Monaco cosmetics

Perezida Hollande arasabwa kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside


Francois Hollande, Perezida w’u Bufaransa yasabwe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ibyaha bishingiye ku ivanguramoko LICRA kuva ku butegetsi agaragaje uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi hagati ya 1990 na 1994.

Ibi bije nyuma y’aho hari bamwe mu biyamamariza kumusimbura bavugwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Aba bakekwa bakaba bashobora kuba hari amakuru batanga ku ruhare rw’u Bufaransa.

JPEG - 23.4 kb
Francois Hollande ngo akwiye kuva ku butegetsi atanze ibisobanuro bihagije ku byabaye mu Rwanda mu 1994

Emmanuel Macron umwe mu biyamamariza gusimbura Francois Hollande aherutse guhamagarwa ngo atange amakuru kuri icyo kibazo.

Uyu muryango ushinja u Bufaransa kwihutira kwerekana abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ariko ntibushake kugaragaza uruhare rwa bamwe mu basirikare ba bwo bakekwa.

Mu mwaka ushize wa 2016, nibwo Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside mu Rwanda yohereje dosiye mu gihugu cy’u bufaransa iriho abasirikare ba bwo bagera kuri 20 bashinjwa uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda ariko u Bufaransa bwanga ko abo bantu bakurikiranwa mu gihe uyu muryango wo usaba ko amakuru kuri izi dosiye yatangwa mbere y’uko Perezida Hollande ava mu biro.

Mu mwaka wa 2016, nibwo u Bufaransa bwaburanishije abanyarwanda 3 bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside, uheruka akaba ari Pascal Simbikangwa, ku byaha by’itsembabwoko yakoreye mu mujyi wa Kigali, umuryango LICRA ukaba warakurikiranye urubanza rwe guhera mu mizi kimwe n’abandi bose bamubanjirije.

Uyu muryango uvuga ko u Bufaransa burajwe ishinga no kwerekana abanyarwanda bagize uruhare muri ririya tsembabwoko ariko ntibwerekane uruhare rw’abafaransa mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda.

Guhera mu myaka 20 ishize, amashyirahamwe, abashakashatsi, abatangabuhamya batandukanye n’abandi basabye ko u Bufaransa bwatanga ubusobanuro ku ruhare rwabwo ndetse bugashyira ahagaragara dosiye zivuga ku Rwanda na nubu bukibitse.

Iyi miryango ivuga ko u Bufaransa bufite impapuro ziriho uburyo bateguye imikoranire mu bya gisirikare, politiki, gutera inkunga n’ibindi byakozwe muri iriya myaka yagaragajwe mu gihugu byo mu karere k’ibiyaga bigali by’umwihariko mu Rwanda.

Uyu muryango ugira uti”Dufite amakuru ahagije kandi yihariye ko u Bufaransa bufite uruhare runini ku byaha bikorerwa ikiremwamuntu. Ukubiceceka kwa bwo bikaba ari bimwe mu byatumye uburakari bw’ababushinja bwiyongera umunsi ku wundi mu gihe abakekwa badashyizwe ahagaragara ngo batange ubuhamya kandi ibi ari byo bakabaye bifasha mu kubaka amahoro n’ubwiyunge.

Wagize uti”François Hollande yari akwiye gufungura imiryango n’amadirishya n’abo bakorana bose bakamenya ukuri ku byabaye bityo abantu bakabimenya mbere y’uko asoza manda ye.”
Ubuyobozi bw’uyu muryango kandi buvuga ko naramuka avuye ku butegetsi adashyize ukuri ahagaragara, ko bizabazwa uzamusimbura.

LICRA yasabye abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa kubanza gutanga amakuru n’ibitekerezo kuri iki kibazo mu rwego rwo kwihesha agaciro ndetse no kumenyekanisha ukuri ku byaha byibasira ihohotera rikorerwa ikiremwamuntu u Bufaransa buhora bushinjwa.

Hashize imyaka 23, u Rwanda ruvuye mu icuraburindi ry’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, aho abasaga Miliyoni bishwe guhera mu kwezi kwa kane kugeza mu kwa karindwi gusa. Aha u Bufaransa bukaba bushinjwa kugira uruhare muri iyi Jenoside ndetse no gutoza interahamwe ariko bwo bukabihakana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kavuyo - 12/04/2017 saa 04:31

Erega mbona icyakemura iki kibazo ari uko u Rwanda rwarega ubufaransa munkiko hanyuma hakabaho kuburana hashingiwe ku bimenyetso bya buri ruhande. icyaha cyaramuka gihamye u Bufaransa bagacibwa ibihano ndetse n'indishyi z'akababaro. bitabaye ibyo tuzakomeza tuvuge ngo abafaransa n'uruhare rwabo muri genocide ubundi nabo bicecekere...kuzageza ryari.
Kanda hano umusubize

Fidele - 11/04/2017 saa 09:31

Dukosore imyandikire: Ntibavuga" Itsembabwoko cyangwa Genocide yo mu Rwanda"Bavuga" Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda'. Mureke twe kujya duca ibintu ku ruhande.
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 10/04/2017 saa 19:56

The only way is to accept,and request for forgiveness,if not that,even our children we will rise them teaching them how bad(first enemy of our mother land) is the French government and how it contributed 100% on killings of more than a million tutsi.and we have enough evidences to approve it.
Kanda hano umusubize

kanyarwanda - 10/04/2017 saa 19:53

The only way is to accept,and request for forgiveness,if not that,even our children we will rise them teaching them how bad(first enemy of our mother land) is the French government and how it contributed 100% on killings of more than a million tutsi.and we have enough evidences to approve it.
Kanda hano umusubize

isi - 10/04/2017 saa 15:31

Aho ni sawa, sinzi neza ko abafaransa bazabikora. Nibwo bwoko butava kwizima mubanyaburayi, uwo numurage basigiwe numwami wabami Napoleon Bonaparte. Nayubusariko, byose bazajya babivungura gahoro gahoro, erega uretse uruhu rwabo ntibatandukanye cyane nabanyarwanda. Muzajye muri gereza mubaze barya bakiwe burundu ibyo bazababwira kwiyicwa ryabatutsi. Bazababwira ko ibyo byagombaga kubaho. Dusangirijambo ya VOA mu kinyarwanda mwiyumviye bamwe bafunguwe bacyiyita Victims? Kagame aracyafite intambara nyinshi ya Genocide nubwo yibwira ko yayihagaritse, ihari irusha iyamasasu... Kuko kugira Kagame ayitsinda nuko abanyarwanda bose bayirwana, sinzi rero niba bizakunda kuko ingengabiterezo ihererekeranwa nka karande ( maladie génétique) Nugusenga ngo tugire ibyo duhugiramo maze duhugire mumafaranga naho ibyamoko biragoye kubikiza ni nka SIDA. Aha mba muli Paysbas mpura nabanyarwanda batandukanye tukaganira kubyerekeyinyungu ya cash gusa, ubundi buriwese igiririra inguni ye. ( ubuhezanguni bwe) erega natwe dushyigikiye Leta hari bamwe badufata nkuko twe tubabona. Ngaho rero nimwihitiremo ikibakwiriye. Ntibyoroshye...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X