Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Nyuma yo kubatizwa Kanyombya yagize icyo avugwa ku kwambura abamotari no ku nzoga anywa

Nyuma yo kubatizwa umunyarwenya akaba numunyamakuru Kanyombya yatangaje ko ubu afashe umwanzuro wo gukurikira Imana bya nyabyo ngo kuko abona imyaka ye yo kuba ku isi iri kugenda irangira,ndetse ngo akaba yaretse inzoga burundu.

Nyuma yo kubatizwa umunyarwenya akaba numunyamakuru Kanyombya yatangaje ko ubu afashe umwanzuro wo gukurikira Imana bya nyabyo ngo kuko abona imyaka ye yo kuba ku isi iri kugenda irangira,ndetse ngo akaba yaretse inzoga burundu.

JPEG - 138.8 kb
Kanyombya na Bishop

Kanyombya wagiye avugwaho ibyaha byinshi bnirimo ubusinzi,kwambura abamotari akavuga ko yabishyuye kandi ngo atabishyuye,kurwana nabo n’ibindi byinshi,nyuma yo kwakira Yesu kiristu nk’umwami n’umukiza we yafashe n’ingamba zikomeye zo kunoza ibyo yarahiriye.

Ku cyumweru gishize ubwo hari k’umunsi wa Pasika nibwo Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Nyarwanda Kayitankore Ndjoli bakunze kwita Kanyombya yabatijwe mu mazi menshi nkuko bigaragara ku mafoto. Uyu mubatizo wa Kanyombya kandi wakiriwe neza n’abantu batari bacye , nkuko babigaragarije ku mbuga nkoranyambaga.

JPEG - 167 kb
Kanyombya agiye kubatizwa

Uyu munyarwenya wabatirijwe mu itorero rya Rehoboth Pentecostal Church akabatizwa n’umushumba mukuru w’iri torero Bishop Mugisha Gerald k’umunsi mukuru wa Pasika,yatangaje ko byo yakoze Atari iby’umuhango gusa ahubwo ngo agiye gukomeza inzira yatangiye kandi agakorera Imana ye nkuko yabirahiriye.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Imirasire.com ,kanyombya yavuze kon n’ubundki ngo nta byaha yari asanzwe akora ngo kretse icyaha cyo kunywa ku nzoga wenda akaba ngo yatukana ariko ahamya ko ngo nayo agiye kuyisezera ndetse ngo n’ibyo bamubeshyera byo kwambura abamotari nabyo yabihakaniye kure.

Mu magambo ye Kanyombya yagize ati;”Erega nubundi nta byaha nakoraga njyewe,uretse wenda nko kwinywera ka byeri gusa wenda kakanjajanga ngatukana arikmo nta kindio kibazo cyanjye.Ndetse nbyo umbajije byo kwambura abamotari ahubwo bo baranyamura bazajye nabo kwihana”.

Kanyombya akaba ari umukiristu w’itorero rya Rehoboth Pentecostal Church Ari naho yabatirijwe kucyumweru cya Pasika

Christian N

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MAZIMPAKA Andrew - 25/04/2017 saa 03:42

Ariko se kuki Pastors bifatira abantu?Biterwa nuko abantu aho kwiga Bible,bapfa kwemera ibyo Pastor na Padiri bababwiye.Kubatizwa ni byiza.Ariko tugomba GUSHISHOZA mbere yo guhitamo idini dusengeramo.Imana ntabwo yemera amadini yose,kuko amadini hafi ya yose yigisha ibinyoma kandi agakora ibyo imana itubuza.Niyo mpamvu ISI igira ibibazo.Urugero,mu gihe YESU yadusabye "gukorera imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8,pastors baba bishakira icyacumi.Utakibahaye ntabwo wakongera kubabona.Soma Ibyakozwe 20:33 wumve ukuntu PAWULO yaduhaye urugero rwo kubwiriza tudasaba amafranga. Naho IBINYOMA abanyamadini bigisha,ni byinshi cyane.Ariko abantu banga kwiga Bible,bibwira ko KUBATIZWA bihagije.Urugero,ntabwo Bible ibuza abantu kunywa VINO nkeya.Soma muli Tito 2:3,urasanga ko imana itubuza kunywa inzoga "nyinshi".Jya muli 1 Timote 3:8,naho hatubuza kunywa inzoga nyinshi.Komeza muli 1 Timote 5:23,imana yategetse TIMOTE kunywa Vino nkeya.Ntabwo imana yategeka umuntu gukora icyaha. Muli Yesaya 25:6,havuga ko imana iha VINO abantu ikunda.Ariko Bible ivuga ko ABASINZI batazaba mu Bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).Pastors ntibakabifatire.Iyi mirongo myinshi nyizi kubera ko nemeye kwiga Bible.Nawe niba ubishaka,mbwira ngufashe. Buliya Pastor yabanje kubeshya Kanyombya ko "kunywa inzoga ari icyaha",nawe arabyemera.Buliya kandi Pastor yamaze kumwigisha ko natamuha icyacumi azaba akoze icyaha!!!Birababaje cyane.Ntashobora kumwigisha ko icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli ISRAEL bwitwaga ABALEWI.Byisomere muli KUBARA 18:21-24.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X