Monaco cosmetics

RDC: Amabandi yitwaje intwaro yahitanye Umwami

Umwami wa Gurupoma ya Bishasha witwa Etienne Kivu Mabwanano yiciwe I Masisi mu mpera z’iki cyumweru n’amabandi yitwaje intwaro ku muhanda wa Kitshanga muri Teritoire ya Masisi ( Nord – Kivu).

Umwe mu bategetsi bahagarariye Kitshanga avuga ko uwo mwami yavuye Goma kuwa gatandatu agana I Kitshanga agiye kwiyandikisha kuri lisiti y’itora aza kugwa mu gico cy’amabandi yitwaje intwaro.

Uwo mwami wari uri ku ipikipiki n’ushinzwe kumurinda yarashwe mu gatuza isasu ari naryo ryahise rimuhitana.

Iyi yicwa ry’uyu mwami rije nyuma y’izindi nshuro 4 umwami wa Bishasha yishwe mu myaka 4 gusa nk’uko byemezwa na Guverineri wa Kitshanga Jacques Kitchengele.
Ati « Ndabimenye mu by’ukuri ko abahigwa ari abatware.

Ibi binteye impungenge zikomeye kuko njye ku bwanjye numva nta mutekano mfite uhagije. Niyo mpamvu dutabaza guverinoma gufata ingamba nshya zikaze zo gushakira umutekano abaturage.”

Andi makuru aturuka muri ako gace avuga ko Etienne Kivu yaba yishwe biturutse ku makimbirane ari kuvugwa muri ubu bwami.

Umubiri w’uyu mwami wahise woherezwa I Goma aho ubitse mu gutegereza igihe uzashyingurirwa.

Nkindi Alpha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/01/2017 saa 13:37

ariko Mana wakwibutse congo (mungu akubaliki)
Kanda hano umusubize

Kenzo - 11/01/2017 saa 14:44

Nuwahehe ehee
Kanda hano umusubize

go - 11/01/2017 saa 07:06

Uwo ubwo n'umwami? Imana imwakire
Kanda hano umusubize

- 10/01/2017 saa 14:55

Nawe ntago yari mwiza . Nayo makimbirane akenshi niwe wayazanaga. Njye ndamuzi cyane
Kanda hano umusubize

- 10/01/2017 saa 14:52

N'uwa Bishusha ntabwo ari Bishasha
Kanda hano umusubize

Zéro Faute - 10/01/2017 saa 14:27

Iyi nkuru ni impamo ariko mwashyizemo amakosa make. Uwishwe ni umwami ahubwo ni Chef de groupement, yayoboraga Groupement de Bishusha. Hejuru ya groupement niho hari urundi rwego rwitwa Collectivité ari narwo ruyoborwa n'umwami cg Chef de collectivité. Groupement de Bishusha ibarizwa muri Collectivité ya Bwito. Irindi kosa mwanditse, mwanditse ngo Gouverneur wa Kitchanga, SVP gouverneur ayobora intara (province) ex: Gouverneur wa province du Nord-Kivu yitwa Julien Paluku Kahongya. Kichanga ni entité ntoya cyaneee, si na territoire. Kuki mudasoma cyangwa ngo mubaze mbere yo kwandika inkuru runaka?
Kanda hano umusubize

kababa - 10/01/2017 saa 13:56

nyundowe uransekeje wamugani umwami wokugenda kuri moto hahahaha.
Kanda hano umusubize

Nyindo - 10/01/2017 saa 11:53

Umwami n'uwambara sandari akitwaza inkoni y'ubushumba kandi akaremerwa n'abagaragu be (kumwikorera). Naho iyo agendeye kuri moto aba abaye umubingwa wo mumujyi!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X