Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: Gitifu wa Muhima yaba yeguye ku bushake cyangwa yegujwe?


Uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Ruzima John yamaze kwandika ibaruwa asaba kwegura kuri uyu mwanya. Biravugwa ko kuva kuri uyu mwanya haba harimo akagambane yakorewe n’umuyobozi mukuru w’isoko rya City Valley wamushinje ruswa.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Ndabimana Vedaste, Visi Meya w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe iterambere n’ubukungu, yaduhamirije ko Ruzima John atakiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima.

JPEG - 33.5 kb
John Ruzima yeguye ku bushake cyangwa yegujwe ku gahato?

Yagize ati "Yareguye ku mpamvu ze bwite yaratwandikiye nabonye ibaruwa, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ntiyazitubwiye. Ariko ubwo ushatse wakeka ibijyanye n’ibyo by’ifungwa rye nyine, ubwose wowe baba bakuvuga ko wariye ruswa ugasubira imbere y’abo baturage...? Ariko handitseho ko yeguye ku mpamvu ze bwite, izo bwite ntabwo yavuze ngo ni izi n’izi... Ubu yabaye asimbuwe by’agateganyo na Kazubwenge wari usanzwe ashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge."

Ku ruhande rwa Ruzima John agaruka ku bijyanye no kwegura kwe yagize ati "Wabaza gitifu w’akarere, vugana na gifitu w’akarere... Oya... Vugana nabo"

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Imirasire.com , avuga ko uwafungishije uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Ruzima John, ari umugabo ukodesha isoko rya City Valley riherereye mu bice by’ahazwi nko kwa Mutangana muri Nyabugogo.

Fred Ntagungira ni we umushinja kuba yaramusabye ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Bamwe mu batangabuhamya batashatse kwivuga amazina bakorera muri iri soko babwiye Imirasire.com ko uwo Ntagungira yamugambaniye ngo afungwe kuko uwo muyobozi yari amaze igihe amubujije kwihaniza undi mugore w’umucuruzi bakoranaga Uwamwezi Alodie.

Uwamwezi Alodie, ni umugore ubusanzwe ucururiza mu isoko rya City Valley rikodeshwa na Ntagungira Fred. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yagaragaje uburyo na we asanga uyu mugabo wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima ashobora kuba yaragambaniwe na Fred Ntagungira kuko yari amaze iminsi akubita agatoki ku kandi, amuziza ko yanze ko arenganya uyu mugore. (Ntagungira arenganya Uwamwezi).

Ibya Ntagungira Fred na Uwamwezi Alodiya byo ni amateka maremare nk’uko byemezwa n’uyu mugore, uvuga ko bagiye bagirana amakimbirane kuva cyera dore ko bigeze no guturana, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Rugando bukaba buzi neza ko uyu mugabo ngo yagiye amurenganya, ariko nyuma akaza kwimuka akajya kure ye.

Inzego z’ibanze ku Kimihurura nazo aho bari baturanye, na zo zemeje iby’uko gushyamirana kwabaranze, aha muri Kimihurura ho n’abaturage bavuga ko Ntagungira Fred yamamaye ku izina rya Rushirabwoba ari naryo azwiho cyane kubera uburyo adatinya guhemukira rubanda.

Uwamwezi akorera mu isoko rya City Valley, ndetse yarigezemo mbere gato y’uko Ntagungira Fred arikodesha. Avuga ko Ntagungira yigeze kumutereta (kumushakaho urukundo n’ubucuti bwihariye) akamuhakanira, kuva ubwo akajya amwiyenzaho kugeza ubwo baje kugirana amakimbirane, maze Ntagungira afata umwanzuro wo kumwambura ikibanza yari yarishyuye muri iri soko.

Uwamwezi yitabaje ubuyobozi iri soko riherereyemo, ndetse ibaruwa yanditswe na Ruzima John tariki ya Mbere Werurwe 2017, yavugaga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima bumenyesha ubuyobozi bw’iri soko ko bugomba guhita busubiza Uwamwezi Alodie ikibanza yaguze nk’uko bigaragara mu masezerano y’ubugure.

