Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyaruguru: Baratakambira Perezida wa Repubulika kubera ikibazo cy’inzara yongeye kubibasira

Abaturage bo mu Murenge wa Ruramba mu karere ka Nyaruguru baratakambira Perezida wa Repubulika,ngo abagoboke abahe ibiribwa, ko bongeye kwibasirwa n’inzara, nyuma y’uko imihindagurikire y’ikirere yatumye imyaka bari bahinze ipfa, ubu bakaba bashonje.

Agace uyu murenge uherereyemo kakunze kurangwamo inzara nyinshi mu myaka yashize, leta y’u Rwanda imaze gushyiraho gahunda rusange yo kuzamura imibereho y’abaturage, abatuye uyu murenge nabo ntibasigaye inyuma, babashije gukora bazamura ubuhinzi bwabo, inzara iragabanuka.

JPEG - 57 kb
Bamwe mu baturage b’abakarere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruramba

Gusa, guhera mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2016, izuba ryinshi ryaracanye. Valens Ngiruwonsanga umwe mu bahatuye atangaza ko ngo birirwaga bahanze amaso agacu nk’akaElia (inkuru yo muri Biblia ivuga igihe imvura yari yarabuze birirwa bahanze amaso ikirere ngo barebe ko hari agacu babona, hari mu gihe cy’umuhanuzi Elia).

Nyuma gato haje kugwa akavura gake abaturage barahinga, imvura yakomeje kugwa nabi izamo n’urubura imyaka irabora, kugera mu kwezi kwa cyenda 2016 nta musaruro babashije kubona, inzara nibwo yatangiye kuba nyinshi kuko umubare munini w’abatuye uyu murenge ubusanzwe batungwa n’ubuhinzi.

Nyinawumuntu Marcelline, umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 ati” inzara irahari, ugereranije iri nko kukigero cya 85%”.

Venant Nzaramba nawe ati “mutubwirire umusaza (Perezida wa Repubulika) ko byatuyobeye aturwaneho”.

Inzara yibasiye uyu murenge abaturage bagiye bayiha amazina atandukanye, “kinga metallique, duhurire ku mushombo, nzaramba, komeza, n’andi”

Ku isoko ibiribwa byarahenze, ujya guhaha ni uwifite, abandi batari bake babanza guca incuro kugirango babashe gutunga imiryango yabo. Ngo akenshi barya rimwe nijoro gusa nk’uko bitangazwa na Beatha Bariyoberanya nawe utuye muri uyu murenge.

Hari inkunga y’ibiribwa yatanzwe igizwe n’ibigori, gusa nabyo ngo byahawe abababaye kurusha abandi.

Aba ngo bakaba ari abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, nyamara abaturage bamwe bemeza ko benshi muribo iyi nkunga nabo bari bayikeneye, ngo kuko ntacyo barusha abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Uyu murenge ubarirwa mu mirenge ikennye, uherereye mu cyahoze ari komini Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro, ahakunze kuvugwa inzara yakoze amateka, abaturage baho bakaba baratungwaga n’ibyo bita impombo bibarirwa mu bwoko bw’ibikoro.

Gusa nanone ngo inzara y’akarande ahanini yaterwaga n’uko abaturage baho batakoraga ngo biteze imbere nk’uko bitangazwa na Bernard Nerekimana, umuturage wahoze ahatuye n’ubu akaba akihatuye.

Ubuyobozi bw’umurenge ntibwemeranywa n’abavuga ko hariyo inzara. Mukafurere Eliane ni umukozi w’umurenge ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu murenge wa Ruramba.

Aragira ati “igihari ni ibyo kurya bidahagije si inzara”, gusa yemera ko umusaruro wagabanutse cyane ngo bitewe n’uko bahinze bakererewe.

Ibi kandi byari byanatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Bwana Francois Habitegeko, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri kanama 2016, ahakana ko mu Karere abereye umuyobozi nta nzara ihari, ko igihari ari amapfa yatewe no gucana kw’izuba rikamara igihe kirekire.

Gusa nawe yemera ko afite impungenge mu gihe izuba ryaba rikomeje gucana, ko abaturage bashobora kuzahura n’ibibazo bikomeye.

Mukafurere akomeza avugako n’ubusanzwe uyumurenge ubutaka bwawo busharira, bityo ngo kubuhinga bisaba gushyiramo ishwagara.

