Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyampinga wa mbere w’u Burundi hashize amezi abiri umuryango we utazi ko yitabye Imana.

Uwigeze Kuba Nyampinga w’u Burundi mu irushanwa ry’ubwiza ryabaye bwa mbere muri iki gihugu mu 1998 ariwe Counary Sow , byamenyekanye ko amaze amezi abiri yitabye Imana.

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye by’i Burundi avuga ko Sow yapfuye mu ntangiriro z’Ukwakira muri 2016, abo mu muryango we babimenye mu ntangiriro za 2017 hashize amezi abiri.

Hari hashize imyaka irenga 10 Counary Sow atuye wa Bwongereza aho yerekeje ahunze.
Mu Bwongereza Miss Counary Sow yabaga mu Mujyi Oxford uherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’iki gihugu. Icyateye uru rupfu rwa nyakwigendera bikaba bivugwa ko ari umunaniro ukabije.

JPEG - 61.6 kb
Nyakwigendera Miss Counary Sow

Miss Counary Sow yahunze u Burundi mu 2001 nyuma y’imyaka itatu atowe. Nyuma yo kugera mu Bwongereza yakunze kwibanda ku bikorwa bijyanye n’iby’ubugiraneza.

Urupfu rwa Sow rumenyekanye nyuma y’amezi ane hongeye kuba irushanwa ry’ubwiza rya Miss Burundi. Uwitwa Ingabire Ange Bernice niwe watorewe kuba Miss Burundi 2016/2017 asimbuye kuri uyu mwanya Melodie Mbonayo wambitswe ikamba mu 2012.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X