Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyagatare:Umuyobozi watse inshimishamubiri y’igitsina yakatiwe gufungwa

Nyuma y’uko Mugisha David Livingston wari ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyagatare uregwa icyaha cyo gusaba ruswa y’igitsina, urukiko rwemeje ko aba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kugirango iperereza rikorwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Werurwe 2017, nibwo urukiko rwemeje ko uyu David aba afunzwe by’agateganyo kugirango atabangamira iperereza ku cyaha akurikiranywe cyo gusaba inshimishamubiri y’igitsina.

Uregwa yemeraga ko koko ubwo umurega yamusabaga serivise hari ubutumwa bugufi yamwoherereje amusaba ko yabanza kumuha, ibi bikaba byarashingiweho nk’ikimenyetso cy’uko yashakaga iyi ruswa kugirango amukemurire icyo kibazo.

JPEG - 91.5 kb
Itsinda ryarimo Mugisha David basohoka mu rukiko kuri uyu wa Kane

Urega yavuze ko uretse n’ubwo butumwa yamwoherereje, ngo hari n’ikindi gihe yaje kumusaba ko yamukosorera ibyangombwa by’ubutaka ariko ngo arabimwimwima atanamusobanuriye impamvu atabashije kubibona kandi ari uburenganzira bwe.

Umucamanza yanagarutse ku cyaha cyo kwigwizaho umutungo avuga ko hari impamvu zikomeye zituma Mugisha David akekwaho iki cyaha kuko mu imenyekanishamutungo yari yagaragaje ko inzu ye ifite agaciro ka miliyoni 25 nyamara igenamutungo ryakozwe n’impuguke zibyemerewe ryaragaragaje ko iyi nzu ye ifite agaciro ka miliyini 81.

Mbowa Feston wari usanzwe ari umufundi wa Mugisha, nawe akurikiranyweho kuba yararagijwe inzu n’uyu mukoresha we akayimwandikaho mu rwego rwo kugirango atazatahurwa.Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa Mbowa atigeze agaragaza inkomoko yiyo nzu afite iherereye muri Gare ya Nyagatare.

Umucamanza avuga ko iri jijinganya rya Mbowa ku mutungo yiyitirira ari impamvu ikomeye ituma uregwa akekwaho icyaha cyo guhishira umutungo.

Yanagarutse ku bibanza 96 Mbowa Feston yibarujeho, umucamanza, akavuga ko kuba uregwa ataragaragaje ubushake bwo kwiyandukuza kuri ubu butaka ngo bwandikweho abamotari bari babuguze nka Koperative ari ikimenyetso ko kwigwizaho umutungo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/04/2017 saa 22:26

Birarenze pe?
Kanda hano umusubize

Gakwene - 2/04/2017 saa 16:44

Ibyo kwigwizaho imitungo nti tubishyigikiye, ubutabera bukore icyo bushinzwe kandi ruswa y'igitsina irahari hirya no hino ariko dushimire uwo bayiciye akanga ahubwo agatanga amakuru Buri wese abe ijisho rya mugenzi, dukumira icyaha kitaraba, dutanga amakuru Ku gihe kandi vuba.
Kanda hano umusubize

- 2/04/2017 saa 08:40

ubutabera bukore akazi kabwo niba aribyo yemere asabe imbabazi cg yange ahakane
Kanda hano umusubize

Mukangenzi - 2/04/2017 saa 06:55

Ko muvuga gucyo Inyamirambo basiragije ishuro 3 kandi nva i Burayi nosa i tiki yakabaye igura ikindi libanza nagahoma munwa ibiri wacu. Mukangenzi
Kanda hano umusubize

garang - 1/04/2017 saa 15:01

uyu Mugabo nibyo rwose yari yarigize akamana Mu karere ka nyagatare ,mubyubutaka ,asiragiza abantu ,yirata bikomeye ,nange nasiragiyeyo igihe kinini mpinduza icyangombwa cyubutaka cyange bari baranditse nabi amazina,icyaha nikimufata azahanwe byintangarugero .
Kanda hano umusubize

Pazzo Pacific - 2/04/2017 saa 05:35

Nibyo Ko Nakurikiranwe Nubutabera
Kanda hano umusubize

garang - 1/04/2017 saa 15:01

uyu Mugabo nibyo rwose yari yarigize akamana Mu karere ka nyagatare ,mubyubutaka ,asiragiza abantu ,yirata bikomeye ,nange nasiragiyeyo igihe kinini mpinduza icyangombwa cyubutaka cyange bari baranditse nabi amazina,icyaha nikimufata azahanwe byintangarugero .
Kanda hano umusubize

- 1/04/2017 saa 23:48

Mumufungekabisa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X