Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gushyirwa mu kato na Rayon Sports azira gutoroka Moussa Camara yarangije ibihano bye

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Mali ariko akaba akinira ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda,Moussa Camara, nyuma y’uko biteganyijwe ashobora guhanishwa gukatwa igice cy’umushahara we akanamara imikino ibiri adakina bitewe n’uko yatorotse akajya i Dubai nta ruhushya abisabiye,kuri ubu ibihano bye byarangiye.


Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Fc, Moussa Camara, yarangije ibihano yari yarahawe n’iyi kipe kubera kujya mu igeregezwa i Dubai adasabye uruhushya.

Uyu munyamali yari yahanishijwe gusiba imikino ibiri, anakatwa igice cy’umushahara. Imikino ibiri yahanwe yose ni iyahuje Rayon Sports Fc na Musanze Fc (umukino ubanza n’uwo kwishyura muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro).

Gacinya Denys uyobora Rayon Sports Fc yavuze ko Camara naba ameze neza azagaragara ku mukino w’ikirarane wa shampiyona wa Rayon Sports Fc na Mukura VS et Loisirs (kuwa gatatu taliki ya 17 Gicurasi).

Ati "Twaramwumvise yakoze amakosa natwe tumufatira ibihano, ubu byarangiye aratangira gukina, umutoza abonye ameze neza yanamukinisha ku mukino wa Mukura."

Uyu musore yari yagiye mu igeragezwa i Dubai, amakuru aravuga ko Camara yitwaye neza mu igeragezwa, ariko ategereje igisubizo kuko hari n’abandi bakoranye igeragezwa.

Moussa Camara, rutahizamu ukomoka muri Mali, yamaze ibyumweru bibiri muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, aho yari yaragiye mu igeragezwa mu ikipe ya Dibba Al Fujairah FC, bikavugwa ko yari yagiye atamenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports agifitiye amasezerano.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X