Monaco cosmetics

Perezida Kagame na Kabila barasabwa kwihutisha gahunda yy’itegurwa ry’ibisasu biri muri Parike y’Ibirunga

Perezida Kagame Paul na Joseph Kabila Kabange barasabwa n’imiryango 11 itegamiye kuri Leta, iharanira kubungabunga ibidukikije gutegura ibisasu biri muri Parike y’Ibirunga mu gace ka Mikeno mu rwego rw’umutekano w’inyamaswa.

Radio Okapi ivuga ko iyi miryango idasobanukiwe na gato uburyo ibisasu byatezwe ahantu hagenewe ubuhungiro bw’inyamaswa ziri mu kaga.

JPEG - 62.5 kb
Perezida Kagame na Kabila ubwo baherukanaga i Adis Abeba muri Ethiopia

Iyi miryango 11 yabigaragaje mu ibaruwa igira iti’’Mine n’ibindi bisasu byatezwe mu gace k’ubuhungiro bw’Ingagi .

Aya makuru yatanzwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’umuyobozi w’Ingabo za Congo(FARDC) I Goma ugaragaza ko ibi bisabu byatumye zitabona uburyo zitanga ubutabazi ubwo Kajugujugu ebyizi z’igisirikare cya Congo zafatwaga n’inkongi ubwo zari zigeze mu gace ka Mikeno ku gasozi ka Mashari ku mupaka uhuza u Rwanda ,Congo na Uganda,iki gitero kikaba cyaritiriwe Inyeshyamba za M23

Radio Okapi ikomeza ivuga ko muri iyi barwa iyi miryango igaragaza ko haba inyamaswa ndetse n’ibimera muri aka gace byugarijwe.

Ikaba isaba Perezida Kagame na Kabila koherezayo itsinda rishinzwe gutegura ibisasu biri muri Mikeno.

Iyi miryango ishimangira ko ubwinshi bw’ibisasu muri aka gace ka Parike yIbirunga bitashyiza mu kaga Ingagi gusa ahubwo n’abaturage bari mu nkengero.

Bityo ko ari ngombwa ko abakuru b’ibihugu byombi bashyiraho gahunda ihamye ko gutegura ibi bisasu nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’iyi miryango ,Me Olivier Ndoole.

Iyi barwa ivuga ko aka gace ka Mikeno kari mu rugabano rw’u Rwanda na Congo muri Parike y’Ibirunga ari ubuhungiro bw’Ingagi n’izindi nyamaswa mu gihe cy’umutekano muke.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DOMINIC - 25/03/2017 saa 12:22

Bakwiye kumenya ko zibafatiye runini bakazitaho cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X