Monaco cosmetics

RDC: Abapolisi basaga 40 bishwe baciwe imitwe mu ntara ya Kasai

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo umutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro wagabye igitero gikomeye ku ngabo zishinzwe umutekano muri muri iki gihugu aho abapolisi basaga 40 bishwe urwagashinyaguro baciwe imitwe aho babasanze mu gace ka Kananga mu Ntara ya Kasai.

Ubu bwicanyi bukabije bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017 nk’uko Umuvugizi w’Inteko Nshingamategeko mu Ntara ya Kasai, Francois Kalamba, yabitangaje.

Francois Kalamba, mu itangazo yanyujije kuri radio na televiziyo by’iki gihugu ryagiraga riti: “Umutwe witwaje intwaro witwa Kamuina Nsapu wateze umutego abapolisi bari bavuye i Kananga berekeza i Tshikapa maze abagera kuri 42 bicwa urw’agashinyaguro baciwe imitwe.”

Kalamba yakomeje avuga ko 6 muri abo bapolisi barokotse iki gitero nyuma y’uko abo barwanyi basanze bashobora kuvuga ururimi rw’igi Tshiluba rusanzwe ruvugwa muri iyo Ntara.

Si ubwa mbere ibi bvibaye kuko hagati y’abashinzwe umutekano n’uwo mutwe kuva mu kwezi kwa Gatandatu k’umwaka ushize ubwo abashinzwe umutekano bari bishe umukuru w’uyu mutwe icyo gihe bigateza imidugararo yaje no gukongeza n’izindi ntara 5 zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu amagana bakahasiga ubuzima.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikaba ibarizwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro itavuga rumwe na Leta, aho usanga abaturage aribo bagenda bahasiga ubuzima abandi bagakurwa mu byabo, abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu ndets en’abana bakajyanwa mu gisirikare. Ibi bigatuma iki gihugu gihora mu ntambara dore ko na leta yabuze icyo yakora tutibagiwe n’ingabo za Loni ziri muri iki gihugu.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Cyprien - 28/03/2017 saa 18:40

Iyi si ifite ibibazo,Imana idutabare
Kanda hano umusubize

mbabazi eugene - 27/03/2017 saa 22:14

mana dutabare kuko sinemera KO ibi biba muri Congo honyine cyangwa nahandi bibayo dutabare mubyeyi
Kanda hano umusubize

ELIA - 27/03/2017 saa 18:09

congo ikwiye kuba ibihugu bitatu kugirango ibone amahoro
Kanda hano umusubize

Rwema - 26/03/2017 saa 11:43

Nibihangane, basenge kukonimubihebyanyuma, ubugomebuzagwire, kwisiyose
Kanda hano umusubize

steven - 26/03/2017 saa 10:43

congowe Urababaje nyunviranawe nkizonzirakarengane zabaporisi manawe tabarakonogihugu kigezehabi
Kanda hano umusubize

john - 26/03/2017 saa 10:04

Mujye muba abanyamwuga iyi foto ntabwo bijyanye na gato
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X