Monaco cosmetics

Perezida Kagame agiye guhabwa igihembo nyafurika gishya cy’isuku


Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agiye guhabwa igihembo nyafurika cyiswe Super Prix/ Grand Batisseur. Iki gihembo azagihabwa kuko yateje imbere isuku ku mihanda.

Iki gihembo kigiye gutangwa ku nshuro gihabwa abakuru b’ibihugu bateje imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi. Perezida Kagame azagihabwa ku itarikim ya 24 Gicurasi 2017 akazagihabwa hamwe na Perezida wa Senegal Macky Sall.

JPEG - 45.4 kb
Isuku ku mihanda bimwe mu bigiye gutuma Perezida Kagame ahembwa

Iki gihembo kikaba gitangwa na ‘The Africa Road Builders’ ku bufatanye n’ibindi bigo binyuranye by’itangazamakuru.kinitirirwa kikaba kitirirwa ‘Babacar NDIAYE’ wigeze kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).

Mu mpera z’iki cyumweru, Adama WADE uyobora Komite ishinzwe guhitamo abahabwa iki gihembo yavuze ko bari bamaze amezi menshi bakora cyane kugira ngo hatoranywe abazahabwa iki gihembo uyu mwaka.

Adama WADE akavuga ko batoranyije Perezida Kagame kubera gahunda n’isuku ku mihanda bigaragara mu mujyi wa Kigali.

Mu guhitamo abahabwa iki gihembo, ngo basesengura inkuru na Raporo z’ibitangazamakuru n’impuguke ku birebana n’imihanda, ubwikorezi n’iterambere rirambye.

JPEG - 111.3 kb
Perezida Kagame na Mack Sall wa Senegal

Ati “Muri uyu mujyi, imihanda uretse kuba ikoze neza, ifite n’isuku buri wese atangarira. Nka Komite turagira ngo tunabibutse ko umurwa mukuru w’u Rwanda washimiwe na UN nk’umujyi wa mbere usukuye muri Africa.”

Perezida Kagame na Macky Sall bazakirizwa iki gihembo kigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri mu kwezi gutaha ku itariki ya 24 Gicurasi, mu nama ya 52 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere izabera ahitwa Ahmedabad, mu Buhinde hagati y’itariki ya 22 na 26 Gicurasi 2017, nk’uko tubikesha urubuga rwa ‘The Africa Road Builders’ itanga ibi bihembo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kaka - 25/04/2017 saa 05:50

ezra reka kuvangirwa ibikorwa byose bikorwa mugihugu byiza bikorwa kuberako imana ihari kdi ikunda ibihugu bya karusho urwanda reka nkubwire abanyamwuka mureka guca intege twese imana iradukunda kdi imana ikunda impinduka gusa ntitwagereranya i byo mwisi nibyo mwijuru ibyo tuzi nibyo mwisi ibyo mwijuru nukubitegereza ariko ntacyo twabigereranya nacyo kuko tutabizi ibyo tuzi nibyo twizera nuko imana ibaho kdi ikora mureke guhakana ibibera kwisi koko byose biri mukuboko kwayo RWANDA YACU GIRA UMUGISHA TERIMERE
Kanda hano umusubize

HABIMANA John - 25/04/2017 saa 06:59

Niko se KAKA we,kuki uvuga ngo ibyo EZRA yanditse nukuguca intege?Ntabwo ubona ko abandi banditse hano munsi bamushima?Ibyo yanditse yakubwiye aho ubisoma muli Bible.Nibyo koko imana iradukunda.Ariko kubera ko abantu hafi ya bose bibera mu byisi gusa,ntibite ku bintu by'imana,izabica ku munsi w'imperuka,hasigare abantu bake bayumvira.Niba utabyemera,soma Yeremiya 25:33.Bizagenda nkuko imana yabigenje igihe cya NOWA.Yishe abantu bose bali batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bayumviraga.Niko bizagenda ku munsi w'imperuka wegereje.NIMUKANGUKE mushake imana,aho kwibera mu byisi gusa.Mukore akazi gasanzwe,ariko mushake n'imana.
Kanda hano umusubize

