Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kayibanda ngo niwe wa mbere watangaje ko abatutsi bazicwa

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda Francis Kaboneka aratangaza ko Perezida Kayibanda ariwe watangaje bwa mbere kuri radio Rwanda ko habura imbarutso ubundi abatutsi bagatsembwa.

Ibi bikaba byarongeye gutangazwa nanone mu 1994 mbere gato ko Jenoside itangira gushyirwa mu bikorwa.

Ibi Minisitiri Francis Kaboneka yabitangaje ku munsi w’ejo ubwo yari mu karere ka Bugesera ku rwibutso rwa Ntarama.

Ni mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi igikorwa cyabereye kuri uru rwibutso rwa Ntarama.

yasabye abanyarwanda kurwanya abakwirakwiza ikinyoma kigamije kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvenal Habyarimana wari Perezida mu 1994.

JPEG - 48.8 kb
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka ngo Kayibanda niwe wavuze bwa mbere ijambo " Gutsemba"

Gahunda zo kwibuka zabanjirijwe no gutemberezwa mu rwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi bitanu.

Minisitiri Kaboneka yatanze ubutumwa bukubiyemo uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yagiye itegurwa n’ubuyobozi bw’igihugu bwagiye busimburana guhera mu myaka ya 1959.

Yavuze ko kuba ijambo ‘Gutsemba’ ryarakoreshejwe bwa mbere mu mwaka w’1964 na Kayibanda Gregoire wari Perezida w’u Rwanda, ari bimwe mu bigaragaza ko ingengabitekerezo yari imaze gushinga imizi muri icyo gihe.

Yavuze ko Jenoside yateguwe igihe kirekire , kuko kuva mu 1959 abatutsi batangiye kwicwa urusorongo ari nako ingengabitekerezo ya Jenoside igenda icengezwa mu banyarwanda.

Ati: “Mu 1964 nibwo Ijambo rya mbere ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ryo ‘gutsemba’ ryavuzwe na Kayibanda kuri radiyo ari Perezida wa Repubulika”.

Yakomeje avuga ko icyo gihe yavugaga ko habura imbarutso izatuma Abatutsi bicwa bose.

Ibi nibyo yahereyeho avuga ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana atari ryo ryateye Jenoside nkuko bamwe babivuga.

Ati:“Hariho abajya bavuga rero ngo ingengabitekerezo cyangwa ngo jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku ihanurwa ry’indege ariko abantu bakirengagiza uburyo byagiye bitegurwa n’uburyo amagambo amwe yagiye akoreshwa.”

Yavuze ko muri icyo gihe ari nabwo abayobozi batandukanye bo ku zindi nzego na bo bagendaga batanga amategeko yo kwica Abatutsi.

Ati: “Ngirango ni nacyo gihe kimwe uwari Perefe wa Gikongoro witwaga Nkeramugaba na we yatangaga itegeko ryo gutsemba Abatutsi, icyo gihe na we yabivugaga abantu barimo bicwa muri Gikongoro aho ababarirwa mu bihumbi 30 bari bamaze kwicwa. Iyo urebye ayo magambo yose uko yagiye avugwa byagejeje ku ndunduro y’1994, abavuga ngo jenoside yatewe n’indege ni abashinyaguzi mu bashinyaguzi twese tugomba kurwanya”

Yakomeje agira ati: “Muri 1963, mu 1964 abatutsi bari aha barishwe, mu 1971 kugeza 1973 baricwa, mu 1992 aka gace karibasiwe nanone, … abatutsi barishwe, mu 1994 biba kwiyunyuguza. Ariko nagirango mbabwire ko nta bapfira gushira”

Aya mateka yashegeshe u Rwanda Minisitiri Kaboneka yayahereyeho asaba abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayikoze nabo nta mahoro byabahesheje.

Ati: “Abijanditse mu bwicanyi abenshi nabo barapfuye, abatarapfuye bashobora kuba bari mu ma gereza cyangwa bangara hirya no hino ku isi kubera ikibi bakoze.”

Yasabye abanyarwanda bose gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi babinyujije mu nyandiko n’ubundi buryo bwose bwo kubika amakuru n’ibimenyetso ndetse bakabisakaza ku isi hose bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ikindi yagarutseho ni uko yahwituye abantu bahamijwe ibyaha n’inkiko gacaca badashaka kwishyura imitungo y’ibyo bangije muri Jenoside abasaba kurangiza ibyo inkiko zabategetse gukora ndetse anabasaba gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kugirango na yo ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.

Abitabiriye iyo gahunda yo kwibuka beretswe bimwe mu bimenyetso bya jenoside biri muri uru rwibutso ruri ahahoze ari Kiliziya ya Ntarama, aho Abatutsi ibihumbi byinshi bahungiye bizeye amakiriro bumva ko ababahigaga batatinyuka kubicira mu kiliziya ariko birangira babiciyemo urupfu rw’agashinyaguro.

Akarere ka Bugesera gafite amateka akomeye ya Jenoside kuko ni ko karere konyine mu gihugu gafite inzibutso ebyiri zashyizwe ku rwego rw’igihugu (urwibutso rwa Ntarama n’urwibutso rwa Nyamata) kandi zikagira umwihariko w’uko zahoze ari Kiliziya.

Uretse izo nzibutso ebyiri ziri ku rwego rw’igihugu, aka karere gafite izindi nzibutso ebyiri arizo urwibutso rwa Ngenda n’urwibutso rwa Gashora.

Amwe mu mafoto yo ku rwibutso rwa Ntarama

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/04/2017 saa 14:43

Byarambabaje abo bicanyi batsembye ntarama nanyamata banyuraga kumuhanda mbareba nari nkirimuto imyambaro indoro ibikoresho bicishaga imana izabibaze
Kanda hano umusubize

mugera - 10/04/2017 saa 13:41

Byose biranditse imbere y'Imana kandi buri muntu azabazwa ibyo yakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X