Monaco cosmetics

RDC: FDLR yahitanye abasirikare babiri ba Leta

Abasirikare babiri ba FARDC(Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) bishwe mu gitero cyagabwe n’Inyeshyamba za FDLR ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2017, mu gace ka Kitchanga gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibirindiro bya gisirikare byagabweho igitero hagati ya saa saba na saa munani z’amanywa nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byabitangaje.

Umuvugizi w’Ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, Major Ndjike Kaiko, yavuze ko abo basirikare bapfuye nyuma yo kurasana gukomeye n’inyeshyamba.

Yagize ati “Ihuriro rya FDLR-Nyatura ryateye ibirindiro byacu, babiri mu ngabo zacu bahasiga ubuzima, nyuma y’igihe barasana.”

Perezida wa Sosiyete Sivile mu gace ka Kitchanga, Laurent Kamundu, yagize ati “Twabonye abasirikare babiri n’umugore umwe w’umusivile bishwe. Gusa inzego z’igisirikare ntizigeze zitangaza urupfu rw’uwo musivile.”

FDLR ni umutwe w’inyeshyamba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bahise bajya muri Congo nyuma y’uko irangira aba ariho bajya gushaka ubwihisho.

Kuva bashinga ibirindiro mu Majyaruguru ya Kivu no mu Majyepfo yayo, abarwanyi ba FDLR ntibigeze bagaba igitero gifatika kuri Leta y’u Rwanda usibye udutero shuma twagiye twigaragaza ariko tugasubizwayo vuba na bwangu. Gusa banakomeje guhungabanya uduce bigaruriye muri Congo.

Uburasirazuba bwa Congo bwabaye indiri y’imitwe y’iterabwoba myinshi haba ituruka hanze n’ikomoka imbere mu gihugu irimo nka Maï-maï Nyatura, ADF n’iyindi.

Agace k’Uburasirazuba kandi kabaye isibaniro mu myaka isaga 20 ishize, bitewe n’amakimbirane yaturukaga mu moko atandukanye yabaga ashaka kwigarurira uduce dukungahaye ku mabuye y’agaciro.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muhire - 17/05/2017 saa 06:54

U Rwanda,Burundi, Uganda,Congo bagombye kuba igihugu kimwe ubundi ibibazo by,umutekano muke bikavaho.
Kanda hano umusubize

muhire - 17/05/2017 saa 06:54

U Rwanda,Burundi, Uganda,Congo bagombye kuba igihugu kimwe ubundi ibibazo by,umutekano muke bikavaho.
Kanda hano umusubize

nestor baributsa - 11/05/2017 saa 03:04

ndi igitchanga. ndabona ko igituma haba umutekano muke, nuko bamara gutera bakiyambarira teni civile baza leta ya kongo ntihagire ico yabagira . ahubwo bakitembeza no mumugi. leta yakwihanganye ikajifata uwigeze kuja mumutwe witwaje ibirwanisho.
Kanda hano umusubize

Kamenge - 12/05/2017 saa 13:25

Nibyo ijyifata bose FDLR,Mayi Mayi,M23 bose ishyire ku giti irase.
Kanda hano umusubize

EMMANUEL MUSHUMBA - 15/05/2017 saa 07:25

NONESE UBONA LETAYA CONGO YASHOBORAGUFATA IZONZESHAMBA,KANDIZIYIRUSHINTEGE ? SHA WARETSEGUTETA?
Kanda hano umusubize

nestor baributsa - 11/05/2017 saa 03:01

ndi igitchanga. ndabona ko igituma haba umutekano muke, nuko bamara gutera bakiyambarira teni civile baza leta ya kongo ntihagire ico yabagira . ahubwo bakitembeza no mumugi. leta yakwihanganye ikajifata uwigeze kuja mumutwe witwaje ibirwanisho.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 11/05/2017 saa 08:10

Bishoboka Ko Uri Fdrl Kitchanga Urakorayo Iki Watashye Ko Ari Tertoire Yi Mfubyi Za Muvoma Cg Urumwuzukuru Wa Muvoma
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 10/05/2017 saa 13:39

