Monaco cosmetics

RDC: Abitandukanyije na FDLR bongeye gukozanyaho na Nyatura


Nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe wa Nyatura ukuriwe na Col Kasongo ndetse n’ab’umutwe wa CNRD umutwe ugizwe n’abitandukanyije na FDLR bongeye gukozanyaho bitera abaturage benshi guhungira mu bindi bice batinya ko bagirirwa nabi.

Iyo mirwano yabaye kuri uyu wa mbere, itariki 15 Gicurasi 2017 mu duce dutandukanye twa Masisi.

JPEG - 63.9 kb
Bamwe mu barwanyi bitandukanyije na FDLR bibumbiye muri CNRD

Biravugwa ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahagana saa kumi ari bwo abarwanyi b’umutwe wa CNRD ugizwe n’Abanyarwanda, bateye abarwanyi b’umutwe wa Nyatura uyoborwa n’uwitwa kasongo mu gace ka Bukumba ko muri Teritwari ya Masisi.

Nyuma yo kwirukana abarwanyi ba Nyatura aha hantu, ngo aba barwanyi ba CNRD bakomeje kwegera imbere bagera mu birometero 3 uvuye Bukumba. Ngo nyuma y’amasaha abiri, babashije kwigarurira agace kitwa Kalengera ngo nta mirwano ibaye nk’uko amakuru aturuka mu gipolisi cy’aho avuga.

Nta mibare y’abantu baba baguye muri iyo mirwano yahuje iyi mitwe yigeze itangazwa, ahubwo havugwa ko hahunze abaturage benshi bava Bukumba bajya mu duce twa Rugogwe na Busumba, uduce bivugwa ko turinzwe n’ingabo za FARDC.

Naho ngo abaturage bo muri Kalengera bo bari bataye ingo zabo imirwano itaraba, bahungiye ahitwa Kibarizo.

Radio Okapi ivuga ko imitwe ya Nyatura na CNRD, ubusanzwe yahoze ikorana kugeza mu minsi ishize, kuri ubu idacana uwaka. Bivugwa ko gushaka kwigarurira ubutaka bishobora kuba ari byo nyirabayazana wo gutandukana kw’iyi mitwe.

Kuva mu mpera za Mata, iyi mitwe ikaba ikunze guhanganira bya hato na hato mu gace ka Bashali-Mokoto bivugwa ko nta musirikare wa leta uharangwa.

Ubwo iyi mitwe yaherukaga gukozanyaho hari kuwa 10 Gicurasi ubwo abarwanyi ba Nyatura nibo bateye ibirindiro bya CNRD bashaka kwisubiza ibyo birindiro bari barakuwemo. Icyo gihe CNRD yaratunguwe ihatakariza abarwanyi bagera kuri 17.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

prosper - 18/05/2017 saa 16:30

harya ngo umwanzi wa congo ni M23 gusa naho iyimitwe yindi ndiyahirwa! niyo mpanvu tutazagirumutekano ngibihugu bindi!
Kanda hano umusubize

simbi - 18/05/2017 saa 04:52

Ariko RDC wagorwa. MONUSCO iba he?
Kanda hano umusubize

- 21/05/2017 saa 17:02

Fack you waite
Kanda hano umusubize

Mihigo Bien-fait Machavela - 17/05/2017 saa 05:31

Njyembo Retaya Congo Ariyoigira Integenkye Na UN nayo ibigiramuruhare
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X