Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma ya Rusizi inkubiri yo kwegura noneho igeze Karongi na Nyamasheke.

Umuco umaze kumenyerwa wo kwegura abayobozi b’utugari, dore ko nta munsi urenga nta Karere kavuzwemo iyegura ry’abayobozi ubu noneho bigeze muri Nyamasheke na Karongi.

Amakuru agera ku Imirasire.com aravuga ko Nyamasheke abagera kuri 19 na Karongi 46 b’utugari beguye cyangwa begujwe ku mirimo yabo imvugo itavugwaho kimwe hagati y’Abayobozi n’abavuga ko begujwe.

Inzandiko zo kuva ku mirimo yabo ngo zatanzwe ku mugoroba wo kuwa gatatu mu nama yabahuje n’abayobozi ku rwego rw’Akarere.

Aba baraba bakurikiye 26 nkabo basezeye mu tugari tunyuranye tugize Akarere ka Rusizi, nabo bakaba bari bakurikiye bamwe mu bayobozi b’Imirenge mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu, Ngororero na Rubavu.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’aka karere ntacyo burabitangazaho, gusa bamwe mu baturage muri aka karere batangarije itangazamakuru ko badatunguwe n’aya makuru kubera ko bimaze kumenyerwa, nabo bakaba bari bategeje ko bagerwaho.

Iyi nkubiri yo kwegura bikaba bikekwa ko izarangirana n’ukwezi kwa gatutu, nyuma y’utu turere hakaba hitezwe ko hagiye gukurikiraho utundi turere turimo nka Rwamagana, Nyagatare, Kirehe n’utundi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mugigi Deus - 12/01/2017 saa 15:39

Ngo "hagiye gukurikiraho utundi turere turimo nka Rwamagana, Nyagatare, Kirehe n’utundi." Kirehe byarakozwe ahubwo byabaye ibanga imiryango yacu yariye nabi ubunani nyamara abaturusha ibyaha bicaye mu karere iruhande rwa ba Boss barya amasoko ya Leta aho ba Rwiyemezamirimo bari kubashimira ku mutrungo wa rubanda bari kuyorera ubusa. Abakozi bo ku rwego ruciriritse bo mu kanama k'amasoko bari kubakirwa amazu ahambaye (bAKOZE ITSINDA TWUBAKIRANE) abandi bagurirwa amamodoka, twe ba nyakatsi tukaba ari twe tweguzwa. Turababaye pe!
Kanda hano umusubize

- 12/01/2017 saa 13:56

kombona bikabije turaganahe
Kanda hano umusubize

RWBISHINGWE - 12/01/2017 saa 12:58

Nibihangane ibi bizahinduka vuba aha nyakubahwa Padiri Thamas yatwijeje ko azbigira amateka.
Kanda hano umusubize

Nem-G - 12/01/2017 saa 12:47

Nibenshi bingwizamurongo birirwa badutuka gusaa ukagira igihugu nicyabo. Babayungurure. Hasigare abashoboyee ok gud
Kanda hano umusubize

- 12/01/2017 saa 11:10

ESE GISAGARA barindiriye iki
Kanda hano umusubize

jugujugu - 12/01/2017 saa 10:33

Na Kayonza bamaze gukora urutonde rwabirukanwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X