Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’inkongi y’umuriro, ubu muri gereza ya Kimironko haramukiye imyigaragambyo ikaze irimo gutera amabuye

Mu ma saa tatu za mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Mata 2017, muri gereza ya Kimironko iherereye mu karere ka Gasabo abagororwa baramukiye mu myigaragambyo bakaba bari gutera amabuye abacungagereza n’abaturage bahita iruhande rwayo.

Impamvu nyamukuru yabateye imyigaragambyo nk’uko babivuga ngo ni ibyo bise ibinyoma byatangajwe n’ubyobozi bw’urwego rw’imfungwa n’abagororwa buvuga ko bafashije abahuye n’impanuka ibintu byabo bigashya mu nkongi y’umuriro yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

JPEG - 28.3 kb
Gereza ya Gasabo iherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro niyo yaramukiyemo imyigaragambyo

Amakuru agera mu kinyamakuru Imirasire.com avuga ko , aba bagororwa bafashe icyemezo cyo kwigaragambya nyuma y’uko iyi gereza ifashwe n’inkongi y’umuriro mu cyumweru gishize, hanyuma bakaza kumva amakuru ko ubuyobozi bwa gereza bwatangaje ko amahema 3 gusa ari yo yahiye kandi ngo harahiye menshi,
ikindi nanone cyatumye bigaragambya ngo ni ikirebana n’uburyo ubuyobozi bwatangaje ko abagororwa bose barara mu mahema kuko bahawe imfashanyo kandi benshi barara hanze.

Umwe mu batangabuhamya utashatse gutangaza amazina, yabwiye kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko ibiro by’abayobozi b’iyi gereza byibasiwe cyane n’aba bagororwa babiteyeho amabuye menshi, andi bakayatera hanze kuburyo abaturage bacaga hafi aho yanabakomerekeje. Ibi binemezwa kandi n’abaturage baturiye iyi gereza baganiriye n’iki kinyamakuru.

Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, CIP Sengabo Hillary na we yemereye itangazamakuru ko iyi myigaragambyo irimo kuba ariko agaragaza ko barimo gushaka uko bayihosha.

Ati: "Turimo kubihosha ntabwo biri ku rwego rwo hejuru. Impamvu bigaragambya ntabwo ari ukuvuga ngo ni ibintu twatangaje, ahubwo buriya abagororwa haba harimo abantu bafite imyitwarire idahwitse (indiscipline) bahera ku bintu nk’ibyo byabaye ubundi kamere bari basanganywe zikabyuka. Kuko nta n’ubwo ari bose barimo kwigaragambya, ni igice gitoya cya bamwe usanga n’ubundi baba basanzwe bafite imyitwarire mibi. Kuwa Gatandatu twatanze ibikoresho, twatanze amahema, twatanze uburingiti, dutanga amasahane, ubwo urumva mu by’ukuri iyo ntabwo yakabaye ari impamvu yatuma bigaragambya, ahubwo ni aba indiscipline baba barimo basanzwemo... Icyo turi bukore, ni uko abo bigaragambya tubatega amatwi tukumva ikibazo bafite ariko tunababuze kuba bagira ibyo bonona."

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iyi gereza yafashwe n’inkongi y’umuriro abagororwa 7 bagakomereka. Kugeza ntiharatangazwa impamvu yateye iyo myigaragambyo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rukara ephrem - 4/04/2017 saa 14:44

Uyu muntu wivugisha ngo nibigaragambye azaze abafashe tumwereke twebwe namukino tugira
Kanda hano umusubize

rukara ephrem - 4/04/2017 saa 14:40

Ariko kuki umuntu nkuwo wigira umuvugizi atukana uvugira Burundi cyangwa uvuga ibikujemo utanazi.ujye uvuga ibireba uburundi ibyo urwanda birareba abanyarwanda
Kanda hano umusubize

D’AMOUR - 4/04/2017 saa 13:03

Ufite Nawe Impuhwe Nke
Kanda hano umusubize

mugyanama - 3/04/2017 saa 21:35

arabarenganurase kukoababarenganya atariwewabasiseho nukuvugakoatabazi
Kanda hano umusubize

mimi - 3/04/2017 saa 20:25

Ariko Kagame Paul yagorwa ye!ngo natabare abana be barimo kurengana????bariya banyamahano se n'abana?noneho n'ibyaha bashinjwa nabyo babikoreshejwe n'ubwana!none Kagame azajye kubashimira ibyo bakoze!?ahubwo baraboroye kugeza aho bafata amabuye bagatera n'ababayoboye,amahoro ashuka imbwa ikagirango,... Ntabwo iyo umuntu afite ikibazo agikemuza ikindi
Kanda hano umusubize

