Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ikoze iperereza igasanga hari ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano batujuje ibyangombwa bisabwa igasaba ko babyubahiriza ntibabikore kuri ubu yamaze guhagarika ibigo 4 byatangaga serivisi z’umutekano kubera kutubahirizwa ibisabwa.

Ibi bibaye nyuma y’aho bigaragariye ko hari bimwe mu bigo bitanga izi serivisi bikora nta byangombwa bifite bikaba byahise bihagarikwa.

Ibyo bigo ni DICEL Security Ltd, Delta Ltd, Guard Marks na Wide Vision Company Ltd.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko bimwe muri ibyo Bigo byandikiye Polisi biyisaba uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano; ubusabe bwabyo bukaba bugisuzumwa; ibindi bikaba bitarigeze bisaba uburenganzira bwo gukora iyo mirimo.

Ibikorwa by’Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano n’uko bishyirwaho biteganywa n’Iteka rya Minisitiri No 01/15 ryo ku wa 21/07/2015 rigena uko birinda umutekano n’uburyo bibishyirwa mu bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ni yo itanga uruhushya rwo gushinga Ikigo gitanga serivisi z’umutekano nyuma y’isuzuma ry’ubusabe bw’ushaka gukora iyi mirimo bukorwa n’itsinda rigizwe n’inzego z’umutekano. Iryo tsinda ni na ryo rigenzura imikorere yabyo n’imyitwarire y’abakozi babyo.

Mu bisabwa ushaka gushinga bene iki Kigo harimo kuba gifite aho gitoreza abakozi bacyo, abarimu b’inzobere, kuba gifite aho gikorera hazwi (Ibiro), nyiracyo n’imyirondoro ye, ibyangombwa bigaragaza ko nta cyaha akurikirannyweho n’inkiko, amategeko ngengamikorere, n’ibara ry’impuzankano yacyo.

ACP Badege yagize ati,"Ntibyatunguwe no guhagarikwa kubera ko byari bizi ko bikora mu buryo butubahirije amategeko. Muri rusange, Ibigo bitanga serivisi z’umutekano bigira uruhare rukomeye mu kuwucunga; cyane cyane muri ibi bihe by’iterambere ryihuta. Ni ngombwa rero ko ishyirwaho ryabyo rikurikiza amategeko n’amabwiriza; kandi ibifite impushya bikarushaho gukora kinyamwuga kugira ngo bitange zerivisi nziza."

Yavuze ko ibyo Bigo bine byategetswe guhita bihagarika ibikorwa byabyo byo gutanga serivisi z’umutekano byakoreraga hirya no hino mu gihugu kugeza bibonye impushya.

Polisi kandi yasabye abafite ibi bigo ko bigomba gukurikiza amategeko n’amabwiririza abigenga kugira ngo birusheho gutanga serivisi nziza; naho abashaka gukora iyo mirimo bagasaba impushya inzego zibishinzwe; kandi bagatangira kuyikora bamaze guhabwa ibyangombwa.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nzayisenga Emmanuel - 8/05/2017 saa 10:01

nukuri turashima police yigihugu ikomeje gukaza umutekano wacu izo company nizibanze zishake ibyangobwo Ubundi zikore akazi nkuko bikwiriye murakoze.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 7/05/2017 saa 06:27

Ubonye Bafunze Na Topsec Nukuntu Bo Ubwabo Bamaze Banyiba Kubera Kudahemba Abakozi Bayo. Burira Igipangu Bakantwarira Waterpomp Yanjye
Kanda hano umusubize

akeri - 6/05/2017 saa 13:20

aya ma company nayahe c kandi ahakandi habamo ifaranga kabisa nuko abakora akazi babasondeka mukubahemba akaribwa nabeneyo
Kanda hano umusubize

Rugero - 6/05/2017 saa 11:09

Ese nibyo byatwitse abobana kweli?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X