Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyamagabe: Umukobwa yicishije Nyirakuru ishoka

Nyarankindi Thacienne w’imyaka 74 mu ntangiriro z’iki cyumweru yivuganywe n’umwuzukuru we utarabashije kumenyekana amazina akaba yaramwishe amutemesheje ishoka. Bikaba bikekwa ko yaba yazize imitungo no kuba atazi ababyeyi.

Nyuma yo kwica Nyirankindi, uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko yahise atabwa muri yombi mu gitondo cyo ku munsi ukurikira uwo. Akaba yarafatiwe ku muhanda ateze imodoka kugira ngo abashe gutoroka ubwo bwicanyi yari amaze gukora.

Amakuru agera ku Mirasire.com avuga ko uyu mukobwa yishe uwo mukecuru witwa Thacienne Nyirankindi wari usanzwe ari Nyirakuru wabo (avukana na Nyirakuru we), ahagana saa sita z’ijoro ryo kuwa 18 Mata 2017.

Uwo mukobwa ngo yari asanzwe aba mu Karere ka Gisagara akaba yaragiye gusura Nyirakuru wabo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Remera, Umurenge wa Gasaka, mu Karere ka Nyamagabe baza kugirana amakimbirane ari nabwo yamukubise ishoka mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Jean Bayiringire, avuga ko uwo mukobwa asanzwe atazi ababyeyi be akaba yaraje muri Nyamagabe kubisobanuza Nyirakuru wabo biza kuvamo amakimbirane.

Bayiringire ati “Uwo mukobwa avuga ko yaje inaha aje gushakisha, kugira ngo uwo mukecuru afata nka nyirakuru wabo amubwire amazina y’ababyeyi be, ariko we akamwihakana amubwira ko atamuzi nibyo amubwira ko atamuzi, bagirana amakimbirane amubwira ngo namwereke ababyeyi be, ubwo bigeze mu ma saa sita z’ijoro nibwo yamukubise ishoka mu mutwe”.

Bayiringire avuga ko uyu mukecuru akimara gutemwa, abaturanyi bahise batabara bamujyana ku bitaro bya Kigeme, nabyo bihita bimwohereza ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ariko biza kurangira yitabye Imana ku mugoroba wo kuwa Gatatu taliki ya 19 Mata 2017.

Uyu mukobwa akimara gutema Nyirakuru wabo yahise aburirwa irengero ariko aza gufatwa n’abaturage mu gitondo cyo kuwa 19 Mata 2017, ubwo yari ari gutega imodoka, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka buvuga ko uwo mukobwa nta byinshi ari gutangaza yaba yapfuye n’uwo mukecuru kuko asa naho yahungabanye.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Remera, bavuga ko uwo mukobwa yaba yaraje kureba Nyirakuru wabo ngo amubaze byinshi ku babyeyi be n’imitungo basize kuko akeka ko yigaruriwe n’uwo mukecuru.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

john peter - 21/04/2017 saa 13:16

u Rwanda rufite umwanya mwiza mubihugu bifite umutekano ni sawa
Kanda hano umusubize

Hasani Watala - 21/04/2017 saa 04:25

Ubwicany Bwigiz Ndanse.
Kanda hano umusubize

Lili - 21/04/2017 saa 03:41

muravuga ngimfu Zabaye nyinshi abapfa batavugwa nibobenshi umutekano wahe ariko uyumukobwa nishyano ubwohakagira umusore umuyoberaho ngo azanye amageni
Kanda hano umusubize

rosine - 20/04/2017 saa 09:45

abantu bari kwicwa bararuta abicwa muburundi kandi twabasekaga.
Kanda hano umusubize

rosine - 20/04/2017 saa 09:45

abantu bari kwicwa bararuta abicwa muburundi kandi.
Kanda hano umusubize

bwoba - 20/04/2017 saa 09:07

yebaba weee!! inkuru z'abapfa zabaye nyinshi nimugabanye. bwacya ngo Umutekano niwose , ababishinzwe nimugire icyo mukora pe, biteye ubwoba. buri kinyamakuru ufunguye ni abapfuye n' abapfuye gusagusa. mubare kuva 1st April/017 up to now.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X