Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

RDB ntikozwa ibyo kugabanya ibiciro byongejwe muri gahunda yo gusura ingagi

Nyuma y’uko ibiciro byo gusura ingagi byongejwe ndetse bigakubwa kabiri mu rwego rwo kurushaho kunoza ubukerarugendo,Abaturage benshi ntibabashije kwakira iyo gahunda bitewe n’uko ngo ibiciro byashyizwe mu bushorishori,gusa ku rundi ruhande Claire kamanzi umuyobozi wa RDB avuga ko n’ubundi Abanyarwanda bari basanzwe basura izi gagi bazakomeza batagendeye ku biciro.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gsihinzwe iterambere (RDB) Claire Akamanzi yavuze ko kuba abaturage batishimiye cyane icyemezo cyo kongera amafaranga yo gusura ingagi atari ikibazo, ngo kuko hari n’izindi gahunda zagiye ziteza imbere urwego rw’ubukerarugendo kandi abaturage babanje kugaragaza ko batazashimiye.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo RDB yasohoye itangazo rigaragaza ibiciro bishya byo gusura ingagi mu Birunga.Iryo tangazo rigaragaza ko gusura ingagi yaba ku munyarwanda cyangwa umunyamahanga bazajya bishyura amafaranga amwe.Igiciro cyakuwe ku madolari 750 gishyirwa ku madolari 1 500 (asaga miliyoni imwe y’amanyarwanda).

Iri zamuka ry’ibiciro rigamije gukomeza ibikorwa byo kubungabunga parike ndetse no guteza imbere abaturage bazituriye.

Uwo mwanzuro wateje impaka, bamwe bavuga ako ayo mafaranga asabwa atari buri munyarwanda uzajya uyigondera.Hari n’abagaragaza ko ibyo biciro bishobora kugabanya cyane umubare w’abanyarwanda bitabiraga gusura ingagi n’ubundi wari ku kigero cyo hasi.

Asubiza abantu batandukanye kuri Twitter, Claire Akamanzi uyobora RDB yavuze ko abanyarwanda batareka gusura ingagi kubera ibiciro, ngo kuko n’ibyo bitaga bito byari bisanzwe ababyitabiraga ari bake.

Yagize ati “Ku biciro byari bisanzwe, abanyarwanda basuraga ibikorwa by’ubukerarugendo ni 3 %. Rero ntabwo ibiciro aricyo cyonyine cyakururaga abanyarwanda.Niyo mpamvu tugomba gushyiraho ubundi buryo bwo gushishikariza abanyarwanda gusura ibikorwa by’ubukerarugendo.”

Akamanzi yakomeje avuga ko hari indi myanzuro itandukanye yagiye ifatirwa urwego rw’ubukerarugendo abanyarwanda bakagaragaza kutayishimira, nyamara ikaza kubyara umusaruro mwiza.

Ati “Ubukerarugendo mu Rwanda bwateye imbere kubera imyanzuro ikomeye, ahanini itarishimirwaga n’abaturage buri gihe.”

Akamanzi yavuze ko abanyarwanda bazakomeza gushyirirwaho uburyo bwo gushishikarizwa gusura ibyiza bitatse u Rwanda, harimo no kubagabanyiriza ibiciro mu gihe cy’iminsi mikuru.

RDB itangaza ko abaturage bo mu Kinigi ari bamwe mu bazabanza kubona inyungu iva mu bukerarugendo, aho bazabona 10 % by’ayinjiye, avuye kuri 5 %.

Mushumba Bruce

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sano - 9/05/2017 saa 14:55

Mubyukuri nshyigikiye ko igiciro cyazamuka ariko na none ntikirenjye 100.000 for Rwandese, 400$ for EAC, 600$ for Africans na 1000$ for Outside African continent! Ndababwiza ukuri ko 1,200,000Frws ntawapfa kuyatanga ndetse n'abanyamahanga bazagenda bacibwa intege nicyo giciro. Twese dukunda U Rwanda, twifuza gusarura rwose mubukerarugendo, Ariko ntagukabya kwiyicira isoko duhenda bigezaho. Plz RDB guys sit and discuss more about those prices and look for external advise! Murakoze!
Kanda hano umusubize

kabana - 9/05/2017 saa 06:59

Isuri isambira byinshi igasohoza bike. Ndabaza RDB: Uyu mwanzuro wo kongeza ibiciro mwawizeho neza ? ngo amafaranga 1.200.000 ntabwo ari menshi ? Mugereranye 30.000 na 1.200.000 murumva difference irimo ? Muraca intege ba mukerarugendo kuko mwarakabije cyane cyane cyane & CYANE. Nonese kugirango mwongeze ibiciro habaye iki ? Ntimwifuze birenze kuko ayo mwasaruraga arahagije.
Kanda hano umusubize

HAKIZIMANA - 9/05/2017 saa 05:26

RDBko babyara bajye mubahahisha mukabariraho jye simenye irengero ryayo mafranga biterwa niki?ubwo busambo claire abugabanye sinom nzasaba bayarabajye naba marurume kutazongera kubereka isura narimwe ndebe icyo muzarya. FAIETES ATTENTION SVP!!!!!!!!!!!!!!!!KANDI MUZONGERA KUTWINJIRIRA MUMURYANGO MUKITA ABANA BACU MAZINA UMUKURU WUMURYANGO ADAHARI TUZABAREGA KWA JOHNSON BUSINGYE.CGSE KWA IMMACULEE
Kanda hano umusubize

Christian - 9/05/2017 saa 05:13

Ariko njye ibi mbyita ubujura,none se zinywa essence ku buryo wavuga ngo kuberako igiciro cyayo kw'isoko mpuzamahanga cyazamutse natwe tururije ? Ibindi bisobanuro byo n'amagambo gusa .
Kanda hano umusubize

emmanuel - 9/05/2017 saa 01:21

Ubwo umubare wabazisura nugabanuka uyumwaka muzibwirize mwegure.
Kanda hano umusubize

Willy - 8/05/2017 saa 23:03

Njye nagusabira nuko nitubura umusaruro uhagije uzabyirengere ntukangwe ngo nuko ugiriwe ikizere2 2 kose this time you went too far
Kanda hano umusubize

karinda - 8/05/2017 saa 16:09

Akamanzi ibyo nugukabya ubukangurambaga atakoze kuri 50$ azabukora ku 1500$ ariko nti mugakabye ubu se ninde munyarwanda wabika ibihumbi 100 000 buri kwezi ngo azagire 1200000 azajye kureba ingahe, nkabanyarwanda icyo turacyanze ingagi numutungo w'igihugu suwu umuntu ubyuka akavuga ibyo ashaka abanyamahanga bo nushake ushyire kuri 50000$
Kanda hano umusubize

karinda - 8/05/2017 saa 16:07

Akamanzi ibyo nugukabya ubukangurambaga atakoze kuri 50$ azabukora ku 1500$ ariko nti mugakabye ubu se ninde munyarwanda wabika ibihumbi 100 000 buri kwezi ngo azagire 1200000 azajye kureba ingahe, nkabanyarwanda icyo turacyanze ingagi numutungo w'igihugu suwu umuntu ubyuka akavuga ibyo ashaka abanyamahanga bo nushake ushyire kuri 50000$
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X