Monaco cosmetics

Perezida Museveni aracyeka ko abishe AIGP Andrew Kaweesi ari Abakongomani

Nyuma y’uko uwari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Andrew Kaweesi yicwa n’abantu bataramenyekana, kugeza ubu Perezida Museveni arahigisha uruhindu abakoze ayo marorerwa ariko kandi ngo agacyeka ko ari Abakongomani.

Kuri icyi cyumweru taliki 19 ubwo yaganiraga n’abaturage Museveni yabasezeranyije ko agiye gushakira hasi hejuru abagizi ba nabi we yagereranyije n’ingurube bishe uyu mupolisi, gusa agatunga agatoki abakongomani ko ari bo baba baragize uruhare rukomeye mu kwicwa.

JPEG - 45.7 kb
Queen Cha uherutse gusekerwa n’amahirwe yo gusimbura Charly na Nina muri Guma Guma

Yagize ati”Izo ngurube zikwiye kumenya agaciro k’umuntu,ntizizi icyo Bibiliya ivuga ku gaciro ke,zishyira inda nini imbere gusa nta kindi zizi.

Yakomeje agira ati” Abakozi ibi bagiye gupfa nk’uko mwishe umuntu wacu nta mpamvu.Ubu umuryango wa Andrew ugiye guhangayika kandi yari amaze kuwubaka ukomeye”.

Perezida Museveni yashimangiye ko nyakwigendera ari mu bahangayikishijwe ndetse baranakomereka baharanira ko ishyaka rya NRM rijya ku butegetsi kugeza ubwo bigezweho none ngo akaba agiye aribwo igihe cyari kigeze ngo bafatikanye gushyira mu bikorwa ibyari bitaragerwaho.

Yagize ati”Mu gihe cyashize twari dufite abantu benshi batigeze biga, ariko kuva mu 1976,twatangiye kwinjiza abanyamashuri batandukanye na Kaweesi arimo.”

Imwe mu myanzuro yafashwe nk’ubwirinzi bukomeye bufasha gufata abagizi ba nabi muri Uganda,Perezida Museveni yashyizeho amabwiriza ko buri mujyi cyane cyane muri Kampala hashyirwaho Camela mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Andrew Kaweesi yapfuye ku wa gatanu w’icyumweru gishize arasiwe imbere yo mu rugo iwe n’abantu bataramenyekana bikaba biteganyijwe ko misa yo kumusabira iri bubere muri Cathedral ya Lubaga kuri uyu wa mbere naho akazashyingurwa kuri uyu wa kabiri taliki 21 Werurwe 2017.
Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X