Monaco cosmetics

Obama yasohoje urugendo rwe abunga amarira mu maso

Mu gihe cya Manda ebyiri Perezida Barack Obama ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kabiri nibwo yasutse amarira ubwo yatangazaga ko urugendo rwe mu kuyobora Amerika rwarangiye.

Mu ijambo rye ryanyuma nka Perezida wa Amerika yavugiye mu mugi wa Chicago ari naho atuye, Obama yatangaje ko hari byinshi bagezeho ndetse ubukungu bukaba bwarazamutse ku kigero cyo hejuru.

Iri jambo ryagarutse na none mu gushimira abagiye bamufasha mu mirimo ye, Obama yashimiye byimazeyo umuryango we umugore we Michelle Obama hamwe n’abana be babiri bamubaye hafi ikiniga kiramufata araturika ararira.

Si byo gusa kuko yongeye gushimira Joe Biden wari umwungirije ashimangira ko ariyo mahitamo meza yagize ya mbere mu kumushyiraho yakomeje ashimira abamugiriye icyizere bakamutorera kuba umukuru w’igihugu.

Uyu mukuru wa Amerika ucyuye igihe yaboneyeho gushishikariza abenegihugu kwirinda ivangura n’amacakubiri ashingiye ku ruhu batibagiwe kwimakaza Demokarasi.Gusa ku rundi ruhande akababazwa n’uko ibyo yifuzaga gukora atabigezeho byose.

Obama akaba yari umu Perezida wa 44 wa leta zunze ubumwe z’Amerika yagize mu mateka akaba azasimburwa kuri uyu mwanya na Donald Trump ku itariki ya 20 uku kwezi kwa Mutarama 2017.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X