Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyanza:Icyo Mayor avuga ku myiteguro y’itabarizwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Nyuma y’uko Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ugera mu Rwanda ndetse bikemezwa ko agomba gutabarizwa mu karere ka Nyanza, Umuyobozi w’ako Karere Erasme Ntazinda mu kiganiro na Imirasire.com yavuze ko bishimiye ko icyifuzo cy’umuryango cyubahirijwe Umwami akaba agiye gutabarizwa aho yimikiwe.

Yagize ati”Biradushimishije kuba icyifuzo cy’umuryango we cyarubahirijwe Umwami akaba agiye gutabarizwa aho yatuye akanahimikirwa.”

JPEG - 126.6 kb
Ntazinda Erasme umuyobozi w’Akarere ka Nyanza

Abajijwe uko imyifato y’abaturage bo muri ako gace imeze bakimara kumenya ko umugogo w’umwami ugiye gutabarizwa i Mwima, Ntazinda yavuze ko kuba bataramenya umunsi nyirizina azatabarizwaho nta kintu kihariye barimo gukora ariko imyiteguro yo kumwakira yo irahari.

Umugogo w’Umwami Kigeli V wageze mu Rwanda ahagana mu ma saa Sita zo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017, nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwanzuriye ko agomba gutabarizwa mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko habaye impaka ndende hagati y’abagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa n’umunyamabanga we Benzige aho uruhande rw’umuryango rwifuzaga ko umugogo we utabarizwa mu Rwanda naho Benzige we akavuga ko mbere yo gutanga yari yaravuze ko agomba gutabarizwa muri Amerika.

Ibi byatumye hitabazwa urukiko muri Leta ya Virginia maze rwanzura ko umwami agomba gutabarizwa mu Rwanda kuva nta bimenyetso simusiga byemeza ko yasize avuze ko azatabarizwa muri Amerika, ikindi kandi akaba nta bwenegihugu bwaho yari afite, bikaba ari bimwe mu byashingiweho ko agomba kuzanwa mu gihugu cye.

Nyuma y’uko umugogo we ugezwa mu Rwanda wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe umwami Faisal, gusa umunsi wo kumutabariza nturatangazwa kugeza ubu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kanyarwanda - 12/01/2017 saa 03:20

Umwami wa nyuma w' u Rwanda, nibyo rwose twasezereye ingoma ya cyami!
Kanda hano umusubize

Peter Claver - 11/01/2017 saa 13:02

Umwami ni Rugagi innocent
Kanda hano umusubize

kalisa - 11/01/2017 saa 07:44

Yatangazaga ibiki c cyereka iyo abitangariza abanyaerika naho Abanyarwanda perezida wacu yadutangarije byinshi byadufashije harimo n'ingamba zitumye tugeze aho tugeze aha Nina mugitsimbaraye kumwami ingoma ya cyami ishyizweho iherezo ntizagaruka ukundi, u Rwanda in Repubulika.
Kanda hano umusubize

kg - 10/01/2017 saa 18:31

Umwami ni Kagame
Kanda hano umusubize

Mugabo Peter - 10/01/2017 saa 13:45

Umwami wa nyuma w'u Rwanda no kigeli wa 5 Ndahindurwa ubwami burarangiye,abavuga kwimika undi ngo atumarire iki se?Umwami w'ukuli ni Yesu Kristo.
Kanda hano umusubize

king - 11/01/2017 saa 15:16

WOWE UVUGA NGO UMWAMI NI YESU KRISTO, IYABA WARUZI KO USIBYE NAWE URI MU KIGARE NA BENEWABO BA BANYA ISIRAHERI BATIGEZE BAMWEMERA. MUKOMEZE MU RINDAGIRE.
Kanda hano umusubize

Valence - 10/01/2017 saa 12:13

Umwami kigeli5 aratanze!
Kanda hano umusubize

Valence - 10/01/2017 saa 12:12

Umwami kigeli5 aratanze!
Kanda hano umusubize

kamanzi - 10/01/2017 saa 16:40

Urakoze cyane papa
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 12/01/2017 saa 03:18

yahaye NDE?
Kanda hano umusubize

Bayingana Valence - 10/01/2017 saa 12:09

Ariko ubu umwami aratanga akagenda ntacyo avuze? Wenda ibyegera bye ngo bimenye icyo yasize avuze?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X