Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame na PM Hailemariam ntibiyumvisha impamvu amahanga yanga gushora imari muri Afurika yitwaza igihombo

Mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari mu Rwanda,yakiriwe na Perezida Paul Kagame barebera hamwe ku byakorwa ngo iterambere rya Afurika rirusheho kwihuta by’umwihariko ku bihugu byombi,ariko kandi banaboneraho kunenga bamwe mu bashoramari bo ku yindi migabane banga kuza gushora imari yabo bavuga ko bashobora gucyura igihombo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Dessalegn, ntibemeranya n’abashoramari bo mu bihugu by’u Burayi na Amerika banga gushora imari ku mugabane wa Afurika batinya igihombo.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Minisitiri Hailemariam mu Rwanda, Perezida Kagame yamwakiriye mu biro bye baganira ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byabo.

Perezida Kagame yavuze ko uwo mubano utagira umupaka kandi ko ukwiye kugera ku nzego zose z’abaturage, bakawungukiramo.

Ati “Umubano w’u Rwanda na Ethiopia ntugira umupaka. Ntukwiriye kuguma mu bayobozi ahubwo ukwiye guhuza abaturage mu nzego zose.“

Minisitiri Hailemariam yunzemo ko umubano w’ibihugu byombi wihariye ndetse ibi bihugu bikaba bishaka kuwubagarira no kuwagura.

Ati “ Umubano wacu urihariye kandi dushaka kuwukomeza ukaguka. Ntabwo ari dipolomasi gusa ahubwo ushingiye ku bwumvikane n’ubwubahane.”

Yongeyeho ko Ethiopia igiye gushyigikira impinduka z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, zakozwe na Perezida Kagame afatanyije n’izindi mpuguke.

Igihombo ntikiba muri Afurika gusa

Perezida Kagame yanenze abashoramari bo mu bihugu bikomeye ku Isi, bashora imari muri Afurika bikandagira ngo kuko ari umugabane wasabitswe n’ibyago intambara ndetse n’ibindi biteza igihombo.

Yavuze ko no mu bihugu byateye imbere habayo ibibazo biteza igihombo, ndetse rimwe na rimwe bikaba byinshi kurusha ibiri muri Afurika.

Ati “ Abantu bajya bibwira ko ingaruka ziba muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gusa. Mu Burayi na Amerika nabo bafite imbogamizi kandi nyinshi kurusha ino.Ariko iyo batinyutse bakagera muri Afurika basanga nta mbogamizi nyinshi zihari bagatinyuka.”

Minisitiri Hailemariam yasobanuye ko akenshi ibihugu bifasha Afurika biyishakaho inyungu gusa, ariko ko u Rwanda na Ethiopia ari urugero rwo kwigira kuko bigeze kure byigobotora inkunga z’amahanga.

Ati “ Inkunga ntizigiraho gufasha gusa, zigiraho inyungu, badufasha kuko baba bazi ko bazatwungukiraho yaba mu Rwanda cyangwa muri Ethiopia. Turi ibihugu byanyuze mu magorwa ariko bigashobora kwigira, igihe haje ibibazo ibi bihugu byacu bishobora kubikemura bititabaje amahanga.’

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ruhwa - 1/05/2017 saa 07:03

Impamvu badashora imali muri Africa mwibaze abayashoye mbere ya 1994 mu Rwanda abayashoye mbere ya 1997 muri Zaire, abayashora mu Rwanda kandi turi kujya mu nzibacyuho.Ibyo byose ntabwo biha ikizere abashoramari muri Africa.
Kanda hano umusubize

garang - 29/04/2017 saa 06:34

mubyukuri ngewe mbona igihugu cyacu kirangajwe imbere nintore nkuru ,mwitege mumyaka nka 15 irimbere ,urwanda abantu kwisi hose bazaba bifuza kuza gutura inaha nkuko tubona abantu biruka bajya za America nahandi!!!!!! Intore iziruta nikomeze ituzanire amajyambere,iduhe nibihugu byateye imbere maze natwe turi tayari ejobundi mukwa munani ntakindi twayihemba uretse kuyitora 100%.long live mzee wetu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X