Uwamwezi avuga ko kuva ubwo atigeze yoroherwa no kongera gukora ibikorwa by’ubucuruzi muri iri soko, ndetse akaba yaritabaje inzego zinyuranye zirimo na CID ngo zimufashe ye gukomeza kurengana, ariko mu gihe yari atararenganurwa ngo yahise yumva ko gitifu wa Muhima yatawe muri yombi ashinjwa kwaka ruswa Ntagungira Fred.

Hari kandi abacuruzi batandukanye bakorera mu isoko rya City Valley baganiriye n’abanyamakuru bavuga ko Ntagungira Fred yari amaze igihe avuga ko azereka Uwamwezi Alodie ko amurusha ububasha, kandi ko gitifu w’umurenge ari umuntu ashobora guhangana nawe akamurusha imbaraga. Gusa ku bw’umutekano wabo, aba ntibashatse ko amazina yabo atangazwa.

Mbere y’uko Ruzima afungurwa, Ntagungira Fred yigeze kurahira imbere y’abanyamakuru avuga ko ibyo gufungwa kwa Gitifu Ruzima ntabyo azi ndetse ko atazi icyo uwo muyobozi afungiye.

N’ubwo yavuze ibi ndetse agahakana ko atamushinja ruswa, nyuma yaje kugaragara mu rukiko amushinja. Mu iburanishwa ryo ku itariki ya 18 Mata 2017, byagaragaye ko yabyihunzaga ariko ari we umushinja kumwaka ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200. Uyu Ntagungira kandi yahakanye iby’ikibazo afitanye na Uwamwezi Alodie n’ubwo n’inzego z’ibanze z’aho bari baturanye zibihamya.

Kuwa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017, nibwo John Ruzima yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa, ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura arafungwa. Kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamufunguye by’agateganyo ngo akurikiranwe ari hanze, ndetse bucyeye ahita yegura n’ubwo ibyo kwegura ku bushake we ntacyo ashaka kubivugaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mahoro jack - 25/04/2017 saa 08:13

Ariko nibarize: nta rwaserera nk'iyi ishobora kuba hatarimo affaire n'umugore? Niba ibivugwa muri iyi nkuru aribyo, uwo Ntagungira ateza umurenge wose ibibazo hejuru gusa yo kwangirwa gusesera mu ngutiya? Nge narumiwe kabisa.
Kanda hano umusubize

tiriri - 24/04/2017 saa 03:17

Ntagungira se wumva azwi, akaba ari umunyamafuti, Ruzima John arenganyirijwe iki? Kumutaranga, kumuharabika, ...Ntagungira yatanze akanyu? Pole Ruzima.
Kanda hano umusubize

Akishuri - 23/04/2017 saa 17:42

Ruzima yisasiye abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari avuga ko ari abaryi ba Ruswa kandi ntabimenyetso. abarenganya. reka yumve kurenganya abantu uko biryana . urenganya nawe azarenganywa
Kanda hano umusubize

bahizi - 27/04/2017 saa 11:41

Yaje nabi ntiyari kumara kabiri kuko kuva yayobora muhima abaturage ntibahumetse gucibwa amande ago kwigishwa. Ntiyigeze yishushanya Ku ifaranga
Kanda hano umusubize

Wanyirawe - 23/04/2017 saa 02:25

Yariye ruswa kuva kera.
Kanda hano umusubize

KAYITESI - 22/04/2017 saa 12:49

AKAGAMBANE NIKO GUSA, MUZABAZE IBYIGEZE KUBERA I GATSIBO UWITWA RUBONEZA AMBROISE AGAMBANIRA, YIRUKANA, ATOTEZA, ETC ABITWA BA KAYUMBA, BAGIRE, GATSINZI, MUREGO, HABARUREMA, MUNYANEZA, KALAMBIZI, NABAKOZI MURI RUSANGE, NUBWO NAWE YASOJE YIRUKANWE. ABANTU BAJYE BABANZA BASHISHOJE KUKO ABANTU BARARENGANA CYANEEE KANDI BITEWE NABANDI BABABESHYERA IBINYOMA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X