Ese Izi Mpfubyi Zakinani Ziracyabaho Bahu?? Zikomeza Umutsi Ndakurahiye Ariko Se Amaherezo Yaba Bantu Ni Ayahe Koko Nyamara...........
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA EZRA - 9/05/2017 saa 14:15

Ariko se kuki DRC itarwanya FDLR ngo iyitsinde?Iyi FDLR ni ikibazo gikomeye cyane kuli Congo n'u Rwanda.Kera kabaye,bashobora kugira ingufu.Kandi bafite support hano imbere mu gihugu,harimo n'abantu bafite umugati Leta yabahaye.Ntabwo nifuza ko batsinda,ariko birashoboka.Twebwe twabaga ino mu Rwanda,nta muntu numwe wakekaga ko FPR yafata ubutegetsi.Nta muntu numwe uzi uko ejo bizaba bimeze.Ntihakagire uvuga ngo ntibishoboka.Mwibuke ko Habyarimana n'akazu ke bavugaga ngo "ni ryali se tutatsinze inyenzi".Ubu se bali hehe?Abali bakomeye cyane,abenshi barapfuye,abandi ni ba Mayibobo.Mwibuke ba Nzirorera,ba Zigiranyirazo,colonel Rwagafilita,Colonel Nsekalije,president Habyarimana,Colonel Bagosora,Colonel Lizinde,etc... Twabafataga nk'ibigirwamana.Ubu se bali hehe?? Babaye ZERO.HISTORY ijye itwigisha. Mujye mwilinda imvugo ngo "Ntibishoboka".Birashoboka cyane.
Kanda hano umusubize

gahindiro - 9/05/2017 saa 14:10

Fdlr yarangize kuza yose ntayo ikibaho.Igihe ingabo zacu zategekaga Congo zagarutse zarayihanagiye.
Kanda hano umusubize

value - 16/05/2017 saa 18:49

Aha Sinzi Ariko Nziko Umusirikare Umwe Wa Fdrl Atitiza 100 Burwanda. Byose Turabizi Zabusasamana Kuri Muti Hasiya Ahubwo Bazaze Baje Ibyo Kudukinisha Ntitubishaka
Kanda hano umusubize

RUGAMBA - 9/05/2017 saa 08:35

Jye mbona igorane bw´ akarere kose k´ibiyaga binini kazoshira aruko ivyo bihugu vyose bitagitwarwa n´inyeshamba ni kuvuga Burundi, Rwanda, RDC na Uganda.
Kanda hano umusubize

Uwizey’Imana vivens - 9/05/2017 saa 12:27

mbona CONGO ifite integer nke mukubirukana banze kubarwanya none reka babireho Urwanda turimaso turirinze n'Imana itubereye mask ntiyatureka nibadushaka bazaze dukureho umwanda dufite gahunda yo kubaka igihugu ntawutubangamiye ari abasiri kare natwe abasivire turakataje hamwe na MUZEHE Wacu Rurema yaduhaye kandi ntidufite ubwoba kuko duhora twiteguye Ubutumwa nabaha nkibanga nugukizwa mugasenga nkuko bikwiye ubundi muze dufatanye kubaka is I yamahoro
Kanda hano umusubize

Uwizey’Imana vivens - 9/05/2017 saa 12:27

mbona CONGO ifite integer nke mukubirukana banze kubarwanya none reka babireho Urwanda turimaso turirinze n'Imana itubereye mask ntiyatureka nibadushaka bazaze dukureho umwanda dufite gahunda yo kubaka igihugu ntawutubangamiye ari abasiri kare natwe abasivire turakataje hamwe na MUZEHE Wacu Rurema yaduhaye kandi ntidufite ubwoba kuko duhora twiteguye Ubutumwa nabaha nkibanga nugukizwa mugasenga nkuko bikwiye ubundi muze dufatanye kubaka is I yamahoro
Kanda hano umusubize

igisimba peace - 9/05/2017 saa 14:05

Wowe uratangaje.Kuri iyi si ntawe ukomeye ubaho.Jya uvuga uziga kuko amasomo wakwigira kuri iy si ni menshi muntu w'Imana jya usenga ubundi utuze,Imana itabaye umurinzi abarinzi baberaho ubusa bizirikane ntukiringire abantu bavamo umwuka kirazira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X