Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro, Gereza ya Gasabo igiye kwimurwa


Umuyobozi mukuru w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa CGP George Rwigamba aratangaza ko mu gihe kitarenze amezi atatu gereza y’akarere ka Gasabo izaba yamaze kwimurwa aho iri kubera imiterere yayo ishobora guteza impanuka.

Ibi abitangaje nyuma y’umunsi umwe gusa Gereza ya Gasabo ifashwe n’inkongi y’umuriro itaragize ubuzima bw’umuntu itwara.

JPEG - 81.8 kb
Gereza ya Gasabo ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro

Aganira n’imwe mu maradiyo ikorera mu Rwanda, Umuyobozi mukuru w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa , CGP George Rwigamba, yavuze ko iyi gereza irimo umubare munini kuko harimo imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi 5. Kugeza ubu ngo harimo gufatwa ingamba zo gucyemura iki kibazo ku buryo burambye mu gihe kitarenze amezi 3.

Ati : “Umuti urambye ni uko turimo twubaka amagereza mashya mu Rwanda hose, ariko by’umwihariko hari gahunda yo kubimura tubajyana Mageragere, Mageragere rero harimo harubakwa, ariko ntabwo haruzura block izakira aba bantu igeze hagati nibaza ko nko mu gihe cy’amazi nka 3 ishobora kuba yuzuye hanyuma ikabakira.”

Umuriro wibasiye iyi gereza kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoza yangije cyane ibyo abagororwa n’imfungwa bararaho, ibikoresho by’isuku ndetse ikanakomeretsa abantu barindwi.

JPEG - 113.3 kb
CGP George Rwigamba umukuru w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa

Nyuma yo kuzimya iyo nkongi y’umuriro ubuzima bwarakomeje kugeza magingo aya.
Abangirijwe n’iyi nkongi barimo guhabwa ibikoresho n’umuryango wa Croix rouge ku bufatanye na MIDIMAR Ibi bikoresho birimo ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku.

Kubera impamvu z’ibintu bimwe bitarajya ku murongo nk’uko byari bisanzwe, ntabemererwa gusura abagororwa nkuko bisanzwe usibye abagororwa bafite ibibazo by’umwihariko abandi ngo mu gihe cya vuba bazamenyeshwa gahunda yo gusura abantu babo.

Kanda munsi kuri iyi link usome inkuru zayibanjirije

http://imirasire.com/Inkundura-Nyuma-ya-gereza-ya-Muhanga-1930-ubu-gereza-ya-Kimironko-nayo-yibasiwe-n-inkongi-y-umuriro-Amafoto.html

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kagitumba - 5/04/2017 saa 12:00

Ariko ko mu Rwanda ariho gereza zishya kuriya gusa?
Kanda hano umusubize

kalisa - 4/04/2017 saa 11:53

nibyo rwoseeee
Kanda hano umusubize

Mutuyimana alphonsine - 2/04/2017 saa 17:25

kwimpurwa nibyiza turabishima nigitecyerezo kizima murakoze
Kanda hano umusubize

Mutuyimana alphonsine - 2/04/2017 saa 17:23

kwimpurwa nibyiza turabishima nigitecyerezo kizima murakoze
Kanda hano umusubize

Mutuyimana alphonsine - 2/04/2017 saa 17:21

kwimpurwa nibyiza turabishima nigitecyerezo kizima murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X