihse bazi ko bagiye gusanganira Ingabo za RPA bagasanga ari abicanyi bakabamarira ku icumu.

Kuva mu 1959, aha hahoze ari muri Komini Kanzenze habereye ibikorwa byo gutoteza Abatutsi bari barahaciriwe kugira ngo bazicwe n’amasazi azwi nka mouche tsé tsé zahabaga.

Umukozi ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwa remezo mu murenge wa Ntarama, Ndahinyuma Jean Meddy avuga ko aka gace gafite amateka yihariye ku karengane kakorewe Abatutsi.

Ati “ Byonyine kugira ngo umuntu ave muri komini Kanzenze ajya ahandi byasabaga uburenganzira kandi ari mu gihugu cyabo.”

Avuga ko ubuyobozi bubi ari bwo bwari bubihishe inyuma kuko abo mu bwoko bw’Abahutu bacengejwemo urwango bagomba kugirira Abatutsi.

Ati “ Abayobozi babi bigishije ingengabitekerezo ya Jenoside, barayicura, bacengeza mu banyarwanda, barayonka bigeze mu 1994 bayishyira mu bikorwa.”

Uyu muyobozi mu murenge wa Ntarama avuga ko abagifite ingengabitekerezo batabura ariko muri rusange abatuye aka gace babanye neza.

Barigira Jean Claude warokokeye muri aka gace avuga ko muri aka gace haguye Abatutsi benshi ariko ko abenshi bishwe bikanze ingabo za RPA bazi ko zije kubatabara bagahita bagwa mu bicanyi.

Ati “ Jenoside yenda kurangira, Inkotanyi zatangiye kugera inaha, abantu bose baje bavuga ngo baje gusanganira Inkotanyi baguye hariya bishwe n’Interahamwe.”

Barigira wagarutse ku mateka y’urwango rwagiriwe Abatutsi muri aka gace, avuga ko Abatutsi batangiye guhohoterwa kuva kera.

Ati “ Iyo habaga ikitwa meeting, nta muntu w’Umututsi wageraga ku muhanda, nka segiteri yacu yitwaga Nyirarukobwa yarazimye kuko yari ituwe n’Abatutsi benshi.”

Muri uyu muhango wabereye ku mugezi w’Akagera, bashyize indabo muri uyu mugezi kugira ngo bazirikane Abatutsi bazwi n’abatazwi bajugunywemo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X