Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo Gutwara igihembo muri Groove Award Willy Karuta agiye kumurika Album DVD

Nyuma yo gutwara igihembo cy’umuraperi w’umwaka muri Groove Award Best Hip Hop of the Year Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Willy Karuta agiye kumurika album ye y’amashusho.

Willy Karuta usanzwe ahimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop, kuri icyi Cyumweru taliki 08 Mutarama 2017, azashyira ahagaragara album ye y’amashusho yise Yarabirangije, akazayimurikira mu rusengero rwa Bethesda Holy Church ruherereye mu Gakinjiro ka Gisozi kuva saa 14h00.

JPEG - 17.4 kb
Karuta Willy uherutse gutwara igihembo muri Groove Award

Uyu muhanzi usanzwe ubarizwa muri uru rusengero, avuga ko Imana yamukoreye ibikomeye kuva akiri muto kugeza ubu, ngo nta kindi yabona ayitura usibye kuyitambira igitambo mu buryo bwo kuyihimbaza mu ndirimbo.

Muri icyi gitaramo cyo kumurika album ye, ashimangira ko kizarangwamo udushya twinshi, ndetse ngo azaboneraho kuririmbana n’itsinda ry’abaraperi ba Gospel bazwi nka Street Light risanzwe rihambaza Imana muri iyo njyana ya Hip Hop, ibintu avuga ko bizashimisha beshi kubona abo basore barahuje imbaraga ntibajye mu biyobyabwenge ahubwo bagahitamo gukorera Uwiteka.


Ikigamijwe muri uku kumurika album, Karuta avuga ko ari ukuvuga ubutumwa bwiza bakangurira urubyiruko rukiri mu byaha kwifatanya na bagenzi babo mu kuramya no guhimbaza Imana, doreko ngo hari abagitekereza ko injyana uyu musore aririmbamo iririmbwa n’abatarakira agakiza nyamara atariko bimeze.

Uretse itsinda rya Street Light rizafasha uyu muhanzi, azaba ari kumwe na M.Olivier,Mugisha Clapton wamenyekanye nka Kibonke, n’ama Chorale atandukanye nka Sawuti Hewani, Kingdom Ministries.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X