Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyaruguru: Umugore w’imyaka 35 bamusanze yiciwe iwe mu rugo

Nyinawumuntu Josephine w’imyaka 35 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Ruheru, umurambo we wasanzwe ku irembo iwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatau tariki ya 13 Gicurasi 2017, bikekwa ko yaba yishwe.
Abagabo batatu bo mu murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru, batawe muri yombi na Polisi bakorwaho iperereza ku rupfu rw’umugore wapfuye bikekwa ko yanizwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, Jules Habumugisha, yabwiye itangazamakuru ko uwo mugore yari amaze iminsi arwaye, ariko bikaba bikekwa ko yanizwe kuko basanze yavuye amaraso mu mazuru no mu kanwa.

Yagize ati “Ni umugore w’umugabo wari usanzwe ufite abagore babiri, mubafashwe bari gukorwaho iperereza ni umugabo we, kuko ntabwo yari yaraye aho mu rugo. Abandi bafashwe na Polisi ni abagabo babiri b’abaturanyi bari bafashije uwo mugabo gukura umurambo ku irembo bakawujyana mu nzu.”

Mu gihe abo bagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busanze, umurambo wa nyinawumuntu wajyanwe ku bitaro bya Munini kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko nubwo umugabo we yari asanzwe afite abagore babiri, nta makimbirane azwi bari bafitanye.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

James - 15/05/2017 saa 18:38

Ejo muzinduka mutwemeza ko mugwanda ari mwijuru. ko Nkurunziza ariwe yirigwa arica abenegihugu ashinzwe. akari mumpene kari no muntama
Kanda hano umusubize

Dukuzemariya francine - 14/05/2017 saa 13:20

Uwo mumama na suzumwe nabaganga nibigaragara ko umugabowe abifitemo uruhare bamufatire umwanzuro.
Kanda hano umusubize

John - 14/05/2017 saa 11:23

Inzego zishinzwe Umutekano zikwiye gukurikirana iki kibazo kuko biteye ubwoba noneho. Aba bantu baricwa mu buryo bigaragars bwapanzwe
Kanda hano umusubize

fkaaa - 14/05/2017 saa 10:23

ko ubwicanyi butumereye nabi reta ihugiye mubiki kko iterambere mutubwira riraganahe nukwicana kwaburi munsi mwabaye ariho mureba kko umuteko wabaturajye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X