Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’Amarozi yavuzwe muri Football mu Rwanda noneho hadutse “Ubutinganyi.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu wanatozaga AS Kigali y’abagore, Grace Nyinawumuntu yamaze guhagarikwa ku mirimo ye azira imyitwarire mibi irimo gutonesha bamwe mu bakinnyi be mu gihe abandi abashyira ku ruhande kubera gushyira inyungu ze imbere.

Amakuru agera ku Imirasire.com, avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, bumaze iminsi mu iperereza ku bibazo birimo ubutiganyi buvugwa mu ikipe ya AS Kigali bugatuma abakinnyi bacikamo ibice, dore ko ngo abatabwemera birangira babuze umwanya mu kibuga.

Bamwe mu bakobwa bakina muri iyi kipe baganira n’itangazamakuru batangaje ko iyo utabikora (ubutiganyi) akenshi udafatwa kimwe n’abandi, hari bamwe
birukanywe abandi babura amahirwe yo kugaragara mu ikipe ibanzamo ya AS Kigali imaze kwigarurira ruhago y’abagore.

Umwe yagize ati “Kera twarabikoranaga, gusa nza kubyanga. Byangizeho ingaruka ntangira kubura umwanya mu ikipe ya AS Kigali ndetse no mu Ikipe y’Igihugu sinongera guhamagarwa kandi nshoboye”.

Ibi hamwe n’ibindi bibazo byo gutonesha abakinnyi muri iyi kipe ya AS Kigali, ni bimwe mu byatumye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufata iya mbere butangira iperereza kuri uyu mutoza w’umunyabigwi kurusha abandi mu Rwanda, ni ko kuba bamuhagaritse kugira ngo iperereza rigende neza.

Umuvugizi w’iyi kipe Teddy Gacinya Yagize ati “Ni byo twamuhagaritse kubera imyitwarire mibi. Hari abana batoneshwa mu ikipe hari n’abandi badatoneshwa bityo ni byo turi gukora ngo tumenye ukuri nyako.

Twagerageje kuvugana n’Umutoza Grace Nyinawumuntu inshuro eshatu zose atitaba telefoni ye igendanwa kugeza ubwo twasozaga gutegura iyi nkuru.

JPEG - 114.3 kb
Umutoza wa AS Kigali Grace Nyinawumuntu uvugwaho ubutinganyi.

Ibibazo by’ubutiganyi mu ikipe ya AS Kigali ndetse no mu Ikipe y’Igihugu y’Abagore si ubwa mbere bivuzwe gusa byagiye biteshwa agaciro kuko nta bimenyetso bifatika.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.