Monaco cosmetics

Ntibyifashe neza hagati ya USA n’abategetsi bo ku mugabane wa Afurika


Umunyamabanga mukuru w’ubumwe bwa Afurika AU Moussa Faki ntiyanyuzwe n’agasuzuguro gakabije yakorewe na umunyamabanga wa leta Zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga.

Rex Tillerson yagombaga kugirana umubonano n’umunyamabanga w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA Bwana Moussa Faki; ariko uwo mubonano ukaba waraburijwemo ku munota wa nyuma nta bisobanuro bitanzwe.

JPEG - 17.7 kb
Rex Tillerson (USA) na Moussa Faki (UA) umwuka si mwiza hagati yabo

Umunyamabanga w’ubumwe bw’Afurika akaba yarafashe icyo gikorwa cyo gusubika uwo mubonano nk’ «agasuzuguro».

Inkuru y’ikinyamakuru Le Monde cyandikirwa mu Bufaransa hamwe n’ikinyamakuru Foreign Policy cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byombi bivugako ubwo umunyamabanga w’ubumwe bw’Afurika UA, Moussa Faki yari mu rugendo rw’akazi i New York mu nama y’umuryango w’Abibumbye ONU yo kuwa 17 Mata 2017, Moussa Faki yabonye ubutumwa bwa ministre w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika «Rex Tillerson», bwamusabaga ko yifuza ko bagirana ibiganiro i Washington nyuma y’inama yo muri ONU, uwo munyamabanga w’ubumwe bw’Afurika yari yitabiriye.

Umubonano wa Moussa Faki na Rex Tillerson wari uteganyijwe ku mataliki ya 19 na 20 Mata 2017. Nyuma y’inama muri ONU i New York, Moussa Faki yategereje ko abona gihamya yo kubonana na Rex Tillerson araheba.

Ibiro bya ministre « Rex Tillerson » byararuciye birarumira ntibyagira icyo bitangariza umunyamabanga w’ubumwe bw’Afurika ku itegurwa rya gahunda y’uwo mubonano.

Kera kabaye, nibwo ibiro bya ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika byasabye Moussa Faki, umunyamabanga w’Ubumwe bw’Afurika kujya i Washington akabonana n’abakozi bo mu rwego rwo hasi bo muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika kuko adashobora kubonana na ministre Rex Tillerson.

Icyo gisubizo cyo kubonana n’abakozi bo hasi ba ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika cyakuruye umwuka mubi mu bubanyi n’amahanga hagati y’ubunyamabanga bw’Umuryangwa w’Ubumwe bw’Afurika n’ubutegetsi bwa Donald Trump.

Nk’uko byemezwa n’abantu bari hafi y’Umunyamabanga w’Ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki yahise agira uburakari akimara kubwirwa iyo nkuru, ahita asubika urugendo yagombaga gukorera i Washington.

Ubuyobozi bw’Amerika busobanura ko ayo makosa yo kudashobora kwakira abanyacyubahiro bo mu bihugu by’Afurika aterwa n’abakozi bakiri bacye muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.

Impuguke muri « Foreign Policy » yatangaje ikaba itinya ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zishobora kuhatakariza ubushuti ifitanye n’Afurika, cyane ko abakuru b’ibihugu by’Afurika batangiye kuyoboka inzira y’umubano n’igihugu cy’Ubushinwa aho bakirwa mu cyubahiro kibakwiye n’abayobozi bakuru b’Ubushinwa.

Igihugu cy’Ubushinwa kandi nicyo cyubatse inzu ubunyamabanga bw’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bukoreramo.

Moussa Faki afatanyije umwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika UA no kuba ministre w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Tchad !

Nubwo ibihugu by’Afurika bishobora kujya gushaka umubano mu Bushinwa, bizahura n’ingorane zo kuziba icyuho cy’inkunga Amerika yabiteraga mu mafaranga na Politiki kuko Ubushinwa ntibutanga amafaranga cyangwa ngo bujye gushyigikira ubuyobozi bw’ibindi bihugu mu bibazo bya politiki buba bufite mu bihugu byabo nk’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika z’ibikora.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bintu - 8/05/2017 saa 05:56

Ariko Afrika yakwisubiyeho, igahazwa n`ibyo ifite yita bike nyamara ari byinshi? Amerika, muzi neza ko ivangura amoko kugeza kuri Perezida Obama batatinyaga kugereranya na....! Niba basuzugura abirabura Nigger, kavukire ka USA, nigute bazubaha aba Niggers bo ku yindi migabane, cg abahinde, abarabu,...? Ndabona amaherezo Amerika ikwiye guhabwa isomo, bityo Abirabura, abarabu,...bakishyira hamwe bakayirwanya, bayikomanyiriza muri byose! Amaherezo, amerika izabona.
Kanda hano umusubize

RWANDA NZIZA - 5/05/2017 saa 07:46

Abanyafurika dukwiriye kureba kure kuko ntacyo amahanga akora adafitemo inyungu
Kanda hano umusubize

kotaniro - 4/05/2017 saa 19:51

izi ningaruka zuko ubu merika iyobowe nabahezanguni bene hitileri aba Nazis! Bo mubitekerezo byabo bumva ko barihejuru yubundi bwoko bwose buri muriyisi icyo nakwita White supremacy
Kanda hano umusubize

thamas sankara - 4/05/2017 saa 16:29

hhhhhhhh! ubundi c abazungu batwubashye ryari? niba ari icyubahiro cyabo ategereje ntacyo azabona! abazungu barangwa n'agasuzuguro nokudufata nk'abatagira agaciro siwe wenyine usuzuguwe hari benshi bamubanjirije hari nabazamukurikira. ikibabaje nuko ntasomo abanyafurika bakuramo!ubu nubwo avuga ngobamusuguye ejo azasubirayo!uretse no kugusuzugura no kukwica bazakwica! icyo bashaka nibyacu twe ntibadushaka ! natahe rero ajye muri chad cg addis abeba areke guta igihe!
Kanda hano umusubize

maombiwayesu - 4/05/2017 saa 15:23

NONE SE GRENADE ITEWE MU BURUNDI MWEBWE ABANYARWANDA BIBAREBAHO IK SE? NI IKIHE GITANGAZA SE? URWO NI RWA RWANGO, AMATIKU MUFITIYE U BURUNDI KUVA AHO MUTSINZWE IGIHE MWIVANGAGA MUSHAKA GUCENGERA NGO MUZANE INTAMBARA MAZE ABO MWOHEREJEYO BOSE BAGASHIRIRA KWICUMU MUKAMWARA NONE INZOGO YABISHE MUSIGAYE MWARAHISEMO KUBASEBYA? MUTEYE IMPUHWE NAGAHIINDA PE!!!!
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 5/05/2017 saa 05:51

Ariko Abantu bamwe,bararwaye!,ubuse iyi comment ihuriyehe n'umutwe w'iyinkuru?!,ahubwo uyu n'awombe Yesu cyane wamugani w'izinarye!
Kanda hano umusubize

Gitobe - 5/05/2017 saa 07:29

Vyagucanze Kweli!Nimbukunda Uburundi Sibwobarikuvuga Ihangane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X