Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame na Moussa Faki Mahamat uyobora komisiyo ya AU bacanye urumuri rw’icyizere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Mme Jeannette Kagame n’umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri uyu wa 7 Mata 2017 bacana urumuri rw’icyizere.


Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 07 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,iki gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo.

Muri uyu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi,ni ubwa Mbere uyu muyobozi wa AU agiriye uruzinduko rwe mu Rwanda by’umwihariko mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu byo yagarutseho, yavuze ko ari ibintu bibabaje kuba abasaga miliyoni barishwe bazira uko bavutse. Yavuze ko ibyo yabonye muri iki gitondo ndetse n’ibyo yabwiwe byamukoze ku mutima no mu byiyumviro bye.

Yashimye Perezida Kagame ku bw’uruhare rwe mu guhagarika no kurwanya Jenoside ndetse no guteza imbere igihugu cyari cyarahindutse umuyonga.

Uyu muhango wabimburiye iminsi irindwi y’icyunamo, ukanatangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 250.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 bifite insanganyamatsiko igira iti" Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, Dushyigikira ibyiza twagezeho."

Nyuma y’uyu muhango hakaba hateganyijwe urugendo rwo kwibuka ku masaha y’igicamunsi ndetse n’ijoro ryo kwibuka riza kubera kuri Stade Amahoro i Remera.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AKUMUNTU - 9/04/2017 saa 21:47

amateka yacu nimaremare ark nukuyavuga ntagisbutswe kuko niho dukura imbaraga zokurema ejo hazaza heza
Kanda hano umusubize

Wizeyiman Reverien - 7/04/2017 saa 14:39

Ndikumwenamwe Mwabuze Abanyu Tuzogumatubibuka Igihe Cose Ntituzabibagirwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X