Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yuko RSSB yabaruye imitungo ntiyishyure, Akarere kasubije uburenganzira abaturage ku byabo

Nyuma y’igihe kitari gito bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kigali ho mukarere ka Nyarugenge batemerewe kugira icyo bakora ku bikorwa byabo ngo kuko bari barabariwe n’ikigo RSSB nyamara kigatinda ku bishyura; kuri ubu ngo igisubizo bahawe n’akarere cyo gukomeza ibikorwa byabo nk’ibisanzwe ubu cyarubahirijwe ushoboye gusana arabyemerewe ariko ngo ibikorwa byabo byaradindiye bitewe n’igihe bamaze ntacyo bemerewe kubikoraho.

Hashize igihe gito abaturage bo mu murenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge bafite ikibazo bavugaga ko kibakomereye cyane bitewe n’uko bari bamaze imyaka hafi 3 batemerewe kugira icyo bakora ku bikorwa byabo ,amazu yari yarabasaziye hejuru ,ubwiherero bwarabuzuranye ndetse batemerewe no guhinga ibihingwa bitinda mu butaka , ngo bari barabariwe n’ikigo RSSB ngo bimurwe kihashyire ibindi bikorwa ariko gitinda kubishyura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, bwijeje abaturage ko amasezerano bari bafitanye n’icyo kigo cyendaga kubagurira bagomba kuyahagarika bakikomereza ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe icyo kigo cyazabona amafaranga kikazagaruka maze kikazabara aho bazaba bagereje aho guhora bategereje badafite uburenganzira ku byabo.
Kuri ubu ibikorwa byo gusana noneho ngo biremewe abafite amafaranga barasana amazu yabo nta kibazo ndetse baranahinga imbuto zitandukanye bivuze ko basubiranye uburenganzira ku byabo, gusa n’ubwo bimeze bityo ngo byabagizeho ingaruka kuko igihe ibikorwa byamaze ntacyo bikorwaho, ngo imishinga yaradindiye hari n’abo inzu zasenyutse icyo gihe batari bemerewe kugira icyo bazikoraho.

Kubarira abaturage ngo bimurwe ku mpamvu zitandukanye ariko bagatinda kwishyurwa, ni ikibazo gikomeye benshi bakunze kugaragaza, cyokora aba bo mu murenge wa Kigali barashima ubuyobozi bw’akarere kuko bwumvishe akababaro kabo bukabasubiza uburenganzira ku byabo mu gihe batinze kwishyurwa ,kandi bakaba bazabarirwa bundi bushya cyokora nanone basaba ubuyobozi kujya bubaba hafi ugiye kubimura akabikora vuba aho kudindiza ibikorwa byabo nubwo n’ubu batapfa gukora ibirambye mu gihe bumva ko isaha n’isaha bakwimurwa cyane ko ngo ntawapfa kubona umugurira ubutaka butarimo inzu kuko inzu zigenewe kuhubakwa ngo ari izo mu bwoko bwa etaje igeretse 3.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dume - 19/04/2017 saa 16:29

iriya nyakatsi nayo irimumurwa mukuruse cyocyo leta icyizi nuguhimbira murabyaro Kigali hakiri amazu nkariya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X