Ndizeye elias - 25/04/2017 saa 05:03

Unva ayo magambo nimeza kdi ubwami bwimana buratwaranirwa nibyizako twatsinda isi
Kanda hano umusubize

maombi - 24/04/2017 saa 17:16

HAHAHAHAHA!!!!! UBWO NTAHO BUTANIYE NUBUJIJI PE!! GUSHYIRA MUMIHANDA IMWE ABAZUNGU BACYAMO MUHENDA ABATABAZI NGO MURAKUBURA NIBYO MWITA ISUKU!!! MBEGA MUMAZE GUTEMBERA MUMIJYI INGAHE HANZE YU RWANDA NGO MUBONE ISUKU ICYO ARICYO^^^ INZARA IRI KUBAMARIRA KWICUMU NGO MURAKUBURA IMIHANDA???? HAHAHAH AKUMIRO NI AMAVUNJA KOKO!!! MURI ABANYACYARO NDABYUMVA, NTIMURASOHOKA HANZE YA KIGALI NDABATAHURA!! POLE SANA!
Kanda hano umusubize

MBONABUCYA EZRA - 24/04/2017 saa 08:30

Abantu batageze hanze ngo barebe ukuntu imijyi yaho isa nabi,ntabwo bamenya ukuntu KIGALI ari nziza cyane.Ikindi kinshimisha,ni ukuntu imodoka zo mu Rwanda ziba zisa neza kandi zikomeye.Abageze Kinshasa,batubwira ukuntu amataxi yaho ashaje bituma bayita "Esprits de mort".Ngo haba harimo intebe z'ibiti,cushions (amakusi) ntayarimo!!! Ariko se mujya musoma Bible ngo mwumve ukuntu ISI NSHYA dusoma muli 2 Petero 3:13 izaba isa?Isi yose izaba imeze nka Paradizo ya EDEN.Tuzaba dukina n'intare,inzoka,etc...(Yesaya 11:6-8).Muli iyo si yose izaba Paradizo,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa (Revelations 21:4).Abantu bose bazaba bakundana kandi bareshya.Kwaheli intambara,ubwicanyi,ubukene,akarengane,ubusumbane,ubushomeri,gutonesha,etc... Aho kwishimira gusa ko Kigali isa neza,tugomba gushyira ingufu nyinshi mu gushaka iyo Paradizo nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 6:33.Abantu bishakira gusa ibyisi,ntibashake imana ngo bayikorere,ntabwo bazaba muli iyo paradizo,kuko bazarimbuka ku munsi w'imperuka (Imigani 2:21,22;Yeremiya 25:33).Mujye mumenya ko abantu bashaka imana cyane,niyo bapfa bazazuka ku Munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Ariko abibwira ko ubuzima gusa ari amafranga,politics,ubukire,etc...barihemukira.Bizatuma batabona ubuzima bw'iteka imana yasezeranije abantu bashishikazwa n'ibintu byayo (Tito 1:2).Mujye mwumva baliya bantu benshi birirwa mu mihanda babwiriza ubwami bw'imana kandi ku buntu,kugirango namwe muhinduke,mushake imana aho kwibera mu byisi gusa.Tugomba gukora kugirango tubeho,ariko tugomba no gushaka imana cyane.Iyo wibera mu byisi gusa,uba uri UMWANZI w'imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.NIMUKANGUKE.Mwiheranwa no gushaka ubukire gusa.Turapfa tukabusiga.Imana idusaba twese gukorera imana (Yohana 14:12).Wikibeshya ngo ibintu by'imana bireba Padiri na pastor.Twe tubabwiriza,turi abantu nka mwe.Turabwiriza ku buntu kandi tugakora akazi gasanzwe kugirango tubeho.Nta cyacumi dusaba kuko YESU na PAWULO basize badusabye "kubwiriza ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.Tuba tugirango namwe muzazuke ku munsi w'imperuka,imana ibahe ubuzima bw'iteka nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.
Kanda hano umusubize

NKERINKA Georges - 24/04/2017 saa 14:04

Urakoze muntu w'imana kutwibutsa.Mujye muhora mubwiriza kuko abantu benshi tutazi Bible.Tuzi ko kujya kurya Ukarisitiya cyangwa guha pastor icyacumi ari ko gukorera imana.Nsomye umurongo waduhaye wo muli Yohana 14:12,nsanga YESU yarasabye abakristu nyakuri bose kujya mu nzira bakabwiriza nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.Kandi bakabikora ku buntu badasaba icyacumi. MERCI beaucoup.Bamwe dushaka ubuzima bw'iteka tuzakwigana.Many thanks.
Kanda hano umusubize

kalisa - 24/04/2017 saa 18:02

@Mbonabucya Ezra, ndakumenyesha ko wanditse amagambo meza cyane arimo ubwenge. Kandi ankoze ahantu. Dukore cyane ngo tubeho neza, ariko cyane cyane tumenye kandi tube hafi y'Uwaturemye; maze tuzabone ijuru.
Kanda hano umusubize

Ndizeye elias - 25/04/2017 saa 05:05

Ayomagambo nayigiciro uwiteka aguhire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X