Gusa abaturage ngo ntibitabira gufata iyi shwagara ngo bitewe n’ubushobozi buke, ngo n’abari bayihawe muri gahunda ya nkunganire kuburyo bw’ideni, ntibabashije kuyishyura.

Kuri ubu ishwagara ikaba ipakiye mu ma depot.
Gusa ngo ababashije gufata ishwagara barahinze, hakaba hari icyizere ko ikirere kitongeye kubatenguha mu mezi ari imbere bazabasha kwongera guhangana n’ikibazo cy’inzara, ikaba ishobora kuzacika.

Francine Andrew Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

karambizi - 29/03/2017 saa 10:53

hariya byranze kuva kera hahoze inzara ntacyo wakora ngo ihave!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Visenti Bicaku - 28/03/2017 saa 15:32

Nitwerure tuvuge ko mu Rwanda hari inzara tureke kugenekereza. Ubwo se iryo zuba ryacanye mu murenge umwe ni bwoko ki? Nitwemere tuvuge ko vision 2020 itazashoboka. Kuba abaturage bakiri mu butindi n'inzara idashira kandi hasigaye imyaka itagera kuri itatu ngo twinjire mu 2020! Si amahoro;si n'amajyambere. Amapfa yaje ahuhura programu zikoze nabi. Aho guteza imbere abaturage zirabasubiza irudubi. Nyamara ntitubyemera. Ubu se muri iki gihugu ahatari inzara ni he? Harya amajyambere y'igihugu n'iterambere ry'abagituye tubibara duhereye ku ki? Abasobanukiwe murambwire.
Kanda hano umusubize

Ikibasumba - 25/03/2017 saa 14:15

Icyo ntakundira abanyarwanda b' u Rwanda rushya nuko batangira batubwira ikibazo nyamukuru twese tubona ariko bajya gusoza bagasoza berekana ibitangaza aho bitari. Muzumirwa. Matayo5.
Kanda hano umusubize

RWEMALIKA - 25/03/2017 saa 19:40

Aberekana ibitangaza aho bitari,baba bihakirwa kugirango bibonere UMUGATI.Abaturage bazi UKURI.Habyarimana yatubeshye imyaka 21,ariko byagezaho UKURI kujya hanze.Ikibabaje nuko Radio y'igihugu ikoreshwa mu kubeshya abaturage.
Kanda hano umusubize

Otto Ranke Uhr - 26/03/2017 saa 12:10

NZARAMBA= Holodomol Yabanya Ukraine Yateguwe Na Staline Nzaramba Nayo Yarapanzwe Ex.Gufunga Ibyagatunze Umuntu.....Caguwa Ubukomvayeri Guhuza Ubutaka Hagamijwe Igihingwa Kimwe Kwimana Ibishanga Ngo Umuturage Ahinge Icyo Ashaka.Mubona Ari Uwuhe Musaruro Byatanze Usibye NZARAMBA Ibyo Bigori Se Akawunga Mubona Atarakava Uganda NZARAMBA#HORODOMOL
Kanda hano umusubize

MAJYAMBERE Cosma - 25/03/2017 saa 13:31

Ni byiza ko abaturage bivugira ko bashonje.Ntabwo ali muli Nyaruguru gusa.INZARA iri ku isi hose.Bavuga ko muli Eastern Africa,abaturage bashonje bagera kuli 12 millions.Ntitukabaseke ngo ntibazi gukora.Byatewe no kubura imvura.Natwe byatubaho.Ariko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta nzara izabamo.Kimwe n'uko indwara n'urupfu bizavaho (Ibyahishuwe 21:4).Isi izahinduka Paradizo.Ngo tuzaba dukina n'intare,inzoka,etc...(Yesaya 11:6-8). Nubwo amadini hafi ya yose (uretse Abahamya ba Yehova),yigisha ko abantu beza bose bazajya mu ijuru,siko Bible ivuga.Soma muli Imigani 2:21,22,havuga ko abakiranutsi bazasigara mu isi,ariko abantu babi bose bazayikurwamo.Imana izabica ku munsi w'imperuka (Yeremiya 25:33).Ndetse na YESU ubwe yigishaga ko abantu beza bazaba mu isi nshya (Matayo 5:5).Naho abazajya mu ijuru,nibagerayo bazaba abami kandi nibo bazayobora isi nshya izahinduka paradizo (Daniel 7:27).ISI nshya izaba imeze nk'ijuru,byombi biyoborwe na YESU. Kwaheli ubukene,intambara,ubusumbane,ubusaza,etc...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X