D’AMOUR - 4/04/2017 saa 12:54

Ariko Se Mimi?Ntiwibuka Ko Tugomba Kubabarira Abaduhemukiye?Hahirwa Abatanga Imbabazi Kuko Nabo Bazazigirirwa
Kanda hano umusubize

mimi - 3/04/2017 saa 20:25

Ariko Kagame Paul yagorwa ye!ngo natabare abana be barimo kurengana????bariya banyamahano se n'abana?noneho n'ibyaha bashinjwa nabyo babikoreshejwe n'ubwana!none Kagame azajye kubashimira ibyo bakoze!?ahubwo baraboroye kugeza aho bafata amabuye bagatera n'ababayoboye,amahoro ashuka imbwa ikagirango,... Ntabwo iyo umuntu afite ikibazo agikemuza ikindi
Kanda hano umusubize

mimi - 3/04/2017 saa 20:24

Ariko Kagame Paul yagorwa ye!ngo natabare abana be barimo kurengana????bariya banyamahano se n'abana?noneho n'ibyaha bashinjwa nabyo babikoreshejwe n'ubwana!none Kagame azajye kubashimira ibyo bakoze!?ahubwo baraboroye kugeza aho bafata amabuye bagatera n'ababayoboye,amahoro ashuka imbwa ikagirango,... Ntabwo iyo umuntu afite ikibazo agikemuza ikindi
Kanda hano umusubize

mimi - 3/04/2017 saa 20:24

Ariko Kagame Paul yagorwa ye!ngo natabare abana be barimo kurengana????bariya banyamahano se n'abana?noneho n'ibyaha bashinjwa nabyo babikoreshejwe n'ubwana!none Kagame azajye kubashimira ibyo bakoze!?ahubwo baraboroye kugeza aho bafata amabuye bagatera n'ababayoboye,amahoro ashuka imbwa ikagirango,... Ntabwo iyo umuntu afite ikibazo agikemuza ikindi
Kanda hano umusubize

mushima@yahoo.com - 3/04/2017 saa 19:13

Yewe kamaro ibyifuzo ufite nt'inkinzozi z'abasazi, wige gutandukanya imiyoborere y'uburundi n'urwanda, sindabona irofa nkawe . Iyo myigaragambyo se nicyo gisubizo cyibibazo ? Hazagire ubikora urebe, ntabwo dutinya abahora badutunga agatoki cg abatugenda , urwanda aho rwavuye Imana ntibyemera ko ruhasubira. Rero kamaro itonde.
Kanda hano umusubize

Safari - 3/04/2017 saa 16:23

Aba bagororwa bafite ibibazo byumvikana arko ntanumwe mubayobozi bashobora kubumva. Nyakubahwa MUBYEYI WABANYARWANDA Paul KAGAME ,tuziko aho ugeze usiga ibintu bigiye muburyo,tabara abana bawe barengana ujye mumagereza wumve abarengana ubarenganure.
Kanda hano umusubize

Debab Jpl - 3/04/2017 saa 21:38

Mubyukuri Wihangayika Iki cyibazo Sicyo Cyiremereye Nyakubawa Paul Amazegucyemura. Humura. Asanzwe Atabara Ahorukomeye.
Kanda hano umusubize

kamaro - 3/04/2017 saa 13:01

nyene nibigaragambye kuko bararengana, nabandi baturage ubwoba buzashira nabo bigaragambye abeshi bararegana harabatwarwa amasabu kungufu barangaza bakabafunga aka nakarengane abaturage nibigaragambya ibintu bizababibi gusubya ibyabaye iburundi....
Kanda hano umusubize

mucyo - 5/04/2017 saa 10:03

@kamaro, ibintu ni biba bibi gusumbya ibyabaye i Burundi, uzunguka iki? mbe nta wiwanyu numwe 1 gusa ukiri mu Rwanda? ubwose we ubona umwifuriza ineza. Inda ndende gusa namwe ngo muri muri za POLITIK ZA OPOSITION, oposition si ukuvuga kwanga i wanyu cg kwifuriza nabi igihugu cyawe, ni opposition y´igitekerezo( america; Repuplicans na democrates, ubufaransa Republicain na ba socialist, wazana ikindi gitekerezo ukajya hagati bati wagiye muri oposition), kanura musabishe mukoresha ukundi, muririshe 1, murebesha irindi, ntimusinzirireho ngo babagaburiye.Kandi nkawe iyo utashye i Rwanda wigira uwukumbuye abanyarwanda!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X