Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gushinjwa ibyaha bya Jenoside, Dr Munyakazi yavuzweho ingegabitekerezo ya Jenoside

Dr Leopold Munyakazi ufungiwe muri gereza ya Muhanga akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, yatangarije muri iyi gereza ko kwibuka ntacyo bimaze ko ababikora bakwiye kubireka bagashaka ibindi bakora. Ibi bikaba byarafashwe nk’ingengabitekerezo ya Jenoside ubutabera bukaba bwatangiye kumukurikiranaho iki cyaha.

CIP Hillary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’amagereza yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo umunsi umwe mbere y’uko icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi gisozwa; yavuze ko nta kamaro ko kwibuka ahubwo ko abantu bakwiye gushaka ibindi bakora muri ibi bihe.

JPEG - 66.5 kb
Dr Leopold Munyakazi ubwo aheruka mu rukiko yajujubije abacamanza

CIP Sengabo ati “Leopold Munyakazi yavuze ko badakwiye kubihoramo [Kwibuka] ko bikwiye guhagararara hagakorwa ibindi. Nabyo biri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha, icyo cyaha kikaziyongera ku birego akurikiranyweho.”

Sengabo yavuze ko Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa rufite ububasha ruhabwa n’Itegeko bwo gukora nk’abashinjacyaha ku gikorwa kibereye mu ifasi rugenzura, akaba ari narwo ruri gukora idosiye ya Munyakazi ubu ufungiye muri gereza ya Muhanga.

Igisobanuro cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside kiri mu Itegeko nº 84/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Iryo tegeko risobanura ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari igikorwa gikozwe ku bushake, kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya Jenoside cyangwa gushyigikira Jenoside.

Ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda, iteganya ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.

Dore bimwe mu byaha Dr Leopold Munyakazi akurikiranyweho

Dr Munyakazi wagejejwe mu Rwanda kuwa Gatatu tariki 28 Nzeri 2016, Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho ibyaha yakoze mu gihe cya Jenoside mu yahoze ari Komini Kayenzi, Selire Gitwa, Segiteri ya Kirwa muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuya 11 Ukwakira 2016, Umushinjacyaha yavuze ko kuwa 19 Mata 1994, Munyakazi wari umuyoboke w’imena wa MDR akaba n’umuyobozi wa CESTRAR (Impuzamashyirahamwe y’abakozi), ku mashuri ya Kirwa habaye inama, maze nk’umuntu uvuga rikijyana, afatiramo ijambo abihereye ku cyo yise “amateka”.

Ngo yavuze ko “mu Mutara Inkotanyi zaje zica Abahutu zifata n’imitungo yabo, none nibo (abatutsi) basigaye kwicwa, badakwiye kubihanganira kuko ari ibyitso by’inkotanyi”.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ikindi mu bigize ibyaha aregwa, hari Uwitwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera, ariko “yaje kumufata aramutanga ndetse yicwa urubozo, amuhaye uwitwa Murekezi Gabriel wanahamijwe icyaha cya Jenoside.’’

Yavuze ko yagiye kwa Ugirashebuja Félicien wayoboraga amashuri abanza ashaka kumwica, ahageze mu gusenya n’abo yari ayoboye, basanga yarahunze nubwo yaje kwicirwa ahandi.

Abatangabuhamya kandi ngo bashimangiye ko ariwe wagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi muri Kayenzi, ndetse amabwiriza bayahabwaga na Mbarubukeye Jean wari Burugumesitiri.

Ikindi cyaha akurikiranweho ni uko ngo ubwo yari muri Amerika “yahakanye Jenoside ku mugaragaro mu nama yari ihuje abarimu, abanyeshuri n’abakozi muri Kaminuza ya Delaware, avuga ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho, ahubwo ari imivurungano hagati y’amoko.”

Umutangabuhamya Murekezi Gabriel we ngo yemeye ko yajyanaga na Munyakazi mu bitero, ndetse Munyakazi yari afite n’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov, bigahura n’ibyo Munyakazi yemeye mu bugenzacyaha ko yatunze imbunda ebyiri harimo masotera na Kalashnikov nubwo we avuga ko nta kibi yazikoresheje.

Dr. Leopold Munyakazi, yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kugirango aburane ku byaha ashinjwa bya Jenoside; kuri ubu afungiye muri Gereza ya Muhanga, ku byo akurikiranyweho hiyongereyeho ikindi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Munyakazi w’imyaka 66 afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’indimi niwe mugororwa wenyine wagaragaweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rurangirwa ghislain - 19/04/2017 saa 12:09

njyew mbna ibyo atekereza yibeshy rwse kuko ntago yatubuza kwibuka kuko tutibuts abacu twaba duhay uruvugiro abantu nkaba bakoz amahano mu gihugu cyacu.
Kanda hano umusubize

Kankazi - 19/04/2017 saa 11:28

Yego Mana!!!!Munyakazi uwamufunguraho gato noneho ntiyatemana gusa ahubwo yajya abarya!!!Mbega inyamaswa weee!!!Uyu nta muriro utazima akwiye ahubwo akwiye ibirenzeho!!!Umva ko kwihana no kwakira agakiza bibaho!!!!
Kanda hano umusubize

dodos - 18/04/2017 saa 14:14

Ntibikwiye igihugu gito nk'u Rwanda kiri munzira yiterambere gufata igitekerezo cyose nk'ingengabitekerezo ya jenoside.
Kanda hano umusubize

rurangirwa ghislain - 19/04/2017 saa 12:06

ubg urumv nawe twahagarika kwibuka tugakora ibnd ahubg ndumv ntaho mutaniy nawe warukwiy gukurikiranwa knd ntago dushobora guhagarika kwibuka abacu kuko tutabibuts twaba duhay abakoze amahano mu gihugu cyacu.
Kanda hano umusubize

rurangirwa ghislain - 19/04/2017 saa 12:09

ubg urumv nawe twahagarika kwibuka tugakora ibnd ahubg ndumv ntaho mutaniy nawe warukwiy gukurikiranwa knd ntago dushobora guhagarika kwibuka abacu kuko tutabibuts twaba duhay abakoze amahano mu gihugu cyacu.
Kanda hano umusubize

hamuza - 18/04/2017 saa 13:31

Uyu se ntiyakoze KIE, gacaca yaramuhanaguyeho icyaha hari? Ahubwo yagera amerika nka 2010 akatangira ivuzivuzi ryingengasi rikaba ariryo ari kuzira. Ubutabera hano ko ari fake.
Kanda hano umusubize

sitiven - 18/04/2017 saa 13:23

Ese kuki muha urubuga rwo gutanga ibitekerezo abo bicanyi sibo babikoze urumva harikindi yavuga uretse gushaka uburyo yazibangatanya ibimenyetso iyo twibutse bahita babona ishusho yibyo bakoraga muri 1994 bica abatutsi.
Kanda hano umusubize

kasi - 18/04/2017 saa 12:55

uyumugabo urabona haricyo bimubwiye c nubundi katakuzava muburoko gereza niwe murugo
Kanda hano umusubize

kasi - 18/04/2017 saa 12:55

uyumugabo urabona haricyo bimubwiye c nubundi katakuzava muburoko gereza niwe murugo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X