Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyamasheke: Abaforomo 2 n’umuganga bakurikiranyweho ubujura

Hashize ibyumweru bigera kuri bibiri mu bitaro bya Bushenge biri mu karere ka Nyamasheke habuze icyuma gipima zimwe mu ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso, umutima, indwara z’ubuhumekero n’izindi kuri ubu abaforomo 2 n’umuganga wari waraye izamu iki cyuma kibura batawe muri yombi.

Umuyobozi w’ibi bitaro w’agateganyo, Dr Nkurunziza Vedaste yabwiyeitangazamakuru ko iki cyuma cyabuze mu ijoro ryo kuwa 28 rishyira uwa 29 Werurwe, ubwo uyu muganga n’aba baforomo 2 bari baraye izamu, kikaza kubura hagati ya saa munani na saa kumi n’imwe z’igitondo kuko ngo aho cyabaga hatanakingwaga.

Uyu muyobozi w’ibitaro avuga ko kugeza ubu hakiri urujijo rwo kumenya uwaba yaracyibye, bikaba byarabaye ngombwa ko kugira ngo iperereza rikorwe neza, aba bose batabwa muri yombi.

Yagize ati “Bamaze iminsi batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga muri aka karere. Ni nyuma y’uko icyuma gikomeye kigezweho gipima indwara nyinshi zirimo iz’umuvuduko w’amaraso, iz’ubuhumekero, iz’umutima n’izindi twari dufite cyaburiwe irengero mu buryo budasobanutse, byabaye ngombwa ko abaforomo 2 n’umuganga bari baraye izamu kandi bakorera aho icyo cyuma kiri batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano kugira ngo iperereza rikorwe hamenyekane irengero ryacyo n’ubwo tutavuga ko ari bo bakibye, ariko hagire amakuru abimenyekanaho.”

Dr Nkurunziza Védaste avuga ko iki gikoresho gifite agaciro k’amafaranga 1.300.000 cyateye icyuho gikomeye muri ibi bitaro ku bipimishaga izi ndwara kandi ni benshi cyane.

Icyakora ngo babaye bifashishije udukoresho tudafite ingufu tureba umuvuduko w’amaraso n’uko umutima utera gusa, ariko ibikorwa bikomeye by’ipimwa abarwayi bakorerwaga bisa n’aho bidakorwa.

Ati “Cyari icyuma kigezweho gikoresha umuriro w’amashanyarazi kinakora mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ubu turifashisha utwuma duto dukoresha amabuye by’amaburakindi, tureba gusa umuvuduko w’amaraso n’uko umutima utera, ibindi ntidushobora kubifata kandi byari bikenewe cyane.”
Gusa tugiye kureba icyakorwa, turebe mu bushobozi dufite niba hagurwa ikindi ariko na byo biradukomereye, icyakora inzego zose bireba twamaze kubizimenyesha.”

Avuga kandi ko ibura ry’iki cyuma riteje ibibazo bikomeye mu mivurirwe y’abarwayi rije risanga n’ubundi ibyo bari bafite, kuko ngo ugereranyije n’abarwayi bahaza n’ubundi abaganga n’abaforomo bari bacye cyane, none gukubitira ho bariya bari mu maboko ya Polisi ikibazo muri serivisi z’ubuvuzi muri ibi bitaro kirarushaho kuba ingorabahizi.

Ku ruhande rw’abaturage nabo bahangayikishijwe nibura ryicyo cyuma kuko cyabafashaga gusuzumwa indwara zitandukanye.

Umwe yagize ati “Turahangayitse cyane aho twumviye ko kiriya cyuma cyabuze kuko izi ndwara zishobora kwica umuntu amarabira.Kuba serivisi cyadufashagamo zidashoboka kandi cyari kimwe rukumbi na we ari wowe ntibyabura kugukura umutima.

Nihashakwe igisubizo cyihutirwa nibashaka natwe abaturage batubwire dushyireho akacu ariko tuvurwe kuko kujya kure na byo byadutwara amafaranga menshi tudafite.”

Ibi bitaro by’intara biganwa n’abantu benshi kubura iki cyuma ndetse n’abaganga bishobora guteza ibibazo kubera abarwayi babigana

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

THOMAS - 18/04/2017 saa 09:09

BARARENGANA NTAKANYA BABONA ESE HABUZE UMUZAMU HABURA NI NGUFURI?? BAFATE ABACLEAN BARI BARAYE NA GATENGA YA KICURO MWUMVIREHO NAJYANYE UMURWAYI SACYENDA MVA MURI ETAGE YA MBERE NGERA MUYA GATATU NTAMUNTU URAMBONA NAHO BARIRYAMIYE?
Kanda hano umusubize

Mike - 17/04/2017 saa 09:39

Birasanzwe kandi Polisi irabyemerewe gufata no gufunga mu gihe giteganyijwe n'amategeko umuntu ukekwaho icyaha mu gihe cy'iperereza.Nibahamwa n'ubwo bujura bazarihe icyo cyuma,ariko hagat'aho inzego zibishinzwe zirebe uko zagoboka ibi Bitaro kugira ngo serivisi byatangaga bikoresheje icyo cyuma zidahagarara.
Kanda hano umusubize

fifi - 17/04/2017 saa 07:48

abo baforomo bararengana nonese ko hadafungwa aho cyabaga ,igihe muganga cg umuforomo yabaga arinabarwayi ninde wabaga akirinze,ubuyobozi bujye bushyiraho uburinzi bwihariye kdi hafungwe ahabikwa ibikoresho. none kobavuga ikibazo cyabarwayi benshi wavura ukanarinda ibikoresho,mutekereze umwanya muganga,umuforomo amarana numurwayi,umujura yaba yibye yabimaze.
Kanda hano umusubize

alias - 17/04/2017 saa 20:26

njye ibyo uvuga ndemeranya nawe pe, kubera ko niba basaba abaganga kwita kubarwayi azamwitaho ajye no kuba umuzamu w'ibikoresho? kuki c ntamuzamu numva bataye muri yombi ibyo bitaro ntabazamu bigira? niba bibafite c bashinzwe iki kdi wumva batamenya kurinda ibyo bashinze? nimubarenganure kbx
Kanda hano umusubize

jonas iburundi - 16/04/2017 saa 17:25

Abaturage Ni Bafatanye Nibitaro Bagure Ikindi Cuma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X